Abanyeshuri b’Ababiligi barangije amashuri makuru na Kaminuza, ubu bakaba bakurikira amahugurwa yihariye mu by’imiyoborere myiza n’Ububanyi n’Amahanga, guhera tariki ya 16 Nyakanga 2013, batangiye urugendoshuri mu gihugu cy’ u Rwanda, ruzamara iminsi 10.
Ni Abanyeshuri bagera kuri 23 baherekejwe n’ Abayobozi babo, barimo Perezida w’icyo kigo cy’amahugurwa yabo, Colonel Jean Marsia akaba ari n’Umujyanama wihariye mu bya gisirikare wa Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Elio Di Lupo.
Icyo kigo cyabo cyitwa "The OLIVAINT Conference of Belgium", ni ikigo cyigenga gishinzwe amahugurwa yihariye y’abanyeshuri barangije amashuri makuru na Kaminuza cyigisha iby’imiyoborere myiza n’ububanyi n’amahanga. Icyo kigo gitegura abarangije ayo mashuri kujya mu mirimo yihariye y’ububanyi n’amahanga n’ubuyobozi bwa Leta (Diplomatic and Public Administration).
Nk’uko twabitangarijwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yabafashije mu gutegura zimwe muri gahunda bazagirira mu Rwanda. Abo banyeshuri bashishikajwe no kuza kwirebera uko igihugu cy’ u Rwanda cyashoboye guhindura isura yacyo mbi yo mu 1994, ubu akaba ari igihugu gitangwaho urugero mu miyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge, umutekano, ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza y’Abaturage.
Kuri gahunda yabo, abo banyeshuri bazagirana ibiganiro n’Abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, muri Minisiteri y’Umuryango, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board), Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, n’abandi. Bazasura kandi ikigo cya Mutobo, banasure ahantu nyaburanga henshi harimo Pariki y’Akagera n’ahandi.
Uru ruzinduko rw’abanyeshuri ruje rukurikiranye n’urw’abahagarariye Inteko ishinga amategeko yo mu Bubiligi ndetse n’urwa Minisitiri w’Ubutwererane w’u Bubiligi baje mu Rwanda mu minsi mike yashize. Mbere yaho na bwo hari itsinda ry’Abashoramari na bo bashatse kuza mu Rwanda, ariko baza kubuzwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabo, Didier Reynders utarashakagaga ko abo bashoramari basura u Rwanda, nubwo bamwe muri bo banze gukurikiza amabwiriza ye baraza.



















TANGA IGITEKEREZO