Intego nyamukuru zatumye uyu muryango ushingwa harimo ubufatanye mu kurinda umutekano w’ibihugu biwugize n’ababituye, gushyiraho ibikorwa bihuriweho by’iterambere, guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no koroshya urujya n’uruza.
Kugira ngo intego z’uyu muryango zigerweho, hashinzwe ibigo birimo IRAZ (Institut de Recherche Agronomique et Zootechnique) gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere, SINELAC ishinzwe gutunganya ingufu z’amashanyarazi na BDEGL, Banki ishinzwe iterambere.
Ubuzima bw’uyu muryango bwahuye n’inzitizi zikomeye, cyane cyane mu myaka y’1990, aho umutekano w’ibihugu biwugize wahungabanye. Intambara yo gukura Mobutu Sese Seko ku butegetsi ubwo yahaga ubufasha umutwe wa FDLR kugira ngo utere u Rwanda yabaye intandaro yo gusenyuka kwa CEPGL mu 1996.
Nyuma y’ibiganiro by’ubuhuza byabayeho, CEPGL yongeye gukora nyuma y’icyemezo cyafashwe mu 2008 ariko icumbagira kuko abakuru b’ibihugu biyigize basanzwe ari bo rwego rw’ikirenga rugize uyu muryango ntabwo bigeze bahurira mu nama.
Mu 2009, 2012 na 2013, umubano w’u Rwanda RDC warazambye, kuko ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa CNDP wayoborwaga na Gen Laurent Nkunda, ndetse na M23, gusa rwabiteye utwatsi, rugaragaza ko ari imitwe y’Abanye-Congo bari kurwanirira uburenganzira bwabo.
Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu Ugushyingo 2014 yagaragaje ko kudahura kw’abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango bidindiza umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuko ari bo bafite inshingano yo kwemeza ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Yagize ati "CEPGL iragenda buhoro. Nk’u Rwanda turi kujya mu cyerekezo 2020, ugasanga ibijyanye no gutanga amasoko yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi biratwara imyaka kugera mu 2017. Ibi byaba bivuze ko ibyo tuvuga bidashoboka kubera uko kugenda gahoro kwa CEPGL.”
Ikibazo cy’u Rwanda na RDC cyoroshye ubwo abarwanyi ba M23 barambikaga intwaro mu 2013, gusa mu 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi na wo waje kuzamba, burushinja gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda wongeye gututumba ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi, mu 2022 nyuma y’amezi make M23 yeguye intwaro, wongera gututumba hagati yarwo n’u Burundi mu mpera za 2023 ubwo Evariste Ndayishimiye yarushinjaga gufasha umutwe wa RED Tabara wagabye ibitero i Bujumbura.
U Burundi na RDC bishinja u Rwanda uruhare mu guhungabanya umutekano wabyo, rugasubiza ko ari urwitwazo rudashingiye ku kuri, rugamije kwihunza inshingano yo gukemura ibibazo ubutegetsi bw’ibi bihugu bufitanye n’abenegihugu.
Kuri RDC kandi, u Rwanda rushinja ubutegetsi bw’iki gihugu guha umutwe wa FDLR ubufasha bwose bushoboka, kandi buzi neza ko ufite umugambi wo guhangabanya umutekano warwo nk’uko wabigenje mu bihe byashize.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 28 Kamena 2024, yemeje ko CEPGL itagikora neza bitewe n’umwuka mubi uri mu karere.
Yagize ati “CEPGL ni umuryango ufite ibibazo byinshi bya politiki n’umutekano muri aka karere, cyane cyane no kutizerana hagati y’abayoboye ibihugu uko ari bitatu. Murabizi ko umubano w’u Rwanda na RDC wazambye kuva mu 1996 n’ubu mukabona uko u Burundi n’u Rwanda tubanye.”
Minisitiri Shingiro yasobanuye ko mu gihe ibihugu bya CEPGL bifitanye amakimbirane, bigoye ko haba inama ibihuza. Ati “Biragoye gukoranya inama mu gihe ibi bihugu bishamiranye. Inama iheruka yahuje abakuru b’ibihugu yabaye ku butegetsi bwa Mobutu.”
Bisa n’aho muri ibi bibazo byose, CEPGL yamizwe n’indi miryango y’akarere. Ibi bihugu byose uko ari bitatu byahisemo kujya mu wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) hagati ya 2007 na 2022. RDC yo inabarizwa mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) kuva mu 1998.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!