Abenshi mu bakora uyu mwuga ni abagore. Abo mu mujyi wa Muhanga, bagaragaza ibyifuzo n’uruhare rwabo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017.
Nyirandutiye Mariya w’imyaka 30, ni umubyeyi w’abana batatu, avuga ko gukora ubucuruzi bwo kuzunguza ibicuruzwa hirya no hino mu mujyi, butuma birirwa bahanganye n’abashinzwe umutekano. Ngo abakora ako kazi kagoye, nabo ntibagakunda, ahubwo ari ukubura uko bagira.
Avuga ko bafashijwe gukora koperative zihwanye n’ubushobozi bwabo, byabafasha kubuvamo.
Mukamana Petronille y’imyaka 24 ufite abana babiri, avuga ko hari byinshi byiza bigaragarira amaso byakozwe byafasha Abanyarwanda kwiteza imbere, ariko n’abazunguzayi bo mu yindi mijyi bakwiye kwitabwaho.
Agira ati“Kuri ubu, buri wese mu rwego rwe afite intambwe yateye, ariko bikwiye gukomereza no kubakora ubucuruzi bw’akajagari bagafashwa kwinjira muri koperative, bakabona aho bakorera, hatabangamira umutekano wabo n’uw’ibicuruzwa byabo″.
Asobanura ko nta handi byakomoka usibye kuba abakora ubwo bucuruzi n’Abanyarwanda muri rusange, basabwa kuzatora umukandida w’ingirakamaro wumva Abanyarwanda kugira ngo azabafashe kugera ku ntego n’ibyifuzo byabo.
Ati ″Tariki ya 4 kanama 2017 inkoko ni yo ngoma, tukihitiramo ugomba kurotora inzozi zacu tukamwihera ijwi″.
Nyinawumuntu Odille abarizwa muri koperative icuruza ibiribwa. Avuga ko guhitamo neza umukuru w’igihugu ari ukwihangira inzira nziza igana iterambere, atangaza ko abakora umwuga w’ubucuruzi bw’akajagari ngo bagomba kuba abambere mu kugira uruhare muri ayo matora bahitamo neza uzakomeza kwesa imihigo yiyemeje.
Katabarwa Augustin, umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’amakoperative (NCCR), avuga ko abanyamuryango b’amakoperative batanze umusanzu wabo bashyigikira ihinduka ry’itegeko nshinga kandi biteguye ko n’amatora azagenda neza.
Avuga ko abibumbiye mu makoperative bakanguriwe kwitwara neza mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida, bagasabwa kuzazinduka bakitabira amatora ari benshi bagatora neza ngo basigasire iterambere rigerwaho.
Asaba abagikora ubucuruzi bw’akajagari guharanira ko ibyazagerwaho, mu myaka irindwi iri imbere byazarushaho kugira ngo bazagende bafashwa gusubizwa ibyifuzo byabo.
Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga ubwo bucuruzi ngo bunyuranyije n’amategeko bukagaragara nko kwigomeka ku mategeko y’ubuyobozi, nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortunée abigarukaho.
Avuga ko nta mbabazi zizagenerwa uzabufatirwamo kuko akarere kahanze isoko rikorera i Nyabisindu mu guce akajagari k’abakoraga bitwaza ko nta bibanza bafite muri iryo soko, bagenda bahabwa ibibanza biciriritse.
Ubu bucuruzi bwo kuzunguza ibicuruzwa, usanga butaracika burundu, kuko hakiri abantu babukora, bahora bihisha abashinzwe umutekano. Kuri bamwe ngo ni nk’umukino w’imbeba n’injangwe.


















TANGA IGITEKEREZO