00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda 2022: Abarenga 100 bamaze kwiyandikisha mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 February 2022 saa 12:57
Yasuwe :

Nyuma yo kuzenguruka mu Ntara zitandukanye hashakishwa abakobwa bazavamo uzaba Nyampinga w’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, igikorwa nk’iki kizakomereza mu Mujyi wa Kigali akaba ari naho kizasorezwa ndetse abakobwa basaga 100 bamaze kwiyandikisha.

Amakuru yatangajwe ku rubuga rwa Miss Rwanda avuga ko abakobwa bamaze kwiyandikisha kugeza ubu ari 191 mu Mujyi wa Kigali, bakaba bashobora kuzitabira ijonjora riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022. Icyo gihe igikorwa cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri iyi ntara ibarizwamo imisozi miremire y’Ibirunga hari hiyandikishirije abakobwa 51, muri bo 43 ni bo bashoboye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka; icyenda aba aribo batoranywa nyuma yo gushimwa ubwenge, umuco n’ubwiza.

Ku wa 30 Mutarama habaye igikorwa cyo gutoranya abagombagaga guhagararira Uburengerazuba.

Abakobwa 51 bo mu turere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba ni bo bari biyandikishije nk’abazitabira ijonjora rya Miss Rwanda 2022, gusa 34 ni bo babashije kugera imbere y’Akanama Nkemurampaka. Abakobwa icyenda nibo batsindiye guhagararira u Burengerazuba.

Ku wa 5 Gashyantare habaye ijonjora mu Majyepfo. Icyo gihe muri iyi ntara 82 nibo bari biyandikishije baturutse mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, gusa 47 nibo babashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Huye. Icyenda nibo babashije gutambuka.

Iki gikorwa giheruka kubera mu Burasirazuba. Cyabaye ku wa 6 Gashyantare 2022. Abakobwa 14 batoranyirijwe guhagararira iyi ntara.

Ni abakobwa babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022, nyuma yo gusuzuma imishinga, ubwiza n’umuco w’abagera kuri 76 hari hiyandikishije abagera kuri 98 mu gihe abageze ahabereye ijonjora ari 78.

Babiri ntabwo bababashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka kubera ko bitabiriye ijonjora mu zindi ntara kandi bitemewe. Kugeza uyu munsi abakobwa 41 nibo bamaze gutoranywa mu ntara zitandukanye mu gihe hategerejwe abatoranywa muri Kigali.

Abakobwa bahagarariye u Burasirazuba muri Miss Rwanda 2022
Abakobwa icyenda batsindiye itike yo guhagarira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages