Tariki ya 3 Gicurasi 2024, igisasu cyaguye muri iyi nkambi, cyica abayihungiyemo bagera kuri 16, abandi bagera kuri 30 barakomereka.
Umuvugizi w’Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller, uwo munsi yihutiye gushinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare muri iki gitero; nta perereza ryari ryagakozwe.
Miller yagize ati “Amerika yamaganye bikomeye igitero cy’uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y’abimuwe mu byabo ya Mugunga mu burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z’abagera ku icyenda n’inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n’abana.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze Miller, amusobanurira ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora kugaba igitero ku nkambi y’impunzi, ahubwo ko Amerika yashakira mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Yagize ati “Ibi biratangaje Matthew, mwageze mute kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy’ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y’abimuwe mu byabo. Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo bitemewe n’amategeko, bifashwa na FARDC.”
Miller kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyari cyerekeye ku ruhande Amerika ihagazemo ku bibazo biri mu bihugu bitandukanye, abazwa ku kirego igihugu cye cyageretse ku Rwanda.
Uyu munyapolitiki yavuze ko nta gushidikanya, iki gitero cyagabwe n’Ingabo z’u Rwanda na M23, ariko agaragaza ko nta bimenyetso abifitiye, kuko yahise asaba ko u Rwanda kwikorera iperereza, rukagaragaza abakigizemo uruhare.
Yagize ati “Rwose igitero cyagabwe ku nkambi y’abahungiye imbere mu gihugu ya Mugunga cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23. Leta y’u Rwanda igomba gukora iperereza kuri iki gikorwa kibi, ikakiryoza abakigizemo uruhare. Ibyo twabivuze mu buryo busobanutse.”
Ni igisubizo giteye kwibaza kuko Amerika, nk’igihugu gishinja u Rwanda, yakabaye yarakoze iperereza kuri iki gitero, ikagaragaza abo ihamya ko bakigizemo uruhare, aho gusaba u Rwanda kwikorera iperereza.
Icyakoze, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) muri RDC akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni muri iki gihugu (MONUSCO), Bintou Keita, we we yasabye ubutegetsi bw’iki gihugu gukora iperereza, bukakiryoza abakigizemo uruhare.
Urubuga rwa MONUSCO rwagize ruti “Intumwa Yihariye yasabye ubuyobozi bwa Congo gufata ingamba zishoboka zose kugira bugeze mu butabera abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, kirenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’ubutabazi kandi gishobora kuba mu bigize icyaha cy’intambara.”
Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) hamwe n’iz’ibihugu bigize uyu muryango zikorera i Kinshasa, zamaganye iki gitero, zisezeranya ko zizaha Leta ya RDC ubufasha mu kugeza ku butabera abakigizemo uruhare.
Ubutumwe buri mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Ambasade ya EU bugira buti “Tugaragarije ubuyobozi bwa Congo ko tuzatanga ubufasha mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri uru rugomo rwitwaje intwaro, rurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ubw’ubutabazi kandi rugize icyaha cy’intambara.”
Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, ukorera mu nkambi z’impunzi, nyuma y’iki gitero wagaragaje ko intwaro ingabo za Congo zashinze mu nkambi ya Mugunga zizakomeza gushyira mu byago abayihungiyemo. Ni ubutumwa bwacaga amarenga ko zifite uruhare muri izi mpfu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!