00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR yasuzuguye ibitero igabwaho yongera gusaba ibiganiro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 March 2015 saa 06:38
Yasuwe :

Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, watangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri kuwurwanya zitazawushobora ahubwo wongera gusaba ibiganiro hagati yawo na Leta y’u Rwanda, n’iya Congo.

Umunyamakuru wa Televiziyo Mpuzamahanga y’u Bushinwa, CCTV, uri mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko abarwanyi ba FDLR bavuga ko badashobora gushyira intwaro hasi kuko batinya kugirirwa nabi.

Abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka 20 mu mashyamba y'Uburasirazuba bwa Congo

Si ubwa mbere uyu mutwe usabye ibiganiro na Leta y’u Rwanda ariko yarangije kuwukurira inzira ku murima ivuga ko itashyikirana n’umutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

FDLR ishinjwa ubugizi bwa nabi no guhohotera abaturage mu Burasirazuba bwa Congo, Umuryango Mpuzamahanga wari wasabye ko abarwanyi bayo baba bashyize intwaro hasi bitarenze ku ya 2 Mutarama 2015 ariko ngerere aba ari bo babyubahiriza.

Ku ya 26 Gashyantare, ingabo za Congo, FARDC zatangiye kugaba ibitero kuri uwo mutwe zidafatanyije n’iza Loni, nyuma y’uko Leta y’icyo gihugu itangaje ku ya 15 Gashyantare ko idateze kongera kwemera ubufasha bwa Monusco mu bijyanye no guhashya FDLR.

Iki cyemezo yagifashe nyuma yuko MONUSCO ihagaritse inkunga yatangaga mu bikorwa byo kurwanya FDLR kubera abasirikari bakuru babiri ba FARDC bakekwagaho kwangiza uburenganzira bwa muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages