Kuva mu cyumweru gishize, ibinyamakuru mpuzamahanga bigera kuri 17 biri gushyira hanze uruhererekane rw’inkuru ziswe ’Rwanda Classified’, zigaragaza nabi imiyoborere yarwo.
Ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma byasobanuye ko kimwe mu bigamijwe ari ukudobya amatora, yongeraho ko intego yabyo itazagerwaho.
Depite Fazil, mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, yabajijwe impamvu abagize Inteko y’u Rwanda batigeze baterana kugira ngo bamagane izi nkuru kandi barigeze kujya baterana bamagana raporo zitandukanye zaharabikaga u Rwanda.
Yasubije ko abagize Inteko basanze badakwiye kongera gusubizanya n’abantu bari ku rwego rwo hasi, ahubwo ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ari yo azabasubiza.
Ati “Induru z’ibikeri ntabwo zibuza inka gushoka. Abanyarwanda aho bageze, ntabwo bariya babakumira. Ahubwo Abanyarwanda bitegure kubasubiza mu masanduku y’itora. Nibitabira amatora ku bwinshi kandi bagatora neza, bazaba babasubije.”
Depite Fazil yakomeje ati “Twe nk’Inteko, ubushize Human Rights Watch banditse ibintu, turavuga tuti ‘Ariko twabisesenguye tukabireba!’ Nyuma turavuga tuti ‘Ariko aba bantu ntituri mu rwego nk’urwabo. Twebwe turi Inteko, turi urwego rw’igihugu. Aba ni abantu bari aho ngaho, bahawe za ruswa ngo batuvuge nabi. Tujye gusubizanya na bo, tutari ku rwego rumwe?’ Ni yo mpamvu mvuga ngo ‘Basubizwe n’amasanduku y’itora’.”
Uyu mushingamategeko yatangaje ko nubwo ubukangurambaga bwo guharabika u Rwanda bukomeje, iterambere ry’u Rwanda na ryo rizakomeza kuko budashobora kurikoma mu nkokora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!