Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, aho aba bakobwa n’ababakurikiranira hafi mu buzima barimo mu mwiherero basesekaye kuri iki kigo aho gikorera ku Kacyiru.
Aba bakobwa bari barangajwe imbere n’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné.
Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory, Lt. Col. Charles Karangwa, mu kiganiro yagiranye n’aba bakobwa hamwe n’ababaherekeje yabashimiye umwanya wabo bafashe bagasura ikigo ayobora. Yanabasobanuriye serivisi zose zihatangirwa.
Ati “ Ndifuza ko twakorana cyane ko dusanzwe dukorana n’ibyamamare. Twakoranye na Miss Mutesi Jolly kandi twabonye umusaruro. Turababwira ko tubashyigikiye nka Rwanda Forensic Laboratory kandi tubahaye ikaze igihe muzadukenera.”
“Tuzakomeza kubana namwe kugeza igihe muzasozereza na nyuma yaho. Twifuza kuzabashyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Turabasaba ko muzakomeza kutuzirikana. Twifuza ko muzatubera ba ambasaderi aho muzajya hose.”
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné yashimiye iki kigo ku buryo cyabakiriye avuga ko cyazanye impinduka nyinshi cyane ko serivisi batanga benshi bazumvaga mu mahanga mu bihe byashize.
Ati “Turabashimiye cyane. Ubundi mbere twumvaga ari nka filime ari ugukabya n’ibihuha. Uko igihugu gitera imbere ibyari ibihuha byabaye ukuri. Twifuje kubagana kugira ngo twereke abantu ko kurengana byagabanyutse. Mwatweretse byinshi mbere y’uko dukorana. No gukorana na Miss Rwanda ni ukugira ngo bimenyekane ko mu Rwanda hari laboratoratwari yakwifashishwa mu gupima ibintu bitandukanye.”
Uwimana Marlene wavuze mu ijwi rya bagenzi be yashimiye iki kigo ku kuba cyabakiriye yongeraho ko abafite imishinga ifite aho ihuriye n’ibyo gikora bazacyegera.
Aba bakobwa batemberejwe ahantu hatandukanye harimo ahapimirwa ibizami by’isanomuzi (ADN) n’ahapimirwa ibiyobyabwenge. Beretswe ahapimirwa ingano ya alcohol yo mu nzoga zitujuje ubuziranenge, imiti ikoreshwa kwa muganga ariko yakoreshejwe mu buryo butemewe n’ibindi.
Amafoto: Izabayo Bona Parfait (Wisekind)















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!