Nyuma y’ibirego u Rwanda rwashinjwe byo gufasha umutwe wa M23 urwanya leta ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo ibihugu bimwe bikabishingiraho biruhagarikira inkunga, Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Canada bandikiye Perezida Barack Obama wa USA basaba ko u Rwanda rwarenganurwa.
Mu ibaruwa yo ku wa 11 Ukuboza 2012 IGIHE yaboneye kopi, abo Banyarwanda baba mu Majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada babwira USA ko nk’Abanyarwanda bakaba n’abaturage ba Amerika na Canada bababajwe no kubona ibihugu byateye imbere mu kubahiriza amategeko bishingira kuri raporo yakozwe n’impuguke za Loni ibogamye, bigafata icyemezo cyo guhagarikira u Rwanda inkunga nyamara kandi iyo nkunka yari ikenewe.
Aba Banyarwanda bagaragaza ko bafite impungenge ko ibyo u Rwanda rushinjwa ku kibazo cya Congo bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda. Bavuga kandi ko guhagarika iyo nkunga atari wo muti wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, bagasaba abahagaritse inkunga kuzirekura kandi Loni na yo igakora ubushakashatsi bwimbitse.
Muri iyo baruwa ndende bagaragaza ko bayanditse batera ikirenge mu cy’abandi bagiye bamagana abashishikariye kugaragaza ko u Rwanda ari rwo nkomoko y’ibibazo bigaragara mu Burasirazuba bwa Congo, bagasaba ko Loni ikwiye gukora ubushakashatsi nyabwo.
Abanyarwanda bagaragarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko inkomoko nyayo y’umutekano muke muri Congo ifite imizi mu gihe cya gikoloni, ikanakomereza mu bitekerezo by’ivanguramoko ryakurikiye jenoside yakoreye Abatutsi mu 1994, aho abari bagize guverinoma yari imaze gutsindwa n’ingabo za RPF bakomeje urwango ku batutsi.
Iyi baruwa igaragaza ko impunzi (intagondwa z’Abahutu) zaje gushinga umutwe wa FDLR wagerageje gutera u Rwanda ariko ugatsindwa, nyuma ugatangira kwibasira Abanyamulenge bafataga nk’Abatutsi bafite inkomoko mu Rwanda Leta ya Congo yari iyobowe na Laurent Desire Kabila ntigire icyo ibikoraho.
Kubera iryo hohoterwa, Abanyamulenge baje gushinga umutwe wa CNDP urwanya Leta ya Congo waje kubyara M23.
Iyi baruwa ikomeza igaragaza ko na raporo ya Loni yakozwe ishinja u Rwanga gufasha M23 ibogamye, by’umwihariko n’uwari ukuriye impuguke zayikoze, Steve Hege akaba yaragiye yandika inyandiko zigaragaza ko FDLR atari ikibazo,ko ari yo ihohoterwa na RPF iyoboye u Rwanda.
Nyuma yo kugarariza Perezida Obama inkomoko y’umutekano muke mu karere, Abanyarwanda baba muri USA na Canada basabye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatanya n’u Rwanda kurenganurwa, hasuzumwa inkomoko y’amacakubiri muri Congo ashingiye mu ntambara y’amoko Leta ya Congo yakomeje gushyigikira icumbikira abashinjwa jenoside n’ababashyigikiye.
Iyi baruwa ikomeza isaba ko USA yashyigikira ibyemejwe n’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Kanama k’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) no gushyigikira ko Leta ya Congo na M23 mu biganiro bagirana amasezerano bari baragiranye ku itariki ya 23 Werurwe 2009 agahabwa agaciro.
Ku musozo w’iyi baruwa hagaragazwa ko u Rwanda rwifuriza Congo n’akarere kugira amahoro, imiyoborere myiza n’umutekano kandi ko rwishimira uwabigiramo uruhare kugira ngo bigerweho. igaragaza kandi ko u Rwanda rwakwishimira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafasha mu kugarura amahoro n’umutekano hubahirizwa uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga kuri bose, harebwa inkomoko nyayo y’umutekano muke uhari.



















TANGA IGITEKEREZO