00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Avuye muri Gereza yiteguye gukomeza guhangana muri Politiki

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 11 July 2013 saa 09:48
Yasuwe :

Mwizerwa Sylivere wahoze ari umuyoboke w’Ishyaka PS Imberakuri, asoje igifungo cy’imyaka itatu yari yakatiwe. Asohotse agana mu buzima busanzwe, atangaza ko atagomba guhagarika imirimo ye ya Politiki.
MwizerwaSylivere avuye muri Gereza ya Gasabo “Kimironko”, aho yari amaze imyaka itatu. Mu kiganiro na Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yatangaje ko atishimiye ko arekuwe kuko urugamba yarwanye rugikomeje, aje gukomeza gahunda yabo yo guharanira Demokarasi. Agira ati “Ntituzacika (…)

Mwizerwa Sylivere wahoze ari umuyoboke w’Ishyaka PS Imberakuri, asoje igifungo cy’imyaka itatu yari yakatiwe. Asohotse agana mu buzima busanzwe, atangaza ko atagomba guhagarika imirimo ye ya Politiki.

MwizerwaSylivere avuye muri Gereza ya Gasabo “Kimironko”, aho yari amaze imyaka itatu. Mu kiganiro na Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yatangaje ko atishimiye ko arekuwe kuko urugamba yarwanye rugikomeje, aje gukomeza gahunda yabo yo guharanira Demokarasi. Agira ati “Ntituzacika integer zo guharanira intego z’ishyaka ryacu.” Mwizerwa watawe muri yombi azira ibyaha by’urugomo nk’uko na we yabitangarije ijwi rya Amerika.

Mukabunani Christine, Umuyobozi wa PS Imberakuri mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Mwizerwa yafunzwe ari umuyoboke wabo, ariko kuva arangije igihano yahawe ataramubona ngo baganire. Ku bijyanye n’umwanya Mwizerwa yari afite mu ishyaka, Mukabunani yadutangarije ko uwo yari umuyoboke usanzwe na ntamwanya w’ubuyobozi cyangwa akazi yari afitemo. Ku bijyenye n’uko yagaruka mu ishyaka, Umuyobozi wa PS Imberakuri yadutangarije ko kugira ngo agaruke mu ishyaka ni uko agomba kubisaba, bikigwa n’inama rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages