Muri uru ruzinduko rwo gukomeza umubano w’impande zombi, Perezida Kagame yaherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare.
Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Yeol kuri uyu wa 3 Kamena, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo ndetse banasangira ifunguro hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bitabiriye iyi nama.
Perezida Kagame kandi yaganiriye n’umuvugabutumwa ukomeye ukomoka muri Koreya y’Epfo, Rev Billy Jang Hwan Kim wigeze kuyobora ihuriro ry’amatorero y’Ababatiza ku Isi (Baptist World Alliance) kuva mu 2000 kugeza mu 2005.
Iruhande rw’iyi nama, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi baturutse muri Afurika barimo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Bose hamwe uko bahuriye i Seoul, bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Yeol.
Biteganyijwe ko inama ya Perezida Yeol n’abakuru b’ibihugu bya Afurika irangira kuri uyu wa 5 Kamena 2024.











































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!