00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Gitifu b’imirenge barasaba imbabazi ku makosa bakoze

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 December 2013 saa 08:03
Yasuwe :

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge barasaba imbabazi abaturage ku makosa bakoze bateshuka ku nshingano zabo. Banashima ko amasomo bahawe mu gihe cy’ibyumweru bibiri yabongereye ikibatsi mu gukosora ibyo bakora, no guhindura imikorere n’imikoranire. Abo bayobozi kandi barasabwa kureka amagambo, ibikorwa akaba ari byo bishyirwa imbere.
Ubwo hasozwaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri yaberaga mu kigo cya gisirikare i Gabiro, yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose, abakuru (…)

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge barasaba imbabazi abaturage ku makosa bakoze bateshuka ku nshingano zabo. Banashima ko amasomo bahawe mu gihe cy’ibyumweru bibiri yabongereye ikibatsi mu gukosora ibyo bakora, no guhindura imikorere n’imikoranire. Abo bayobozi kandi barasabwa kureka amagambo, ibikorwa akaba ari byo bishyirwa imbere.

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri yaberaga mu kigo cya gisirikare i Gabiro, yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose, abakuru b’imirimo ku rwego rw’akarere, intara n’Umujyi wa Kigali, hamwe n’abajyanama ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ku wa 04 Ukuboza 2013, abayitabiriye biyemeje guhinduka mu mikorere, bityo baboneraho gusaba imbabazi ku byo baba barateshutseho mu mikorere yabo.

Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti "Ongera ikibatsi mu mikorere", agamije kongera ubushobozi bw’abayobozi banyuranye bo mu nzego z’ibanze, kugira ngo bashobore kongera ikibatsi mu byo bakora no kunoza imikorere yabo, bazirikana indangagaciro zikwiriye abayobozi, bityo abaturage bashobore kugera ku iterambere ryifuzwa. Aya mahugurwa yakoreshejwe n’inzobere zivuye mu gihugu cya Singapore bafatanyije n’abashinzwe amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda.

Muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri (guhera 21/11-04/12/2013), abayobozi bahawe inyigisho zitandukanye kandi bikorera isesengura ku mikore n’imyitwarire yabo, bafata ingamba zo kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Madamu Imanizabayo Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba, mu izina rya bagenzi be yatangaje ko bifuza ko amahugurwa bahawe yazajya akoreshwa ku buryo buhoraho.

Mu ijambo rye risa n’indahiro yagize ati “Twiyemeje gukora dushingiye ku ndangagaciro twigishijwe. Twiyemeje gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo ubumwe bwacu butubere umusingi w’iterambere. Twiyemeje kuba abayobozi bagamije impinduramatwara, kuko kuba umuyobozi bidaterwa n’umwanya ufite ahubwo biterwa n’ibikorwa byawe. Twiyemeje kugendera mu cyerekezo cy’iterambere igihugu cyacu cyifuza, gufatanya n’abayobozi bacu gusigasira ibyagezweho no guharanira ko bitazasubira inyuma. Twiyemeje gukunda no gukorera abo tuyobora, kandi tukabaha serivisi nziza ku gihe. Twiyemeje kurwanya ruswa n’izindi ngeso mbi zose zidakwiriye umuyobozi. Twiyemeje gucunga no kubumbatira umutekano w’abaturage kugira ngo bagere ku iterambere ryifuzwa."

Ibikorwa imbere, amagambo inyuma

Bwana Shahrill AJ, inzobere yaturutse mu gihugu cya Singapore kandi umenyereye gukoresha amahugurwa hirya no hino ku Isi, atangaza ko ashingiye ku bwenge yabonye Abanyarwanda bafite, icyerekezo 2020 uko byagenda kose bazakigeraho bose.

Ashishikariza abo bayobozi guhinduka agira ati “Abantu benshi bashaka guhindura Isi ariko ntibashaka guhinduka ubwabo. Mbere yo gutekereza kugira icyo muhindura, mubanze muhinduke ubwanyu. Muve mu magambo ahubwo murangamire ibikorwa.”

Akomeza agira ati “Ku Isi hose abana ni bane: hari uwibwiriza, hari ubwirwa rimwe akumva, hari uwumva ari uko abanje kubwirwa kenshi, hari ndetse n’utumva na busa."

Shahrill agaragaza ko u Rwanda rufite umwihariko ariko ipfundo rya byose ariubuyobozi n’imiyoborere. Agira ati “Ubuyobozi bwiza si umwanya, ahubwo ni ibikorwa. Ibyo dukora byose tuzirikane ko amateka azaducira urubanza. Ubuyobozi bwa Perezida Kagame ni icyitegererezo kuri benshi hirya no hino ku Isi. Muri aba bahuguwe, harimo abashobora kumwigana bitabagoye. Ibyo rero bitanga icyizere ko ejo hazaza hashobora kuba heza cyane, bitewe n’ubuyobozi mufite. Mugomba kuzamura intego zo gukorana ingufu hamwe n’ubushake."

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yatangaje ko hari byinshi bigiye kugaragara nyuma yo gusoza aya mahugurwa. Ati “Icyizere mwagiriwe, twizere ko kizatanga umusaruro. Nta terambere ryabaho ridashingiye ku mutekano. Muzirikane ko abaturage bagize akarengane cyangwa babuze ibyo barya bishobora kuba intandaro y’umutekano muke. Mugomba kuwubumbatira, twe tukaza tubunganira.”

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Murekezi Anastase, witabiriye umuhango wo gusoza ayo maguhurwa yahawe abayobozi bo nzego z’ibanze, yatangaje ko bayakuyemo ubumenyi n’ubumenyingiro. Agira ati “Amasomo mwahawe ababere urufunguzo rw’iterambere ry’igihugu. Musabwa kujya mwakira ubumenyi muhabwa kugira ngo mugendane n’igihe. Mwibuke kandi ko umukozi udtanga umusaruro ntacyo aba amariye umuturage mu gutanga serivisi. Indangagaciro zishingiye kuri Ndi Umunyarwanda, ni zo zikenewe kuko ari zo zifasha kurwanya ikibi cyose.”

Abayobozi umuzi w’impinduka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, mu ijambo rye asoza ayo mahugurwa atangaza ko ayo mahugurwa ajya gutangira ari uko hari abari batangiye kuremera ndetse abandi bari hasi cyane, bityo bikaba ngombwa ko bose bashyirwa ku rwego rumwe.

Minisitiri Musoni agira ati “Amasomo mwahawe nimuyavanga n’indangagaciro muzaba umuzi w’impinduka. Abaturage n’abakozi bategereje kubabonamo impinduka ari mu mitangire ya serivisi ku babagana, imyifatire mu mikorere yanyu ya buri munsi, imitekerereze ku bikorwa bizana impinduka igaragara, byose bizatuma u Rwanda rurushaho kwihuta mu iterambere nk’uko mwabonye urugero rwa Singapore, kandi birashoboka."

Minisitiri Musoni James yavuze ko bazakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo hashyirweho uburyo buhamye bwo guhora bubaka ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugera ku kagari, mu gihe cyose amahugurwa yagirira akamaro abayobozi n’abakozi basanzwe.

Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa ku wa 24 Ugushyingo 2013, yibukije ko kugira ngo u Rwanda rushobore kugera ku cyerekezo rwahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bisaba ko abayobozi mu nzego zinyuranye, cyane cyane iz’ibanze, bazirikana kandi bakita ku ndangagaciro z’ubunyarwanda, bagakoresha ubushobozi bahabwa n’amahugurwa anyuranye, kandi bakazirikana guhora bahanga udushya, hagamijwe impinduramatwara ishingiye ku iterambere n’imibereho myiza y’umuturage. Ibyo bikaba bisaba bisaba gushyira inyungu rusange hejuru y’inyungu bwite z’abayobozi.

Abitabiriye aya mahugurwa bakaba bihaye intego igira iti "One People, One Vision, One Rwanda" (abaturage bunze ubumwe; abaturage bafite icyerekezo kimwe; u Rwanda rwunze ubumwe". Amahugurwa bahawe yibanze ku ndangagaciro zirimo ubunyangamugayo (integrity), kwizerana (trust), kudatezuka ku ntego (resilience), kwigira (self reliance), gufatanya n’abandi (cooperation), kugira ishema (excellence), byose biganisha ku kugira u Rwanda buri wese ahoza ku mutima (My Rwanda).

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo Anastase Murekezi, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu James Musoni n'Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Dr Alivera Mukabaramba
Umuhango wo gusoza amahugurwa yaberaga i Gabiro
Ifoto y'urwibutso ku basoje amahugurwa n'abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kuyasoza
Abitabiriye amahugurwa mu mwitozo ujyanye n'amasomo bahawe. Gufatanya mu kazi bakora ni byo bizihutisha iterambere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages