Umunyamakuru wa Televiziyo Mpuzamahanga y’u Bushinwa, CCTV, uri mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko abarwanyi ba FDLR bavuga ko badashobora gushyira intwaro hasi kuko batinya kugirirwa nabi.
Si ubwa mbere uyu mutwe usabye ibiganiro na Leta y’u Rwanda ariko yarangije kuwukurira inzira ku murima ivuga ko itashyikirana n’umutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
FDLR ishinjwa ubugizi bwa nabi no guhohotera abaturage mu Burasirazuba bwa Congo, Umuryango Mpuzamahanga wari wasabye ko abarwanyi bayo baba bashyize intwaro hasi bitarenze ku ya 2 Mutarama 2015 ariko ngerere aba ari bo babyubahiriza.
Ku ya 26 Gashyantare, ingabo za Congo, FARDC zatangiye kugaba ibitero kuri uwo mutwe zidafatanyije n’iza Loni, nyuma y’uko Leta y’icyo gihugu itangaje ku ya 15 Gashyantare ko idateze kongera kwemera ubufasha bwa Monusco mu bijyanye no guhashya FDLR.
Iki cyemezo yagifashe nyuma yuko MONUSCO ihagaritse inkunga yatangaga mu bikorwa byo kurwanya FDLR kubera abasirikari bakuru babiri ba FARDC bakekwagaho kwangiza uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO