00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Paul Kagame yakiranywe urugwiro i Rubavu: Uko umunsi wo kwiyamamaza wagenze (AMAFOTO)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ferdinand Maniraguha, Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 June 2024 saa 07:00
Yasuwe :

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yasabye Abanya-Rubavu kuzitura uyu Muryango wabagabiye inka, batora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.

Wari umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kuko Perezida Kagame yatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu.

Umukandida wa FPR Inkotanyi azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena, kuri Stade ya Ngororero n’i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I RUBAVU BYAGENZE

12:15: Uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he?

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya bidashoboka.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bishingiye ku mutekano, bityo ko ukwiriye gusigasirwa.

“Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa na buri muntu wese, mwebwe nk’abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakiraho.

Ubu rero gutora abakandida ba FPR ari abadepite, ari Perezida, abadepite b’abo dufatanyije ni ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo tumazemo iminsi, imyaka ibaye 30.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n’ubushobozi bw’umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.

“Kubana dushaka kubana rwose n’abaturanyi ndetse n’abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika n’abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura ‘Ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere iby’abandi ni iby’abandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.”

Yasoje asaba abanya-Rubavu kwitegura, bagashimangira ibyagezweho tariki 15 Nyakanga 2024 umunsi w’amatora.

“Tariki 15, iriya tariki yadutindiye gusa. Nta kuntu twayihutisha ariko? Reka tubitwaze uko bimeze ‘Nda Ndambara’.”

Paul Kagame yashimiye imitwe ya politiki yahisemo kwifatanya na FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite

12:00 Perezida Kagame yasabye ab’i Rubavu kwitura FPR Inkotanyi

Perezida Paul Kagame atangiye ijambo yibutse Abanya-Rubavu ko mu muco nyarwanda, ukugabiye umwitura urwo rukundo n’amajyambere yakugejejeho.

Yaboneyeho gusaba abaturage kuzitura FPR Inkotanyi tariki 15 Nyakanga 2024 mu matora.

Ati “FPR Inkotanyi twese yaratugabiye. Inka mu Kinyarwanda, ijyanye n’urukundo ariko icya mbere ijyanye n’amajyambere. Ukugabira aba agukunda, ukugabiye aba akwifurije gutera imbere. Nicyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w’abanyarwanda.
“Hari imyaka yashize inka baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura. Kwitura, ni ugusubiza urukundo uwakugabiye.Ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye. Bityo rero, igikorwa twatangiye ejo […] ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR.”

Yakomeje ashimira imitwe ya politiki yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi muri aya matora, agaragaza ko ubufatanye ari imwe mu ntego ziranga umuryango aberereye Chairman arizo “Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere’.

“Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa se ngo abanyarwanda babyemere. Nibyo duharanira”.

11:55 Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah yashimiye Perezida Kagame ibyagezweho mu karere ka Rubavu muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

By’umwihariko nk’abaturiye umupaka, bashimye uburyo umutekano w’u Rwanda udadiye.

Ati “Tumaze kugira umutekano usesuye, ibikorwa by’iterambere byarakomeje. Umujyi wa Rubavu imihanda imeze neza, dufite n’isoko ryambukiranya imipaka, ba bandi iyo ibiturika byoroiheje baza no guhahira iwacu.Iyo urebye ibintu byose twubatse, nta bwoba, nta ntugunda, ubona ko umutekano ari wo shingiro rya byose.”

11:45 Herekanywe Abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’amashyaka bari kumwe, aho abemejwe ari 80. Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije, bizakomereza mu bindi bice by’igihugu kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

11:40 Musafiri Ildephonse yashimangiye ko abaturage ba Rubavu bari maso

Musafiri Ildephonse wo mu murenge wa Bugeshi yatanze ubuhamya bw’uburyo yiteje imbere, binyuze mu buhinzi bwa kijyambere.

Uyu muhinzi w’ibirayi yagaragarije Perezida Kagame ko ubu umuryango we ubayeho neza kandi akaba yishimira ko akomeje guhabwa amahirwe yo kwiyungura byinshi mu buhinzi, binyuze mu mahugurwa.

Musafiri yavuze ko abaturage b’i Rubavu biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kurinda umutekano w’igihugu, aburira abahora bavuga ko bazatera u Rwanda.

Ati “Uzatera i Kigali urenze kuri Musafiri? Nta wundi wabitugezaho uretse kubitorera ejobundi tariki 15 Nyakanga 2024.”

11:10 PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEZE I RUBAVU

Perezida Kagame yageze ku kibuga cya Gisa mu Murenge wa Rugerero i Rubavu, ku munsi wa kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR Inkotanyi.

I Rubavu bafite impamvu yo gutora Kagame

Mukamuganga Clementine waturutse mu Murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko yiyemeje kuzinduka ajya gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuko mu myaka amaze ayoboye u Rwanda yakoze ibikorwa byinshi bityo bizeye ko no mu bihe biri imbere azakora ibindi byinshi.

Ati “Yaduhaye amazi, amashanyarazi yaduhaye imidugudu. Ndi umukecuru ariko nshaka iterambere, ubu uko ndi ndashaka ko mu myaka itanu iri imbere nzaba ndi umukecuru ukomeye. Ubundi kera naritinyaga ariko ubu naritinyutse kubera Paul Kagame, ntabwo nashoboraga kujya mu ruhame ngo mbe nabasha kuvuga, nta n’ijambo nagiraga ariko ubu ijambo ndarifite, ubu nzi gusoma no kwandika Icyongereza n’Igifaransa ndakizi.”

Uyu mubyeyi yavuze ko afite abana bane kandi bose abasha kubishyurira amashuri, n’ubwisungane mu kwivuza abikesha imiyoborere ya Kagame Paul.

10:55 Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ari mu bamaze kuhagera

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi; Dr Utumatwishima Abdallah; Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa bitabiriye igikorwa cyo kamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo umuhanzi Dr Claude yasusurutsaga abaturage kuri Site ya Gisa

10:36 King James yahagurukije Abanya-Rubavu

Nyuma ya Dr Claude na Chriss Eazy, King James yahawe umwanya ubundi ahagurutsa Abanya-Rubavu mu ndirimbo "Ndagukumbuye" mbere yo kugurikizaho "Ganyobwe".

10:30 Abayobozi batandukanye bamaze kuhagera

Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga rusange muri FPR Inkotanyi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

10:00 Ubwo abahanzi basusurutsaga abitabiriye iki gikorwa mu ndirimbo zitandukanye

Chriss Eazy aririmbira abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame
Bushali na Knowless bari ku rubyiniro
Bwiza na Bruce Melodie babyina indirimbo Ogera
Nyirahabimana Béatrice na Umuhoza Janvier bayoboye gahunda kuri Site Gisa
Nsengiyumva François 'Igisupusupu' yishimiwe cyane n'Abanya-Rubavu

09:40 Abaturage ni benshi cyane kuri iyi Site ya Gisa

09:30 Abahanzi batangiye gususurutsa abaturage mu ndirimbo zitandukanye.

Abo barimo Bushali, Chriss Eazy, Nsengiyumva ’Igisupusupu’, Agnes, King James, Butera Knowlesss, Bruce Melodie na Bwiza mu ndirimbo zirimo Tumutore ni we, Ogera na Tora Kagame.

 Ubwo Abanya-Rubavu bageraga aho Paul Kagame yiyamamariza

Ibyagezweho i Rubavu mu myaka irindwi ishize

Mu myaka irindwi ishize byinshi mubyo Paul Kagame yari yemereye aba baturage byarakozwe. Hubatswe imihanda irimo uwa Bralirwa-Burushya ufite km 4,1, uwa Bralirwa-Rubavu (Marine) wa km 6,2, umuhanda ujya ku bitaro bya Murunda n’ujya kuri Symbion Gas Methane wa km 4.2.

Muri rusange iyi mihanda igizwe na km 19,4 yubatswe mu myaka irindwi ishize.

Ku bijyanye n’amashanyarazi hubatswe uruganda rwa gaze metane mu kiyaga cya Kivu, (Shema Power Lake Kivu) rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga MW 56. Hubatswe kandi umuyoboro uhuza u Rwanda na Congo ureshya na km 11.31.

Ingo zahawe amashanyarazi zavuye ku 44 189 mu 2017 zigera ku 99 432 mu 2023.Mu bikorwa remezo by’amazi, hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Gihira II hanasanwa urusanzwe ku buryo rubasha gutanga m³ 23,000 ku munsi.

Mu miturire hubatswe imidugudu itatu y’Icyitegerezo irimo uwa Bahimba, Rugerero na Ndoranyi ku buryo imiryango 233 yayitujwemo, indi miryango 495 ikavanwa mu manegeka.

Mu bucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe amasoko abiri ya kijyambere, udukiriro dutatu, amasoko ahuza n’ibihugu, isoko rya Rubavu ritangira gukoreshwa mu 2019.

Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri 1284 bituma ubucucike bugabanuka kimwe n’ingendo ndende abana bakoraga bava cyangwa bajya ku ishuri.

Mu kurwanya ubukene, i Rubavu hatanzwe inka ku miryango ikennye binyuze muri gahunda ya Girinka ; mu gihe abantu 49 335 bobonye akazi muri Gahunda ya VUP.

Stade ya Rubavu iri mu zubatswe muri iyi myaka irindwi ishize
Ahahoze gare ya Rubavu hakomeje gutunganywa ngo umujyi uze mu ya kabiri yunganira Kigali
Ibikorwaremezo by'amashanyarazi byubatswe ku bwinshi i Rubavu
Uruganda rw'amazi rwa Gihira rwongereye ubushobozi
Umudugudu wa Rugerero ni umwe mu yubatswe mu myaka irindwi ishize
Gare ya Rubavu yubatswe mu buryo bugezweho
Imihanda ihuza u Rwanda na RDC yaravuguruwe, yubakwa neza

08:30 N’abafite ubumuga ntibatanzwe!

Abantu bari mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi bakomeje kugera kuri Site ya Gisa aho umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza mu masaha make ari imbere.

N'abafite ubumuga babukereye kugira ngo bamamaze umukandida wabo Paul Kagame
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yamaze kuhagera
Abafite ubumuga bacinya akadiho kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero wo mu Karere ka Rubavu

08:15 Ibyishimo ni byinshi ku Banya-Rubavu

8:00 Umukecuru Yuliyana Nyirasoko wo mu murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko yazindutse mu gitondo cya kare agiye gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame Kubera yabahaye ibikorwa by’iterambere, birimo imihanda ya kaburimbo, inzu nziza n’amashanyarazi mu rugo iwe.

07:30 Abahanzi Chriss Eazy na Bushali bamaze kugera kuri Site ya Gisa, aho umukandida wa FPR Inkoranyi, Paul Kagame yiyamamariza kuri iki Cyumweru.

06:58 Ibihumbi by’Abanya-Rubavu bamaze kugera i Gisa

Saa Kumi n'Ebyiri, morale yari yose kuri Site ya Gisa aho Perezida Paul Kagame yiyamamariza
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Rubavu bakereye kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame
Abaturage ni benshi cyane kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero

 Bamwe baraye ijoro bagenda, bagana aho Perezida Kagame yiyamamariza

Guhera saa Saba z’ijoro, bamwe mu baturage b’Akarere ka Rubavu n’abavuye mu bindi bice bikegereye, batangiye kwerekeza kuri Site ya Gisa aho umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza kuri iki Cyumweru.

Ifoto yafatiwe mu Mujyi wa Rubavu saa Munani n'iminota 39 z'ijoro ubwo abaturage berekezaga i Gisa muri Rugerero
Inzego z'umutekano na zo zikora amanywa n'ijoro
Abaturage bari benshi mu ijoro aho bari abagendaga n'amaguru, abandi bagenda n'imodoka
Ku gipfunsi! Ni yo ntero y'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Henshi haririmbishijwe ibirango n'amabara ya FPR Inkotanyi
Urubyiruko narwo ntirwatanzwe. Aha hari saa Kumi n'Imwe n'iminota 25 mu rukerera

 Iby’ingenzi ukwiriye kumenya kuri Rubavu yakomerejemo ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi

Akarere ka Rubavu ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Kari ku buso bwa kilometero kare 386,4 aho gatuwe n’abaturage bagera ku 546,683 biganjemo urubyiruko kuko 60,9% bari munsi y’imyaka 25.

Abagatuye bakora imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, uburobyi, ubucuruzi, ubwubatsi, serivisi zo gutwara ibintu n’abantu n’iz’ubukerarugendo, gukora mu nganda, ubwarimu n’ibindi.

Perezida Paul Kagame yaherukaga gusura Akarere ka Rubavu mu 2023 tariki 12 Gicurasi, aho yasuye by’umwihariko uduce twibasiwe n’ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n’abaturage abahumuriza, anabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubafasha kuva mu bihe bigoye.

Ku wa 26 Nyakanga 2017 ni bwo Chairman wa FPR Inkotanbyi, Paul Kagame yaherukaga mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage bari bamutegerereje i Mudende mu mudiho mwinshi wa “Nda Ndambara yandera ubwoba.”

 Abanya-Rubavu batangiye kwitegura mbere

Kuva ku wa Gatandatu, ukinjira mu Karere ka Rubavu, mu mirenge itandukanye, wasanganirwaga n’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi birimo amabara yawo n’ibyapa byamamaza umukandida akaba na Chairman wawo, Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ku mihanda itandukanye igana i Rubavu, hari ibyapa byamamaza Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Amabendera y'Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe yifatanyije nawo mu mu matora y’Umukuru w’Igihugu yashyizwe aho Kagame yiyamamariza kuri iki Cyumweru
Imyiteguro yari igeze kure ku wa Gatandatu
Ukinjira mu Mujyi wa Rubavu usanganirwa n'ibirango bya FPR Inkotanyi n'ibyapa byamamaza Paul Kagame

Reba hano amafoto yose yaranze umunsi wa mbere wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame i Musanze.

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages