Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, giherutse gutangaza ko muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda bafite ubushobozi buke, kigiye kubaka inzu ibihumbi birindwi i Gasogi mu Karere ka Gasabo, zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 10Frw na 20 Frw.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, RHA, cyatangaje ko kugira ngo intego ya 35% by’abanyarwanda bagomba kuba batuye mu mijyi kandi batuye neza igerweho; hakenewe inzu ibihumbi 560 zirimo n’iziciriritse bitarenze mu 2020.
Ni kubw’izo mpamvu ikigo RG Consult Inc cyateye imboni ibyo abanyarwanda batandukanye bakeneye, gitegura imurikagurisha rizahuriza hamwe abafite aho bahuriye n’inyubako, abanyabugeni mu by’ubwubatsi n’ibigo by’imari bifasha abanyarwanda gutunga inzu zabo binyuze mu kubaha inguzanyo n’ubundi bufasha mu by’imari.
Ni umurikagurisha ry’iminsi itanu ritaganyijwe kubera i Kigali mu nyubako ya CHIC kuva ku wa 18 Werurwe 2019.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa RG Consult Inc, Remmygious Lubega yavuze ko muri iri murikagurisha hazatangizwa ku mugaragaro ‘application’ ya telefoni yiswe “Murugo App”, izafasha abantu baba mu bukode kuzuza ibisabwa, bagahabwa amahirwe yo gutunga inzu zabo.
Ubuyobozi bwa RG Consult Inc butangaza ko hari abantu benshi mu gihugu baba mu bukode kandi mu by’ukuri amafaranga bakodesha inzu ashobora kuvamo inzu zabo bwite.
Lubega yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo ya mafaranga wakodeshaga ya nzu, tuzareba ngo wabaga mu nzu y’ibyumba bitatu wenda wayishyuraga ibihumbi 250Frw. Tuzareba ngo ayo mafaranga ni urugero ugiye ufata ibihumbi 100Frw ukayashyira kuri banki runaka, natwe twaguhereza inzu ifite agaciro k’amafaranga runaka hanyuma banki ikazajya itwishyura kuri ya mafaranga ubitsa.”
Kugeza ubu abagera kuri 20 bamaze kwiyandikisha kuzamurika ibikorwa byabo muri Kigali Property & Shoppers Bazzar 2019.
Imurikagurisha nyirizina riteganyijwe kuva ku wa Mbere tariki 18 Werurwe kugeza ku wa 23 Werurwe 2019, mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC.



















TANGA IGITEKEREZO