Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Rulindo, Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu n’ahandi bazindutse iya rubika, bari baje gushyigikira umukandida wabo.
I Busogo mu Karere ka Musanze, ni ho FPR Inkotanyi yahereye yamamaza umukandida wayo Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, muri ibi bikorwa bizagera mu byose by’igihugu mbere y’amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I MUSANZE BIRI KUGENDA
13:00 Perezida Kagame Paul, umukandida wa FPR Inkotanyi arangije ijambo yagezaga ku banyamuryango n’inshuti z’umuryango ku kibuga cya Busogo i Musanze, ashimira indi mitwe ya Politiki yemeye kumushyigikira muri aya matora.
Ashimiye kandi andi mashyaka adashyigikiye FPR Inkotanyi, ayashimira kugerageza no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
12:45: Abatwifuriza inabi bashatse bacisha make
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kongera kumushyigikira tariki 15 Nyakanga ubwo hazaba hakorwa amatora rusange, aboneraho kuburira abatifuriza u Rwanda ineza.
Ati “Kuba ndi hano mbasaba ngo tuzatore neza tariki 15 Nyakanga 2024, muri uko gutora no gutorwa nta kazi kenshi njye mbifitemo. Niyo mpamvu mu kuza hano byari ukubashimira. N’ubundi simwe mwabinshyizemo? None se mwabinshyiramo mukabintamo? Nabwo mubintayemo mufite ukundi mubigenza, njye nta mpaka. Akazi kose mwanshinze mu myaka ishize, nagerageje uko bishoboka ndagakora, muramfasha, ibitaragenze neza ubwo namwe mubifitemo uruhare nkuko mufite uruhare mu byagenze neza.”
Yakomeje agira ati “Abatifuriza u Rwanda neza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu mu Kinyarwanda, hari izina ryitwa ‘Iyamuremye’, none se muri abo harimo ‘Iyaturemye’? Nabyo ni izina nk’iryo.
Imana irinda neza abirinda neza, ihera kuri twe ikabona aho ihera idufasha kubaho uko dushaka. Ico nsubiramo ni ugukora ibishoboka byose, iby’amatora nibimara kurangira dusubire muri ya nzira yo gukora, yo kubona u Rwanda nk’igihugu kimwe hanyuma iby’amajyambere biza byiruka.”
12:30 Perezida Kagame atangiye ijambo asobanura amateka ya FPR n’icyo isobanuye
“Twongeye kuza hano ngo dusuzume aho tuvuye n’aho tugeze. Reka mpere ku mateka abantu bakwiriye guheraho. Ejobundi u Rwanda ntabwo rwari heza. Nk’u Rwanda n’ibindi bihugu uko twabayeho siko abantu babaho, cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n’indi, u Rwanda rwabayeho nabi.
Mbere y’aho ho birumvikana twari aho isi yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri byinshi ariko kandi ejobundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo. Ari mu bukoloni, nyuma y’ubukoloni […] byagaragaje byose bikubiye hamwe ubuzima bubi.
Iki gikorwa rero ntabwo ari icy’uyu munsi, icy’ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igiorwa gikubiyemo ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura..
FPR mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora muri demokarasi
Ati “Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka ukagira n’ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n’ahandi, n’aho byitwa ko bikomoka.
Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw’igihugu, bw’abantu, bw’u Rwanda.”
– Abahanzi Bruce Medolie na Bwiza basusurutsa abitabiriye iki gikorwa
– Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga ku kibuga cya Busogo aho yakiriwe n’abanyamuryango benshi ba FPR Inkotanyi.
– Ubwo abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe umunani yifatanyije na wo, bari bategereje umukandida wabo Perezida Paul Kagame.
12:10 Ubuhamya bwa Nsengiyumva Eric bwanyuze benshi
Ernest Nsengiyumva wo mu murenge wa Mukamira yashimiye Chairman Paul Kagame kubera ubuyobozi bwe bwiza buteza imbere umuturage.
Yatanze ubuhamya bw’uburyo yavukiye mu muryango ukennye, se atunzwe n’ubuhigi. Nsengiyumva na we yinjiye mu buhigi afite imyaka irindwi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyamuhaye amahugurwa y’uburyo yava mu buhigi akita kuri pariki.
Yahise yinjira mu buhinzi buteye imbere ku buryo ubu yivanye mu bukene n’umuryango we.
Ati “Ntabwo nabashije kurangiza amashuri ariko abana banjye bariga, babiri bararangije […] byose mbikesha Paul Kagame. Inzu yanjye yari isakaje imigano nagiye kwiba muri pariki. Ubu mfite inzu nziza niyubakiye mu buhinzi bw’ibirayi bw’ibinyomoro ifite metero 10 kuri 12. Irimo ibirahuri, irimo n’amatara. Tariki 15 Nyakanga inkoko niyo ngoma”.
12:00 Hashimiwe imitwe ya politiki umunani yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame. Iyo mitwe ni PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PCR, PDI na UDPR
11:50 Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ageze ku kibuga cya Busogo i Musanze ahagiye gutangirizwa ibikorwa byo kumwamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu
Igihango gikomeye hagati ya Musanze na FPR Inkotanyi
Akarere ka Musanze gafite amateka yihariye na FPR Inkotanyi guhera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Ubwo ingabo za RPA zahinduraga amayeri y’urugamba zikava mu Mutara (Nyagatare y’ubu), Maj Gen Paul Kagame wari umugaba mukuru yategetse ko hatangizwa intambara yo mu misozi (Guerrilla War), urugamba rukomereza mu Birunga.
Imwe mu ntsinzi zikomeye za mbere za RPA kandi nazo zabereye mu karere ka Musanze tariki 23 Mutarama 1993 ubwo zagabaga igitero kuri gereza ya Ruhengeri, abari imfungwa muri iyo gereza bakabohorwa.
Ni igikorwa cyakangaranyije Leta ya Juvenal Habyarimana, birushaho kumvikanisha icyo FPR Inkotanyi yaharaniraga.
11:30 Abanya-Musanze bavuze impamvu bazatora PAUL KAGAME
Nyirambonigaba Jacqueline utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba umukandida wa FPR-Inkotanyi yatangiriye mu karere kabo ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Yavuze ko kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame ubu abanyamusanze bafite amashanyarazi, imihanda myiza, amashuri.
Ati "Yatugejeje kuri byinshi, mfite ingurube, ihene, inkwavu byose mbikesha Kagame."
Bavugabose Thomas utuye mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze yavuze ko bose bazindukiye kwakira Paul Kagame, umukandida bakunda.
Ari "Ni umukandida dukunda urabona ko twese dukeye, turamukunda cyane. imibereho myiza twayigezeho ubu hano turejeje nta kibazo dufite."
Yavuze ko ibikorwa remezo byinshi babifite ariko muri manda y’imyaka itanu bagiye kumutorera bizeye ko "azaduha ikibuga cy’imyidagaduro ku buryo urubyiruko n’abakuru tujya twidagadura tukishimira ibyo yatugejejeho."
11:20 Abayobozi batandukanye basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babukereye gushyigikira umukandida Paul Kagame.
Gususurutsa abaturage birakomeje
VIDEO: Akanyamuneza ni kose ku maso y'Abanya-Musanze bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu. pic.twitter.com/jzmpRaq9eA
— IGIHE (@IGIHE) June 22, 2024
VIDEO: Morale ni yose ku baturage benshi bitabiriye itangizwa ry’ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze. pic.twitter.com/k8I9l1zq24
— IGIHE (@IGIHE) June 22, 2024
10:50 Umusizi Mukamusoni Judith yagejeje igisigo cye "Twitorere uwadutoye mbere" ku bihumbi by’abaturage bitabiriye itangizwa ryo kwamamaza Perezida Paul Kagame i Busogo.
Ni igisigo kimushimira ibyo yagejeje ku Banyarwanda byaba iterambere, umutekano, uburinganire n’ibindi.
Ati "Watora nde wundi? TORAAAA".
10:30: Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Riderman, Nsengiyumva François uzwi nk’Igisupusupu, DJ Brianne n’abandi bakomeje gususurutsa abaturage
10:00: Abahanzi batandukanye batangiye gususurutsa abaturage mu ndirimbo zitandukanye
Iby’ingenzi ukwiriye kumenya kuri Musanze yatangirijwemo ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi
Hahoze hazwi nko mu Ruhengeri rw’Umurera! Ni mu karere ka Musanze gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, kakaba kazwiho kubamo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi, ubuhinzi bw’ibirayi byanditse izina nka Kinigi, kakanagira umujyi uri muri itandatu yunganira uwa Kigali, ushatse wawita uwa kabiri ukurikira Kigali.
Musanze ni yo ituwe cyane mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru kuko ituwe n’abagera ku 476.522 bangana na 23,4% by’abatuye iyo Ntara bose kandi biganjemo abagore ku rugero rwa 52,3% n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 ku rugero rwa 57%.
Iri ku buso bwa kilometero kare 527.56.
Perezida Kagame aheruka gusura Musanze tarikio 9 Gicurasi 2019, aganirira n’abaturage kuri iki kibuga cya Busogo.
Mu buryo bwo kwiyamamaza, Paul Kagame yaherukaga aha i Busogo muri Musanze tariki 26 Nyakanga 2017.
Iby’ingenzi byagezweho i Musanze mu myaka irindwi ishize
Mu myaka irindwi ishize, Musanze yageze ku bikorwaremezo bishimishije mu nzego zose by’umwihariko mu mushinga wo guteza imbere imijyi (RUDP) aho mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ya km 4,58 hagati ya Gicurasi 2017 na Nzeri 2018.
Mu gihe icyiciro cya kabiri kigizwe na km 6,7 cyubatswe hagati ya Mutarama 2020 na Mutarama 2021 naho Icyiciro cya gatatu cyo kigizwe n’imihanda ya km 6,88 yubatswe hagati ya 2022 na 2023.
Ingo zahawe amashanyarazi zavuye ku 39 881 muri 2017 zigera ku 88 123 mu 2023. Hagati ya 2019 na 2021 hubatswe imiyoboro y’amazi mu mujyi ndetse n’ibice by’icyaro byegereye umujyi. Ibi byakozwe ku burebure bwa km 151, 809.
Hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo muri Gatovu, Umutuzo, Ruhasa, Gakoro na Kinigi bituma imiryango 445 ituzwa mu midugudu y’icyitegererezo, indi 2885 ikurwa mu manegeka ituzwa neza.
Mu bucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe icyanya cy’inganda cya Musanze, Uruganda rukora sima rwa PRIME CEMENT.
Mu kurwanya ubukene binyuze muri gahunda ya Girinka imiryango 4,622 yamaze kuzihabwa naho abagera ku 34 447 babona akazi muri VUP.
AMAFOTO YA IGIHE: Kwizera Remy Moses




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!