00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Kadada mu bitabiriye Miss Rwanda 2022

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 January 2022 saa 05:06
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Country FM ya Noopja, Tumukunde Liliane uzwi nka Kadada mu itangazamakuru, yagaragaye mu bakobwa bitabiriye ijonjora ry’abazahagararira Intara muri Miss Rwanda 2022.

Uyu mukobwa ari mu bakobwa barenga 40 babashije kunyura imbere y’akanama nkemurampaka muri 51 bari biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru aho yagiye guhatanira.

Kadada yari yambaye nimero 11, afite umushinga wo kubungabunga ibinyabuzima biba mu mazi. Nyuma yo gusobanurira akanama nkemurampaka umushinga we neza yahawe amahirwe yo kurenga ijonjora.

Urugendo rwo gushaka uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 rwatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru. Ruzakomereza mu Burengerazuba mu Mujyi wa Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022.

Miss Jolly Mutesi n’abanyamakuru, Umurerwa Evelyne wa RBA na Munyaneza James wa The Newtimes ni bo bagize akanama nkemurampaka kazazenguruka intara zose gashakisha abakobwa bazazihagararira muri iri rushanwa.

Kadada afite umushinga wo kubungabunga ibinyabuzima biba mu mazi
Umunyamakuru Kadada ari mu bitabiriye Miss Rwanda 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages