Abanyarwanda baba muri Congo Kinshasa bizihije umunsi wo kwibihora, umuhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abaminisitiri bo muri icyo gihugu, Abasenateri, Abadepite n’inshuti z’u Rwanda zihatuye.
Mu kiganiro na IGIHE, uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ambasaderi Rugira Amandin, ibirori byitabirwa n’abanyarwanda bagera ku 150, byirabiriwe n’uwungirije Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ibidukikije ba DRC, abasenateri, abadepite n’izindi nshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi Rugira yatangarije abari bitabiriye uwo muhanga ko u Rwanda rumaze kwiteza imbere mu nzego zitandukanye kandi ko Abanyarwanda bose intego yabo ari ugukomeza kwiteza imbere. Rugira yagaragaje isura y’u Rwanda aho yerekanye bumwe mu buryo Abanyarwanda bagiye bakoresha mu kwiteza imbere. Aha yibanze cyane kuri EDPRS I, yageje abanyarwanda kuri binshi birimo kugabanya ubukene, kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, kongera ubukungu bw’igihugu, kongera umubare w’abana bagana ishuri n’ibindi.
Ku birebana na EDPRS II, Ambasaderi Rugira yatangarije abitabiriye ibirori ko urugamba rukiri rurerure. Biteganijwe ko ubukungu buziyongera nibura kugera kuri 11.5%, kugabanya ikinyuranyo cy’ibituruka mu mahanga n’ibyoherezwayo, ku buryo ibyoherezwa mu mahanga bigomba kwiyongera cyane, kugabanya umubare w’abakene ukajya mu nsi ya 30% na ho abatindi nyakujya ukajya munsi ya 10%. Hazongerwa kandi hashyirwe imbaraga mu iterambere ry’icyaro no kongerera imirimo urubyiruko.
Ambasaderi Rugira agira ati "Ubushake, umurava no kwiha agaciro bizatuma ibyo twateganije bizagerwaho."
Ambasaderi Rugira yamaze impungenge abantu bavuga ko umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa atari mwiza; ati “Abayobozi b’u Rwanda n’aba Congo bahura kenshi kandi bafashe ingamba zo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.”
Kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku banyarwanda byagiye bikorwa mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bubiligi n’ahandi.



TANGA IGITEKEREZO