00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye mu miburanishirize y’imanza zifite agaciro gato

Yanditswe na Maurice Munyentwali
Kuya 16 January 2019 saa 06:16
Yasuwe :

Mu rwego rwo kugabanya umubare w’imanza zuzurirana mu nkiko no kwihutisha imanza, Itegeko No. 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, mu ngingo zaryo kuva ku ya 196 kugeza ku ya 211, ryateganyije uburyo bwihariye bwo kuburanisha ibirego bifite agaciro gato.

Ni mu gihe urega aba ari byo ahisemo kandi ikiburanwa cy’iremezo kikaba gifite agaciro katarengeje miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo inyungu n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.

Ni izihe manza zishobora kuburanishwa mu buryo bw’ibirego bishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato?

Itegeko twavuze hejuru riteganya ko imanza zishobora kuburanishwa mu buryo bw’ibirego bishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato ari izi zikurikira:

 Imanza z’imbonezamubano zerekeranye n’imitungo yimukanwa n’itimukanwa zitari mu bubasha bwa komite y’abunzi n’imanza z’ubucuruzi zishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato, mu gihe cyose ikiburanwa cy’iremezo gifite agaciro katarengeje miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda.

 Ibirego bisaba ko sheki itazigamiwe cyangwa izindi nyandiko mvunjafaranga zitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda byishyurwa.

Hari kandi n’imanza zigamije kugaruza umutungo wibwe, wambuwe, warengerewe cyangwa wangijwe biturutse ku byaha bikurikira, iyo agaciro k’umutungo uburanwa katarengeje miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda:

  gukuraho, kwimura imbibi cyangwa kuzonona;
  kwangiza no konona ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi;
  gutwika ku bushake amashyamba, imyaka iri mu murima, ibiti byatemwe cyangwa imyaka yasaruwe;
  ubujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho;
  ubwambuzi bushukana n’ububeshyi;
  ubuhemu;
  kwihesha icyo uzi ko utari bwishyure;
  kubika ku bw’uburiganya ikintu cy’undi watoraguye;
  kwiba, gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica ku bw’inabi;
  gusenya cyangwa konona inyubako utari nyirazo.

Ikirego gishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato gitangwa gute?

Gutanga ikirego gishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato, kumenyesha uwarezwe no kumusaba gusubiza, bikorwa hakurikijwe amategeko asanzwe agenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano.

Ingwate y’amagarama itangwa ni ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 frw).

Ibindi byihariye ku manza ziburanishwa mu buryo bw’ibirego bishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato:

 Uregwa afite igihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) cyo kuba yasubije imyanzuro y’urega.
 Iburanisha ry’imanza zishingiye ku kiburanwa gifite agaciro gato rikorwa mu gihe cy’iminsi itanu (5) y’akazi ibarwa uhereye ku munsi ukurikira uwa nyuma uwarezwe agomba kuba yasubirijeho imyanzuro.
 Bene izi manza ntizibanzirizwa n’inama ntegurarubanza.
 Ababuranyi bashobora kwiburanira, kunganirwa cyangwa guhagararirwa.
 Amashyirahamwe, imiryango n’ibigo bifite ubuzima gatozi cyangwa ibitabufite bishobora guhagararirwa n’umuntu uwo ari we wese byabihereye ububasha.
 Umuburanyi uhisemo kunganirwa cyangwa guhagararirwa na avoka agomba kwirengera ikiguzi cyabyo. Ntiyemerewe gusaba urukiko gutegeka uwo baburana kumwishyura ayo mafaranga.
 Nta ndishyi z’akababaro zitangwa.
 Amafaranga y’ikurikiranarubanza atangwa ntashobora kurenza atanu ku ijana (5%) y’agaciro k’ikiburanwa.
 Izi manza ntizijuririrwa.

Twanzura...

Ubu buryo bw’imiburanishirize y’imanza zifite agaciro gato ni bwiza kandi bufitiye inyungu ababuranyi kuko bwihuta kandi bukaba budatwara amafaranga menshi ugereranyije n’imanza zisanzwe.

Umuntu yavuga kandi ko bwaje nk’igisubizo ku bantu bahuraga n’ibibazo by’amategeko ariko bagatinya kugana inkiko kubera kumva ko agaciro k’ikiburanwa ari gato bigatuma bibaviramo guhomba no kwiyambura uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Maurice Munyentwali ni impuguke mu bijyanye n'amategeko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .