Umuryango “Shelter them Batarure’’ bawushinze mu 2007. Abo ufasha ku buryo buhoraho kuri ubu bagera kuri 30.
Uretse gufasha abatishoboye ku buryo buhoraho, bishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye ituye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Karere ka Bugesera, aho buri mwaka bishyurira imiryango isaga 100 ubwo bwisungane.
Imwe mu mishinga migari bafite irimo kubaka ikibanza bahawe na Perezida Paul Kagame, ubwo bakimusabiraga muri Rwanda Day yabereye i Toronto mu 2013.
Muri iki kibanza, bazubakamo inzu y’imyidagaduro, Amashuri y’imyuga n’inzu 10 bazatuzamo abana batishoboye badafite imiryango, ibikorwa byose bikazatwara asaga ibihumbi 700 by’amadorali ya Amerika.
Kanda hano urebe Video y’ikiganiro
TANGA IGITEKEREZO