00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2012/2013: Ibikoresho byaguzwe akayabo ka miliyari enye ntibikoreshwa– Biraro

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 June 2014 saa 02:19
Yasuwe :

Mu igenzura ryakozwe guhera muri Kamena 2013 kugera muri Mata 2014 ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ugera kuri miliyari 1500 byagaragaye ko hari ibikoresho byaguzwe miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda ariko bikaba bitaratangira gukoreshwa kuva byagurwa.
Ibi bikoresho bigaragara mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA), mu kigo gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga (NAEB) mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE), mu cyahoze ari (…)

Mu igenzura ryakozwe guhera muri Kamena 2013 kugera muri Mata 2014 ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ugera kuri miliyari 1500 byagaragaye ko hari ibikoresho byaguzwe miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda ariko bikaba bitaratangira gukoreshwa kuva byagurwa.

Ibi bikoresho bigaragara mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA), mu kigo gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga (NAEB) mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE), mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) mu kigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi (IRST), muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ndetse n’Akarere ka Kirehe.

Urugero rwibanzweho ni porogaramu ya mudasobwa yitwa ‘Oracle’ imaze imyaka 4 itarakoreshwa kandi yaraguzwe arenga miliyoni imwe y’amadolari (amafaranga y’u Rwanda miliyoni 680) ndetse hakiyongeraho bihumbi 98 by’amadolari (asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda) by’uburenganzira bwo kuyikoresha (license) yishyurwa na leta buri mwaka uhereye muri 2010.

Ibi bikoresho kandi byagarutsweho ni ibyifashishwa mu gutwika ibikoresho bishobora gutera indwara byo kwa muganga aho Leta yashyizemo amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 777 ariko hafi y’izo mashini zose ngo ntabwo zikora.

Ibikoresho bikora oxygene mu bitaro bya Kaminuza by’i Burate (CHUB) na byo ngo ntabwo bikora.

Nk’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabitangaje, u Rwanda rurihuta mu iterambere ndetse hakagurwa ibikoresho byo kuryihutisha ariko bimwe muri byo ntibikoreshwe; iyi nayo akaba ari imbogamizi.

Obadiah Biraro yakomeje avuga ko hari n’ibikoresho byaguzwe ariko aho byakagombye kuba bikoresherezwa, hakaba hatararangiza gutunganywa.

Mu mwaka wa 2012/2013 umutungo wa Leta wakoreshejwe neza ku kigero cya 55% ugereranije n’umwaka wa 2011/2012 aho wakoreshejwe neza ku kigero cya 17%.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages