Rwigamba ni umugabo wabyirukanye imbaduko, wamenye gufata inshingano akiri muto ndetse ku myaka 15 gusa yaragiraga inka zirimo iye yaguze akiri mu mashuri abanza.
Yari umucuruzi ndetse akaba n’umuhanga mu ishuri kuko ntabwo yiyizi ku mwanya urenze uwa gatatu.
Nubwo yakuriye mu buhungiro, ntibyamubujije kugira inzozi kandi iteka agahora ashakisha icyatuma ziba impamo akurikira indangagaciro zirimo gukunda abantu, gukunda gusenga, gukora cyane no guharanira icyatuma umuryango n’igihugu gitera imbere.
Ni umuntu wizerera mu kugira Imana, kuyimenya no kuyikunda kuko bigufasha kubana neza n’abantu no guha agaciro ibyo yaremye.
Minisitiri mushya w’ishoramari rya Leta ni umugabo wabyirukanye imitekerereze y’ubushabitsi akabivanga no gusenga cyane.
Nubwo asa n’aho ari mushya muri politiki, mu rwego rw’Imari, gucunga imishinga n’ishoramari abifitemo uburambe kuko uretse kuba yarabyize kugeza ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Masters], anamaze imyaka irenga 12 abikora mu nzego zirimo iza leta n’iz’abikorera.
Mu kiganiro na IGIHE, yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe, indangagaciro zimuranga nk’umuntu, inama n’indangagaciro yumva zafasha abakiri bato kugera ku ntego zabo n’ibindi.
IGIHE: Minisitiri Rwigamba ni muntu ki?
Minisitiri Rwigamba: Eric Rwigamba yavukiye muri Uganda, niho nize n’amashuri yanjye abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza aho nize muri Makerere University, ibintu by’ubucuruzi ariko nibanda ku bijyanye n’imari.
Ndubatse mfite umugore n’abana batatu.
IGIHE: Urwego rw’imari urukozemo igihe kirekire, wadusangiza ku rugendo rwawe
Maze imyaka irenga 20 ndi mu rwego rw’imari aho 12 muri yo nari ndi mu Rwego rw’Abikorera, aho nanyuze mu bigo bitandukanye nka Ernest & Young Uganda, GroFin, Ecobank Rwanda, Access to Finance Rwanda.
Ibyo byose ni ibigo bikora akazi k’ishoramari, amabanki […] ni amafaranga.
Nari maze imyaka icyenda nshinzwe guteza imbere urwego rw’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
IGIHE: Rwigamba wo mu bwana yari ameze ate?
Nakuze mu rugo kwa Papa na Mama turagira inka, dukama, tujya gushaka icyarire cy’inyana tukajya no kuhira inka.
Nakuriye ahantu twakoraga akazi. Twe twakuze dukora, ukabyuka umwe agaca hano akajya gukama undi akajya kureba icyarire cy’inyana, twarangiza tugakaraba, tukanywa amata, tukajya ku ishuri.
Mu rugo rero bakuru banjye na barumuna banjye […] kimwe mu bintu, bimwe nibuka by’abana, habaga kugabana akazi ari ko iyo dukura mu rugo buri mwana haba hari ikintu akunda, hari abakunda koza amasahani, abakunda kumesa, abakunda guteka, abakunda kujya kuvoma amazi […].
Akazi kose kabaga kagoranye mu rugo abantu tuvukana bakundaga kukansunikira. Sinzi impamvu nakuze ndi uwo muntu ari njye basunikira ka kazi bavuga ngo ntabwo bagashaka.
Ariko reka mbisobanure neza, iyo ugiye nko guteka [njyewe nzi guteka], bansunikiraga cyane guteka wenda Mama adahari, ni akazi gafata igihe kinini, undi wagiye gukuka cyangwa kuzana amazi, ni akazi gafata igihe gito ubundi bakagaruka bagakina.
IGIHE: Rwigamba wo mu mashuri abanza yari ameze gute?
Ku ishuri nari umuntu […] ntabwo nakubaganaga cyane, nakundaga kwiga cyane.
Ndibuka hari igihe Papa yagiraga gutya akavuga ati oya, ntabwo urajya kwiga uyu munsi, urajya kuragira , ngafata ikaye yanjye, twaragiraga ahantu hagari cyane. Ukajyana inka ukazirekura, nkajya mu giti, ngatangira kwiga.
Ku ishuri nari umuntu abarimu bakundaga cyane, kubera ko nasibaga kenshi ariko kubera ko iyo nasibaga yabaga amahirwe yo kwiga nagaruka nkisanga nakoze neza cyane. Ibyo bintu abarimu ntabwo babyumvaga, kubera iyo mpamvu bakangirira impuhwe cyane. Umuntu usiba cyane ariko niwe ubona amanota meza!
IGIHE: Hari ibintu bitangaje byakubayeho mu bwana bwawe?
Ndi umwana nakundaga gucuruza, ndagira ngo nkubwire ko nkiri umwana naracuruzaga.
Nacuruzaga kubera kubikunda, Papa yari umuntu ufite inka, agurisha amata, amavuta nta kibazo cyari gihari. Ariko njyewe kubera ko nakundaga gucuruza nkabikora.
Icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatanu, nacuruzaga utuntu dutandukanye nkatujyana ku ishuri, ubundi mu gihe abanyeshuri basohotse, bagiye gukina cyangwa mu kiruhuko cya Saa Sita, nkicara hariya ngacuruza, abana bakaza bakagura.
Hari ibuye rinini ku ishuri, nkagenda nkaryicaraho, abana bakaza bakagura kubera ko ku ishuri batagaburiraga abanyeshuri kandi hari abaturukaga kure.
Rero kubera gucuruza, niguriye inka yanjye ya mbere niga mu mashuri abanza.
IGIHE: Iyo usubije amaso inyuma kuri Eric w’imyaka 15, ubona ari iki cyamufasha kugera ku rwego rwo kuba Minisitiri?
Umuntu abajije uyu munsi nk’ababyeyi banjye, nta Papa na Mama mfite [Imana ibakire] ariko iyo baba bahari ukababaza ngo Eric hari igihe azabona inshingano zo kuba ari Minisitiri? Ndakeka ko ntabwo babimenya.
Ariko mfite icyizere ko Imana yari ibizi ko wenda nzaba Minisitiri.
Iyo ufite Imana ukayimenya, ukayikunda bigufasha no gukunda abantu no kubana neza n’abantu no guha agaciro ibindi bintu Imana yaremye.
Eric w’imyaka 15 w’uyu munsi afashe ibyo bintu akavuga ngo […] ni ibintu njyewe iyo mbitekereje nkunze no kugira ikiniga. Kugira uburere, ugakunda gukora, ugakunda Imana noneho nyamukuru w’ibyo bintu ugakunda igihugu cyawe.
Nkanjye ndabivuga kuko nigeze kubaho ntafite igihugu. Njya gutaha ngaruka mu gihugu cyanjye nari mfite akazi keza, ariko hari igihe byageze mu kazi nakoraga baha amahirwe abandi, umukoresha arambwira ngo aya mahirwe ni ay’abanyagihugu.
Kuba dufite igihugu rero, Eric w’imyaka 15, nakunde igihugu, ikintu cyose umuntu yakenera mu Rwanda kirahari kuko n’ikimenyimenyi hari Abanyamahanga bava iwabo bakaza mu Rwanda gusaba ubwenegihugu.
Rero ahantu hose waba uri muri iki gihugu hari amahirwe […] kunda igihugu, kunda Imana, kora cyane kandi ugire uburere, inzozi zawe uzazigeraho.
IGIHE:Nyuma y’akazi Eric aba ahugiye mu biki?
Iyo ntari mu kazi nkunze gukora ibintu nka bitatu.
Ndi umuntu ukunda kuba hafi y’umuryango. Umugore n’abana n’inshuti zanjye, turakina, turaganira, ni inshuti zanjye rero mara igihe kinini ndi kumwe nabo.
Ikindi nkunda umupira w’amaguru, mfana Arsenal, ndayizi cyane n’ubwo itubabaza ariko ndi umufana wayo kuva mu myaka myinshi cyane. Mbese nkurikira umupira w’amaguru cyane.
Ikindi nkunda abantu, mfite inshuti, nkunda kuganira cyane.
Icya nyuma nkunda Imana. Ahandi hantu nkunze kuba ndi ni muri gahunda z’urusengero, nsengera muri Christian Life Assembly i Nyarutarama.
IGIHE: Wavuze ko ukunda Arsenal, ni uwuhe mukinnyi w’ibihe byose kuri wowe?
Njyewe ntabwo njya mbyemera cyane ko ari umukinnyi w’ibihe byose ariko umbajije ni Thierry Henry.
Ariko muri rusange nkunda ikipe yakiniyemo, Arsenal yo mu myaka ya 2001-2007, iyo kipe nyikunda kurusha umukinnyi umwe muri yo kuko yari ikipe nziza cyane.
Ariko Thierry niwe mukinnyi nakunze muri Arsenal kubera ko yahinduye amateka ya Arsenal ariko ntabwo yari wenyine mu ikipe.
IGIHE: Iyo bavuze ‘Ibyishimo’ wumva iki?
[… aseka] ibyishimo njyewe iyo mbyumvise, numva amahoro yo mu mutima.
Niyo mpamvu ushobora gusanga umuntu aba ahantu ushobora no gusuzugura ariko yishimye.
Ni kimwe n’uko ushobora gusanga umuntu w’umukire cyane ariko atishimye.
Rero kuri njye, ibyishimo ni amahoro yo mu mutima.
IGIHE: Ni irihe kosa wakoze mu buzima bwawe, ujya wicuza?
Ntabwo nkunze kwicuza mu buzima bwanjye ariko bikanajyana n’imyemerere yanjye, kuko nemera ko byose aba ari gahunda y’Imana.
Kubera ko mu myumvire yanjye, hari igihe wowe ubona ikintu ukacyita ikosa cyangwa amahirwe watakaje ariko ari gahunda y’Imana, hari nk’ikintu yagukijije.
Ku bijyanye n’amakosa, ubundi nta bimvangiye cyane ndi umuntu uri ku murongo cyane, ndategura cyane.
Nta kintu nicuza ngo iyo mba nakoze iki. Ndasenga, ngategura […] n’ibitaragenze neza nziko ari Imana yari yabipanze.
IGIHE: Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya ugufasha cyane?
Ni byinshi, Bibiliya iraryoha.
Ariko hari ahavuga ngo “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” (Yeremiya 1,5).
Iyo ntekereje ibyo bintu, ndasenga, nkarambya nkizera ko n’ibindi irabikora.
IGIHE: Dusoza, ni ubuhe butumwa waha cyangwa se inama wagira abadukurikiye?
Ubutumwa nyamukuru ni ukongera gushimira Umukuru w’Igihugu [Perezida Kagame] ku bw’icyizere yangiriye kugira ngo dufatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.
Ni inshingano zikomeye ariko twishimiye, nkumva rero icya mbere ni ugushima cyane Nyakubahwa Perezida Kagame ariko nkanasaba izindi nzego n’Abanyarwanda kudufasha kuko ni akazi umuntu atakwishoboza wenyine.
Abikorera tuzabakenera, hari Minisiteri nyinshi tuzafatanya, inzego zitandukanye n’Abanyamakuru ndumva rero ni umwanya mwiza wo gusaba Abanyarwanda bose ko tuzarushaho gukorana kugira ngo duhindure ubuzima bw’Abanyarwanda.
Leta iyo ishoye iba ishaka inyungu ariko ahanini iba igira ngo wa mutungo ubyare inyungu Abanyarwanda, njyewe nawe turusheho kugira imibereho myiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!