Uyu muryango washinzwe mu 1993, ufite intego nyamukuru yo gufasha abana bagizwe imfubyi n’intambara, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ababa ku mihanda, abafungiwe muri za gereza n’abandi baba mu buzima bugoye.
Muri Gashyantare 2016, Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burundi yasohoye urutonde rw’abantu 34 bashinjwa kugira uruhare muri iri geragezwa rya ‘coup d’état’, aba bakaba barahungiye mu mahanga.
Barankitse aza kuri uru rutonde nk’umwe mu bashinjwa kuba baratanze ubufasha kugira ngo iki gikorwa cyari kigamije gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kigerweho.
Uyu Murundikazi wahungiye mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, yasobanuye uretse kuba yagira uruhare muri iri gerageza rya ‘coup d’état’, n’abari kuri uru rutonde ubusanzwe atari abazi.
Yagize ati “Mbonye ko banshyize ku rutonde rw’abantu ntanazi, n’uwabanyereka… Ntabo nzi.”
Barankitse yatangaje ko akomeje ibikorwa by’ubugiraneza mu mpunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda, icyakoze ngo azataha mu gihe Abarundi ibihumbi 11 bafunzwe barengana bazaba bafunguwe, kandi n’impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 300 zizaba zatashye.
Uyu Murundikazi yagaragaje ko impamvu we n’izindi mpunzi z’Abarundi badataha, ari uko batizeye umutekano wabo mu gihe baba bageze mu Burundi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!