00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha batinywa, kwanga kwiteranya no gushinjanya amakosa: Ibikibangamiye umurimo mu Rwanda mu mboni z’inzobere

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 March 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Christian Sellars ni Umuyobozi Mukuru wa Transforming Engagements (TES) Ltd, ikigo gikorera mu Rwanda. Gitanga ubujyanama ku bijyanye no kwimakaza ubuyobozi bwiza no guteza imbere umuco hagamijwe iteramberere rirambye.

Ni umugabo ufite ubunararibonye bukomeye mu bijyanye n’ubuyobozi bijyanye n’urugendo rw’ubuzima bwe, aho yakoze ndetse n’aho ageze uyu munsi.

Uyu mugabo wakoze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Aziya n’u Burayi by’umwihariko mu Busuwisi, agaragaza ko yakuze yumva yahora agira uruhare mu guhindura Isi ikaba nziza kurusha uko yayisanze.

Byari mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya cyagarutse ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza.

Ati “Ntabwo nigeze nshidikanya ku bushobozi bwanjye ku bijyanye n’icyo nkeneye ahubwo imbogamizi nahoze mpura na zo ni ugushyiraho uburyo abagukikije, abo mukorana, abantu bawe nk’inshuti bagera ku ntego zabo, ushaka ibyo wakorana na bo kugira ngo bibafungurire amahirwe yo kugera ku ntsinzi.”

Christian Sellars agaragaza ko ubu ikimuraje ishinga ari ukugerageza uburyo yashyira ubwo bunararibonye mu bikorwa kugira ngo abayobozi batandukanye mu Rwanda bakoreshe ubushobozi bwabo bafite uko bwakabaye.

Kuri we umuyobozi wa nyawe ni uwumva abamuzengurutse ndetse akabafasha gutera imbere, gushyira ku murongo ikigo ayobora, akamenya ko abakozi bashyira mu bikorwa inshingano zabo uko bikwiye, aho kubivangira mu nshingano.

Ibi bitekerezo ntabwo byapfuye kwizana gusa, ahubwo byavuye ku bunararibonye Christian Sellars yakuye mu nshingano zitandukanye yakoze hafi ku migabane yose igize Isi.

Mu myaka 10 ishize Christian Sellars yibuka ubwo yari kumwe n’itsinda rye muri Australia ubwo hasuzumwaga raporo zitandukanye z’akazi.

Icyo gihe Christian Sellars yari afite abantu nka 15 bakomeye bamuhaga raporo y’ibyakozwe.

Christian Sellars wari ufite ubushobozi bwose ndetse wageragezaga gufasha buri wese mu kazi ashinzwe, abereka amakosa bakoze, ashaka kubakosora, aho guteza imbere abakozi ahubwo akabashyira ku gitutu, ndetse agatuma badakora akazi kabo neza.

Icyo ni cyo gihe yamenye ko kuba umuyobozi mwiza cyane cyane mu kigo kinini ndetse kirimo abahanga batandukanye, atari ukwerekana ko ari inzobere, ahubwo ari ukuyobora abo bantu mu nzira zituma buri wese akoresha ubushobozi bwe bwose afite mu kwiteza imbere no guteza imbere ikigo.

Ati “Ndibuka ko nicaye hagati y’abo bahanga, izo nzobere mu bintu bitandukanye zizobereye ibyo zize no kundusha, nkigaya nkavuga ko ntari umuyobozi mwiza, ahubwo nari ndi kubavangira aho kubayobora.”

Christian Sellars usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Transforming Engagements (TES) Ltd yagaragaje bimwe mu byuho biri mu Rwanda mu nzego zimwe na zimwe z'ubuyobozi

Nyuma Christian Sellars yafashe ikiruhuko cy’amezi atatu, mu kugaruka asanga ba bakozi bose atahaga agaciro yahoraga yereka amakosa ahubwo bageze ku musaruro na we atabashaga gutekereza.

Christian Sellars agaragaza ko byatumye amenya ko umuyobozi mwiza atari wa wundi uhora ujora, ushaka amakosa wita ku kantu kose katagenze neza ku mukozi, ahubwo umuyobozi mwiza ari uha rugari abakozi bakagaragaza ubushobozi bwabo noneho agashyiraho uburyo bwiza bwo kubigeraho.

Ati “Icyo namaze kubona ni uko igihe uzafasha abantu kumenya no gukoresha ubushobozi bwose bafite, umusaruro uzabona uruta cyane uwo wageragaho wowe ubwawe.”

Mu Rwanda, aho abayobozi bamwe batemera kunengwa ahubwo bakivanga mu kazi k’abandi

Christian Sellars yagaragaje ko yagize amahirwe yo gukorana n’abantu bakomeye mu Rwanda bagera bo mu nzego zitandukanye nko mu mabanki, ubwubatsi, mu miryango itegamiye kuri leta, bituma akora ubushakashatsi bwe bujyanye n’uko abayobozi batandukanye bakora.

Yavuze ko icyiza ari uko bya biranga umuyobozi byose yabonye muri abo bantu. Ni ukuvuga guharanira kugera ku ntego, kwigirira icyizere, guteza imbere abakozi no kububakira ubushobozi, no kubaka umubano n’abo uyobora, byose babyujuje ndetse no kurusha ahandi ku Isi.

Icyakora nta byera ngo de! Christian Sellars yabonye ko hakiri ibihanga n’ibyuho byo kuziba, ha handi umuyobozi aba yaremye imikorere, abakozi bamutinya batamubwira ibitagenda neza kuri we.

Yagaragaje ko mu Rwanda hari ikintu cyo guhana amakuru mu buryo buziguye, kwanga kwiteranya, kunenga ibyakozwe n’abandi, gushinjanya amakosa, ugasanga umuntu ntashaka kuvuga ikintu kitagenda neza mu buryo bwo kwirinda kurakaza umuyobora.

Ati “Icyo ni ikibazo gikomeye cyane iyo bigeze ku gushaka guhindura ikigo, ushaka ko gitera imbere kikagaragaza impinduka.”

Yagaragaje ko mu Rwanda iyo abayobozi bashyize imbaraga mu bijyanye no guhiganwa cyangwa ku rushanwa mu kigo, kugira ngo baboneke umusaruro ufatika, abayoborwa cyangwa abakozi batumva icyo kintu ahubwo bakumva ko uri umuyobozi mubi.

Ati “Ikindi iyo umuyobozi akunze gukosora abo ayobora, ntabwo bamufata nk’umuyobozi mwiza.”

Yerekanye ko n’iyo hari ikigo wenda gifunguye ishami mu Rwanda nyamara ari icyo mu gihugu cyizerera muri ubwo buryo bw’imiyoborere yo kutihanganira icyagenze nabi, Abanyarwanda bashaka uburyo bwo guhangana na byo bareba uko bitabangiririza ubuzima ndetse nta nubwo bubaha bene uwo.

Christian Sellars usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Transforming Engagements (TES) Ltd (ibumoso) ari kumwe n'umunyamakuru Sanny Ntayombya

Yavuze ko ibintu ari gukoraho ari ukwereka Abanyarwanda uko bafata inshingano n’umuco wo kwiyemeza no gushaka uburyo bwo kuruhuka “kuko abayobozi benshi usanga bakora igihe kinini ntibaruhuke, ibyica akazi aho kugateza imbere.”

Yavuze ko ibyo bituma abayobozi bisangana imyumvire yo guhora bahanganye na buri kimwe cyose kitagenda neza mu kigo, ha handi uba ushaka kubyikorera, bigasa n’aho utesheje agaciro imbaraga abandi bashyizemo.

Ati “Utekereza ko uba uri kuzuza inshingano, wumva ko ukora neza kuko ibintu byose biri ku mutwe wawe wumva ko ibintu ugukuriye byose akwereka wabyikorera wongeramo ibikenewe muri buri mushinga, ariko uri gutuma abantu badakora akazi kabo kuko birangira ugaragaza amakosa ya buri muntu gusa.”

Christian Sellars yagaragaje ko ibyo byose ari ukwivanga mu kazi k’abandi, akagaragaza ko niba umuntu ashaka kuba umuyobozi mwiza agomba gukora ariko agaha umwanya abo ashinzwe ahubwo akaberekera.

Christian Sellars yanagaragaje ko bimwe mu bibazo u Rwanda ruhura na rwo ari ingingo yo kwitinya, umuntu ntiyumve ko ashobora gutsindwa rimwe kabiri yewe na gatatu ariko bikamugeza ku ntsinzi.

Yagaragaje ko gushyigikira abo uyobora, gukora igenamigambi rizima, kwiyoroshya, kugaragaza mu buryo bweruye inshingano z’umuntu, ari byo bituma umuyobozi agera ku nshingano aho guhora hagaze hejuru abakozi agaragaza ko badakora neza.

Ku bijyanye n’ejo hazaza, Christian Sellars yagaragaje ko u Rwanda ruri kugerageza kwigisha urubyiruko ariko hakiri icyuho cyo kuruhuza n’isoko ry’umurimo ngo ruhabwe umwanya mu nshingano zitandukanye.

Ati “Uburyo bigaragaza, bitwara ahari ubanza bitarakiriwe neza, bigatuma abayobozi bagizwe n’abamaze igihe mu murimo kubakira ku bushobozi n’icyizere urwo rubyiruko rufite cyakora birababaje kuko umuyobozi aba agomba kwakira abamwereka aho afite intege nke.”

Yagaragaje ko urwo rubyiruko rufite ibisabwa byose ngo ibigo bitere imbere, bityo ko abakuru mu mwuga bakwiriye kuruha umwanya, bukamenya uburyo bwo kurufasha gukura, ndetse bakirinda inarijye muri bo yo kumva ko buri gihe bagomba guhora bubahwa no mu bitari ngombwa.

Kurikira ikiganiro na Christian Sellars

Sanny Ntayombya ni we washinze 'podcast' ya The Long Form

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .