00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 June 2013 saa 08:53
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje gahunda yo guhugura inzego zinyuranye ku bijyanye n’Uburere mboneragihugu n’uruhare rwa buri wese ku migandekere myiza y’amatora. Ni muri urwo rwego ubu hahugurwa abahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’umurenge. Ayo mahugurwa arabera mu gihugu hose.
Mu gihe hakomeje gahunda yo kwitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’amatora ikomeje guhugura abafatanyabikorwa bayo mu matora, bahabwa (…)

Komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje gahunda yo guhugura inzego zinyuranye ku bijyanye n’Uburere mboneragihugu n’uruhare rwa buri wese ku migandekere myiza y’amatora. Ni muri urwo rwego ubu hahugurwa abahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’umurenge. Ayo mahugurwa arabera mu gihugu hose.

Mu gihe hakomeje gahunda yo kwitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’amatora ikomeje guhugura abafatanyabikorwa bayo mu matora, bahabwa amasomo ku burere mboneragihugu ku matora no kurebera hamwe uruhare rwa buri rwego mu migendekere myiza y’amatora.

Mu karere ka Kamonyi ku wa 12 Kamena 2013, habereye amahugurwa y’abagore bahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore aho basabwe gukangurira bagenzi babo kutitinya, bakitabira kandi bakagira uruhare rugaragara mu matora y’abadepite, biyamamaza kandi banitabira gutora.

Ingabire Assoumpta Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu murege wa Rukoma witabiriye amahugurwa, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko inyigisho bahawe ibafasha gukangurira abo bahagarariye kugira uruhare rugaragara mu matora y’abadepite. Ati “aya mahugurwa yatumye menya ko umugore wese wujuje ibisabwa afite uburenganzira bwo gutanga kandidatire, dore ko nta n’amashuri menshi bisaba. Ibyo byaduhaye imbaraga.”

Muteteri Yvette, Umuyobozi w’agateganyo mu bunyamabanga Nshingwabikorwa mu nama y’igihugu y’abagore, ushinzwe iterambere ry’umugore, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’amatora, bahugura abagize inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku rw’akarere, hahugurwa batatu bagize Biro y’inama y’igihugu y’abagore kuri buri rwego.

Akomeza atangaza ko ayo mahugurwa agamije kuganira n’abagore muri rusange ibyerekeranye n’amatora by’umwihariko haganirwa ku matora y’abadepite. Agira ati “turebera hamwe imigendekere myiza y’amatora n’uruhare rw’umugore n’imana y’igihugu y’abagore mu matora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri uyu mwaka. Kuba umubare mu nini w’abanyarwanda ari abagore, nibasobanukirwa neza nta kabuza amatora azagenda neza.”

Nyirabatsinda Marie Claire, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu ishami rishinzwe uburere mboneragihugu, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko amahugurwa arimo guhabwa abagore bari mu nama y’igihugu y’abagore agamije kubashishikariza kugira uruhare rusesuye mu matora, bashishikarira kwiyamamaza no gutora.

Akomeza gira ati “Komisiyo y’amatora yihaye gahunda yo kugera ku banyarwanda bose muri rusange mbere y’uko amatora y’abadepite aba, hahugurwa ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda, ubu hagezweho abahagarariye abagore. Abagore barasabwa kugira uruhare rusesuye, gutanga kandidatire, kujya kureba ukwiyamamaza kw’abakandida no kwitabira gutora.”

Umubare w’abagore bazatora bagenzi babo babahagarariye mu nteko Ishinga Amategeko uziyongera kuko abagize Inama y’Igihugu y’abagore bazatora kuva kuri Komite y’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu. Abandi bazatora abagore n’abagize inama njyanama z’imirenge n’uturere mu ifasi y’itora. Amatora y’abahagarariye abagore mu nteko Ishinga Amategeko azaba ku wa 17 Nzeri 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages