Uyu munyabugeni yavukiye mu Karere Gasabo mu Murenge wa Kimihurura arahakurira. Yakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime, nyamara mu mabyiruka ye agakunda gushushanya.
Mu bwana bwe yakunze kwirebera filime ziganjemo izimirwano agakunda n’uburyo zikinwa, nyuma yo kuzireba agasigara yigana ibishushanyo yabonyemo, n’abamuzengurutse bagakunda uko bishushanyije.
Mu mashuri yisumbuye yize ubwubatsi agamije gushushanya ibishushanyo by’inzu. Kubera ubwisanzure yarakeneye yabonye mu bwubatsi bitazamworohera.
Aho yabonaga ibishushanyo hose byaramukururaga bikamurangaza. Kera bamubwiraga ko impano y’ubugeni yayikomoye kuri sekuru, ibyo bikamutera imbaraga zo kubikora kinyamwuga.
Reba ikiganiro twagiranye na Dusengimana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!