Ni muri uwo mujyo, IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri RwandAir, Fouad Caunhye, agaruka kuri byinshi mu bifasha iyo sosiyete kuba indashyikirwa, ingamba zo kuyagura ku rwego mpuzamahanga, imikoranire na Qatar Airways, ibyo gukorera mu gihombo, indege nshya za Airbus n’icyerekezo kigari cy’iyi sosiyete ifite intumbero zo kuba iyoboye ku rwego rwa Afurika.
IGIHE: Watangira utubwira ku kazi ukora hano? Abantu bumva Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi ariko ntibamenye icyo bivuze neza
Fouad Caunhye: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi (Chief Commercial Officer) mu magambo yoroshye, ni umuntu ushinzwe kwinjiza amafaranga binyuze mu kugurisha amatike y’indege, kureba ko abagenzi banyuzwe na serivisi bahabwa, kandi ko bazagaruka bakongera kuyagura. Kugira ngo ibyo bigerweho, tugomba kunoza uburyo bw’igurisha, guteza imbere ibiciro byiza byinjiza inyungu, no gushyigikira itsinda ryacu riyobowe na CEO wacu, Yvonne Makolo, mu gutegura ejo hazaza ha RwandAir.
Ni iki mwishimira cyane kugeza ubu?
Ikintu cyaduteye ishema cyane ni igihembo twahawe na Skytrax Award 2025 nka sosiyete nziza ya mbere mu zikorera ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika. Nubwo tutari sosiyete nini, ibyo twagezeho birerekana ubushishozi, ubunyamwuga n’umurava by’abakozi barenga 1000 batuma RwandAir iba imwe mu zishobora kugira ejo heza mu ngendo zo mu kirere muri Afurika.
Icyo gihembo kivuze iki kuri mwe, ku itsinda ryanyu, no ku bakiliya?
Ndabifata nk’ikimenyetso cy’uko Leta y’u Rwanda, binyuze mu nzego zayo, iduha icyizere gikomeye. Turi ikiraro gihuza u Rwanda n’Isi, ndetse tukinjiza ibikorwa by’ubukerarugendo, ubucuruzi, n’iterambere mu gihugu. Ibyo byose ni ukubera umusanzu w’abakozi bacu n’inshingano zacu mu kujyana izina ry’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.
Mwatubwira ku ngamba za RwandAir z’igihe kirekire. Mwiteze iki mu myaka itanu iri imbere?
Mu myaka itanu iri imbere, intego yacu ni ukwagura ibikorwa byacu, haba ku rwego rw’ibyerekezo by’ingendo no mu rwego rw’ubwiza bwa serivisi dutanga. Dufite icyerekezo cy’uko Kigali iba igicumbi cy’indege muri Afurika, nk’uko Dubai imeze ku rwego mpuzamahanga. Ibi bisaba kongera indege, kongera ibyerekezo no kunoza inzira abagenzi banyuramo kuva baguze itike kugera aho bagiye, byose bigomba gusiga uburambe budasanzwe.
Utekereza ute ku kibazo cy’igiciro cy’ingendo mu karere?
Iki ni ikibazo cy’ingutu. Kuri buri tike y’indege, ibiciro byinshi bigenda ku misoro, amafaranga y’indege n’andi mafaranga acibwa ku bibuga by’indege. Bityo, nubwo twakora ibishoboka byose ngo igiciro kigabanuke, hari igice kinini tudafiteho ububasha. Ariko dukorana n’inzego zitandukanye mu gushaka uko byakosoka.
Mu rwego rw’ihangana ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, ni iki mukora kugira ngo murusheho gutanga serivisi zihiga iz’abandi?
Turimo kugerageza kwihutisha iterambere ryacu ariko tutirengagije ko dufite abaturanyi bafite imyaka myinshi mu mwuga w’ingendo zo mu kirere. Icyo dukora ni ukugira serivisi irenze ibisanzwe, tugaharanira ko RwandAir iba izwi ku bwiza n’umutekano, aho kuba gusa ku bwinshi. Tugerageza gutuma buri rugendo rwose ruba urutazibagirana, aho umugenzi yisanga nk’uwahawe agaciro. Ibi tubigeraho dufatanya n’abakozi bacu b’inzobere, kandi dukoresha uburyo bugezweho bwo kugenzura uko abagenzi banyurwa.
Hari byinshi biri guhinduka ku Isi birimo ikoranabuhanga, imyitwarire y’abakiliya, n’ibibazo by’ibidukikije. RwandAir ibyitwaramo ite?
Ikoranabuhanga ni ngombwa. Ubu turi kwimukira ku mashini zicuruza amatike (self-service check-in kiosks) no gukoresha telefone kugira ngo umugenzi ahabwe serivisi atiriwe asiragira. Turashaka ko umuntu ashobora kugura itike, kwiyandikisha, no guhitamo intebe byose kuri telefone ye. Ku bijyanye n’ibidukikije, RwandAir iri kugabanya ikoreshwa ry’impapuro, kongera gukoresha ingufu zidahumanya ikirere, no gukoresha indege zifite moteri zifite ubushobozi bwo kuzigama lisansi (fuel-efficient aircraft). Ibi byose bijyana no guharanira iterambere rirambye.
Ni izihe mbaraga mushyira mu gutanga amahirwe angana, nko mu bijyanye n’uburinganire?
RwandAir yihariye ku kuba ifite abapilote b’abagore benshi, kandi benshi bafite ubushobozi bukomeye. Turashaka ko ikigo cyacu kiba icyitegererezo mu buringanire. Ku rwego rw’ubuyobozi, hari abagore bayoboye amashami akomeye, kandi dufite gahunda z’imbere mu kigo zifasha guteza imbere impano z’abagore mu mwuga w’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ese hari ibikorwa bifatika byo guteza imbere urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange?
Yego rwose. Dufite gahunda yo gufasha abanyeshuri biga ibijyanye n’indege, tukabaha amahugurwa n’imenyerezamwuga. Hari n’amasezerano RwandAir ifitanye na kaminuza zo mu gihugu no hanze, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bashobora kujya kwiga ubuyobozi, gutwara indege, serivisi z’abagenzi n’ibindi. Ibi tubikora kugira ngo RwandAir ntibe iya leta gusa, ahubwo ibe iya buri Munyarwanda.
Mu minsi yashize mwatangaje ubufatanye na Qatar Airways. Iyo mikoranire igamije iki, kandi byungura iki abagenzi banyu?
Ubufatanye bwacu na Qatar Airways ni intambwe ikomeye cyane. Qatar ni imwe mu sosiyete z’indege zikomeye kandi zujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga. Twagiranye amasezerano ya codeshare, bivuze ko ushobora kugura itike kuri RwandAir ariko ukagera ahantu hose Qatar igera, kandi ni na ko bimeze ku bagenzi babo bifuza kwitabaza Kigali.
Bivuze ko Kigali yabaye igicumbi cy’itumanaho ry’indege hagati ya Afurika na Aziya, u Burayi n’ahandi. Ubufatanye bwacu burimo no gusangira ubumenyi, ubuyobozi, imyitozo, n’ikoranabuhanga. Rero, si ubucuruzi gusa, ahubwo ni iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye buhamye.
Hari abantu bavuga ko indege za RwandAir zitajya zunguka. Ubibona ute nk’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi?
Icyo ni ikibazo gikomeye kandi gikunze kubazwa. Umenya ko RwandAir ari ikigo cy’u Rwanda, gifite inshingano zitari ugucuruza gusa, ahubwo no guhuza u Rwanda n’Isi. Iyo utwaye abashoramari, ba mukerarugendo, abanyeshuri n’abaturage basanzwe bifuza kugera mu mahanga, urimo guteza imbere igihugu. Gusa, ku rundi ruhande, turi no gushyira imbaraga mu kunoza imikorere yacu kugira ngo tugere ku ntego z’ubucuruzi. Iyo dukora neza, amafaranga ntatinda kuza. Ariko ikintu cya mbere ni ugukora neza no gutanga serivisi ifite ireme.
Umubare w’indege za RwandAir ugiye kwiyongera, bikazanahurirana no kurangira kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Ese ibyo nabyo biri muri gahunda y’igihe kirekire? Ese tugeze he?
Ibyo ni iby’agaciro cyane. Kuba turi muri urwo rwego rw’igenamigambi rusangiwe bituma dushobora gusangira ibitekerezo n’amakuru n’abandi bafatanyabikorwa b’iyo soko. Kuzamuka k’ubukerarugendo mu gihugu, ubwiyongere bw’ubucuruzi, n’ibindi bikorwa bigenda bizamuka hamwe n’iterambere rya RwandAir. Reba Kigali uko imeze uyu munsi, ugereranyije no mu myaka mike ishize, ubu yabaye nk’ihuriro ryo hagati ya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Ikibuga cya Bugesera, cyangwa uko twifuza ko kizwi nka “Ikibuga cy’Indege cya Kigali gishya,cyubatswe ku buryo kizakira miliyoni 8 kugeza kuri 10 z’abagenzi ku mwaka, ugereranyije n’icy’ubu cyakira miliyoni 1 kugeza kuri 3.
Ikibuga cy’indege cya Kigali gishya ni cyo kigiye guhindura byinshi mu mukino. Kizatwinjiza mu rugamba rwo guhangana ku rwego rwisumbuye, aho tuzashobora guhatana mu buryo bunoze n’izindi sosiyete n’ibibuga bikomeye bya Afurika. Ntabwo mvuga amazina, ariko turiteguye kureba mu maso abo duhanganye nabo mu buryo bw’amahoro ariko twiyemeje kuzana impinduka no kwigarurira umwanya wacu mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
Kuri ubu, isoko ry’ubwikorezi ryaragabanyutse cyane mu baririmo. Hari sosiyete imwe gusa muri Afurika ibasha kubona inyungu zisumba miliyari imwe y’amadolari buri mwaka. Abandi bose bafite inyungu iri hasi cyane. Nka Kenya Airways, iri hagati ya miliyoni 600–700 z’amadolari. Abandi bose bari munsi ya miliyoni 500. Ibi bivuze ko isoko riracyafite umwanya munini.
Mu gihe izindi sosiyete zitari iza Afurika zibasha gukorera amadolari hagati ya miliyari 10 na 12 ku mwaka muri Afurika, natwe turabibona neza ko dufite amahirwe yo kwaguka. Turizeye ko hari aho twagura ibikorwa byacu.
Turabizi ko tutaruzuza ibikoresho byose dukeneye, cyane cyane indege. Ariko ikipe yacu iri gukora cyane, ifite inyota yo kwigarurira amasoko menshi mu karere ndetse no hanze y’ako.
Mu gihe twateguraga iki kiganiro, hari abantu bamwe bakunda cyane indege n’ibi bijyanye, bambwiye ko mugiye kuzana indi Airbus nshya. Ese ibyo ni ukuri?
Twebwe ntitugendera ku bivugwa. Tugendera ku kuri. Kandi rwose Airbus ya kane iraje mbere y’uko uyu mwaka urangira. Turi guteganya ko Airbus ya kane izagera mu gihugu muri Kanama. Ibikenewe byose birimo gutunganywa. Ariko iyo ndege ya kane si yo ya nyuma.
Icyo gihe kandi, hari izindi Boeing 737 ebyiri ziziyongera muri Kanama na Nzeri. Bivuze ko mbere y’uko Nzeri irangira, Airbus 330 ya kane izaba yinjiye mu bubiko bwacu bw’indege.
Turiteguye kandi dufite icyizere ku mwaka utaha. Uruhare rwacu mu gutwara abagenzi, tugiye kongera “seat kilometer” hagati ya miliyoni 100, kuri miliyoni 500–600 zisanzwe, bikaba bingana n’izamuka rya 15–20%. Nubwo bikiri munsi y’icyifuzo cy’isoko, nibimara kugera, indege zacu zizaba zimaze “gufata igice kinini cy’amasoko y’Afurika.”
Hari ihangana ku isoko rikomeye. Ese mwe nk’abayobozi, ni iyihe ntwaro mukoresha?
Ihangana ni ngombwa. RwandAir ntitekereza ko hari icyo ihabwa mu buryo bw’ubusa. Twiyemeje gutoza, kongerera ubushobozi, no kwigisha ikipe yacu. Twese turashoboye, buri wese mu gice cye.
Turanashaka kugira amasezerano y’ubufatanye arambye n’abafatanyabikorwa bafite intego nk’izacu, nko kuba Qatar Airways izaba umufatanyabikorwa wacu w’igihe kirekire. Turashaka kandi indege zikwiye ku rwego rw’icyerekezo dufite. Tubona ko turi gukorera munsi ya 50% by’amasoko dufitiye ubushobozi.
Hari isoko rinini rigitegereje gutunganywa. Dufite ikipe nziza yiteguye kuribyaza umusaruro. Isoko ry’Afurika riragenda ryaguka, rikungahazwa n’ubushobozi bwaryo ubwaryo.
Hari amahirwe menshi mu isoko ryagutse, ryaba rishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda cyangwa ubukerarugendo. Afurika iracyari mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu cy’iterambere ry’inganda, ndetse n’ubukerarugendo buracyari inzira nyabagendwa.
Kandi niba tuvuga ku mikoranire, u Rwanda rwinjiye mu bufatanye butandukanye n’ibigo byinshi. Nk’iyo dufitanye n’ibirango nka Visit Rwanda na BAL.
Ese ubwo bufatanye butanga umusaruro?
Rwose, ndetse natwe twumva ko dutanga umusanzu mu gutsinda ko muri ibyo bikorwa.
Ubufatanye nk’ubwo ni ngombwa. N’ibikorwa byabwo ni ngombwa. Urumva neza, izo gahunda zose zihuza inzego nk’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Urwego rw’Igihugu rushinzwe kureberera no gutegura inama zikomeye (RCB), n’urwego rw’amahoteli akomeye mu Rwanda.
Uburyo ubwo bukenerwe bw’abaza mu Rwanda burimo ubushobozi buhanitse, bukaba bugaragaza ubukerarugendo butanga inyungu z’umurengera ku gihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho hatari igikorwa cy’indege gikomeye kandi gihamye. Turifuza kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi bubahiriza ibyo abafatanyabikorwa bacu bakeneye.
Abatari bake babona ko ubwikorezi bw’ibintu muri Afurika butarabyazwa umusaruro bihagije. RwandAir yiteguye ite gufata amahirwe ari muri urwo rwego?
Twumva hari byinshi twakora, kandi ko hari amasoko menshi twakwinjiramo. Ubu dukoresha indege ya Boeing 737 Freighter. Ariko ndakeka ko mu igenamigambi harimo no gushaka indege zishobora gutwara ibintu by’ingenzi dukora nk’icyayi, ikawa n’ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga, binyuze mu isoko ryo mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari. Ibyo bicuruzwa byagezwa mu masoko y’i Burayi, u Bushinwa, u Buhinde, no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Icyiciro gikurikiraho ni ugushaka indege nini z’ubwikorezi (wide-body freighters) zishobora gukora ingendo z’amasaha 7–8, zikazigeza ku masoko bikiri bishya.
Ikindi ni uko mu ngendo tugirira muri Afurika, ibiciro biba biri hejuru cyane ugereranyije n’ingendo zijya ahandi ku isi. Ese ibyo bituruka kuki, kandi u Rwanda rwabigiramo uruhe ruhare mu kugabanya ibiciro? Icyo ni ikibazo cyiza cyane.
Ni ikibazo gikomeye. Reka ntange urugero: nk’igihugu nk’u Bushinwa gifite imihanda myinshi iruta iyo ibihugu 15 cyangwa 20 bya Afurika bifite hamwe. Bityo rero, ubwikorezi bwo mu kirere mu rwego rw’Afurika ni ngombwa cyane.
Reba ikiganiro na Fouad Caunhye wa RwandAir



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!