00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Basanga gutorera mu cyumba kimwe na Perezida ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 August 2017 saa 05:28
Yasuwe :

Ku munsi w’amatora y’abayobozi b’inzego zitandukanye z’igihugu, Perezida Kagame afata iya mbere akayitabira, aho bimaze kumenyerwa ko atorera ku biro by’itora bya Rugunga mu cyumba cy’itora cy’umudugudu w’Imena, ari na wo atuyemo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama, ubwo Abanyarwanda baba mu gihugu batoraga Perezida wa Repubulika, ni nabwo Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi muri aya matora yayitabiriye n’umuryango we wose.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota 15 nibwo Perezida Kagame wari ufite akanyamuneza mu maso yageze ku cyumba cy’itora cy’umudugudu w’Imena ari kumwe na Madamu, ni nyuma y’uko abana be bane bari bamaze kwinjiramo barimo gutora.

Lisiti y’itora ya Komisiyo y’amatora igaragaza ko icyumba cy’itora cy’umudugudu w’Imena cyagombaga gutoreramo abantu 439 barimo n’umukandida Paul Kagame. Bamwe mu baturage bahatoreye, babwiye IGIHE ko baterwa ishema no gutorera mu cyumba kimwe n’umukuru w’igihugu.

Bayingana Jean de Dieu w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Kiyovu mu mudugudu w’Imena, yavuze ko gutorera mu cyumba kimwe na Perezida ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

Yagize ati “Ubundi kera nta muturage wajyaga wegera perezida babaga bamusunika, abasirikare bamujugunya ku ruhande ariko ubu perezida wacu abaturage twese tumwisanzuraho, araje aradusuhuza.”

Mukaburegeya Leoncie w’imyaka 29, avuga ko yabyirata kuko ari ikimenyetso cya demokarasi no gushimangira ko Abanyarwanda bose bafite inshingano yo kubaka igihugu.

Yagize ati “Nabyirata kuko ni iby’agaciro kuba twatoreye mu cyumba kimwe, byerekana ko abayobozi n’abaturage biyumvanamo, ubuyobozi bwegereye abaturage.”

Kagoyire Ernestine yashimangiye ko kubona Perezida yitabira amatora bitera imbaraga n’ababa babipinze.

Ati “Mufatiraho urugero rwo kwitabira amatora kuko ashyigikira ko abaturage bagira uruhare mu miyoborere. Nta kuntu Perezida yakwitabira amatora ngo mbisuzugure nigire mu byanjye cyangwa ndyame.”

Nyuma yo gutora ntacyo perezida Kagame yabwiye itangazamakuru, ariko Umuyobozi wungirije wa FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yemeje ko aya matora ari ikimenyetso gishimangira kikanakomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko aya matora ari ikimenyetso cyo kubaka umutekano w’igihugu, gushimangira ibikorwa by’iterambere rutagira uwo risiga inyuma n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo busesuye.

Icyumba Paul Kagame yatoreyemo hari n'abandi baturage bagitoreyemo
Paul Kagame na Madamu binjira mu cyumba cy'itora
Perezida Kagame yagiye gutora afite akanyamuneza ku maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .