00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Gakuba Narcisse yitandukanyije n’ishyaka Amahoro People’s Congress

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 27 October 2013 saa 07:38
Yasuwe :

Nyuma y’inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 14 ukwakira 2013, yahuje abayoboke b’imitwe ya politike n’amashyirahamwe atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, umwe mu bari bahagarariye ishyaka « Amahoro People’s Congress » muri iyo nama, Dr Gakuba Narcisse yitandukanyije n’iryo shyaka. Aganira na IGIHE, Gakuba Narcisse, yavuze ko asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka Amahoro kuva ryashingwa na Nyakwigendera Prof Kimenyi Alexandre.
Dr Gakuba akomeza avuga ko ishyaka Amahoro ryatangiye (…)

Nyuma y’inama yabereye i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 14 ukwakira 2013, yahuje abayoboke b’imitwe ya politike n’amashyirahamwe atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, umwe mu bari bahagarariye ishyaka « Amahoro People’s Congress » muri iyo nama, Dr Gakuba Narcisse yitandukanyije n’iryo shyaka.

Aganira na IGIHE, Gakuba Narcisse, yavuze ko asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka Amahoro kuva ryashingwa na Nyakwigendera Prof Kimenyi Alexandre.

Dr Gakuba akomeza avuga ko ishyaka Amahoro ryatangiye rihuje abantu bifuzaga urubuga rwa politike bajya bacishamo ibitekerezo n’inama zafasha mu miyoborere myiza y’u Rwanda, ariko by’umwihariko ngo ku bijyanye n’imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94.

Mu nama yo kuwa 14 Ukwakira 2013 yabereye i Buruseli mu Bubiligi, ngo yari iyo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu y’amasezerano y’ubufatanye (platform) hagati ya FDU (igice cyitwa icya NKIKO) na RNC.

Kuri uwo munsi bakaba bari batumiye n’ishyaka « Amahoro » kugira ngo naryo ryinjire muri platform.

Nk’uko byagaragaye ku mbuga za internet ndetse na youtube, iyi nama yaranzwe n’impaka n’amagambo menshi, kuri bamwe basanga yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Dr Gakuba yemeza ko yatunguwe n ’iby’iyi nama kuko ishyaka « Amahoro » ryari ryatumiwe nk’indorerezi nk’uko bagenzi be bo muri Canada, Masozera Etienne na Gasana Gallican bari babimumenyesheje. Akaba ariyo mpamvu atitabiriye amahugurwa y’abayobozi yabaye kuwa 13 Ukwakira 2013 kuko atumvaga abareba mu gihe nta masezerano y’ubufatanye baribafitanye. Nyuma yaje ariko kwitabira ikiganiro mbwirwaruhamwe cyari cyateguwe na FDU na RNC cyari gifunguriwe kuri buri wese.

Akigera muri iyo nama, Dr Gakuba ngo yasabwe na bagenzi be ko bakwicarana imbere, hamwe n’abandi bahagarariye FDU na RNC kuko ngo buri shyaka ryari rifite intebe eshatu.

Ibyo kwinjira muri platform ya FDU na RNC ngo nta byo yari yamenyeshejwe.

Dr Gakuba ngo akurikije uko inama yagenze n’abantu bari bayitabiriye, na nyuma y’ubushakashatsi yakoze kuri bamwe mu bayobozi bari muri iriya nama, ngo asanga adashobora gukomeza kuba mu ishyaka « Amahoro People’s Congress » kuko atabona neza icyo yakorana n’abahakana ndetse n’abakekwaho kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Gakuba ati « Ubusanzwe nfite inshingano nihaye zo kurwanya abakoze jenoside ndetse n’abayihakana, ni muri urwo rwego ngo yiyemeje gusezera kuri bagenzi be bo mu ishyaka « Amahoro People’s Congress » akaba abagira inama zo kuva muri iriya platform kuko abona nta cyiza kizayivamo.

Dr Gakuba Narcisse witandukanyije n’ishyaka Amahoro People’s Congress (Iburyo)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages