Ku rubuga rwa Miss Rwanda batangaje ko uyu mukobwa yikuye mu irushanwa biturutse ku mpamvu ze bwite n’umuryango we.
Banditse bati “Twashakaga kumenyesha abantu ko Nkusi Lynda yasezeye muri Miss Rwanda 2022. Mu ibaruwa yahaye ubuyobozi bwa Miss Rwanda Organization yavuze ko yavuye mu irushanwa kubera impamvu ze bwite n’umuryango.”
Nkusi yasezeye mu gihe umwiherero wari urimbanyije ariko ubura ibyumweru bitatu ngo usozwe dore ko uzarangira ku wa 20 Werurwe nyuma y’umunsi umwe hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda 2022.
Yasezeye mu gihe mu matora yo kuri internet na telefoni (USSD) yari uwa nyuma kuko yari afite amanota 306 mu gihe uwa mbere afite 10 532.
Nkusi na bagenzi be 19 bari berekeje mu mwiherero ku wa 28 Gashyantare 2022.
Uyu mukobwa yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri cyane ko umwaka ushize yari yitabiriye ariko ntagire amahirwe yo kurenga amajonjora yari gutuma yerekeza mu mwiherero.
Abakobwa asize mu mwiherero barimo Uwimana Vanessa, Bahari Ruth, Uwimana Marlene, Ikirezi Musoni Kevine, Mutabazi Isingizwe Sabine, Kalila Leila Franca, Uwikuzo Marie Magnificat, Kayumba Darina, Umurerwa Bahenda Arlette Amanda, Kazeneza Marie Merci, Umuhoza Emma Pascaline, Keza Maolithia na Saro Amanda.
Hari kandi Keza Melissa, Muringa Jessica, Ndahiro Mugabekazi Queen na Uwimana Jeannette ndetse na Ruzindana Kelia na Nshuti Divine Muheto.
Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu mukobwa agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda gukomeza amasomo ye.
Mu 2020 nabwo uwitwa Ingabire Jolie Ange yasezeye umwiherero kuko atashoboye gukomezanya n’abandi kubera uburwayi.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!