Urugendo rwo mu mazi ruraryoha kurusha izo ku butaka no mu kirere
Mu mazi ni ahantu umuntu ashobora gukora ikosa rito akabura ubuzima
Umugenzi asabwa kumenya ko mu mazi atari nko ku butaka
Ubwato bufatwa n’umubyimba kuruta uburemere bw’ibikoresho bibwubatse
Ubwato ntibugomba gusiga ibikoresho bipima icyerekezo nk’idira na GPS
Kwambara ikote ryabugenewe rifasha umugenzi kutarohama
Ubwato twabashinje kugeramo ni ubwitwa ‘Grolia Express’ bukorera ku turere tw’Intara y’Uburengerazuba aho twabwinjiriyemo mu kirwa cya Bugarura, bukaba ari ubwato bwa Kizungu bugizwe n’ibice bitandukanye harimo igice cyo mu cyubahiro, igice butwarirwamo, igice kijyamo abantu muri rusange,igice kirimo ibikoni n’ubwiherero ndetse n’igice cyo hasi kijyamo imizigo.
Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu bagera ku 120 ariko abagera kuri 90 bakaba ari bo bafite ibyicaro.Aba bantu biyongeraho toni 35 z’imizigo.
TANGA IGITEKEREZO