Nyuma y’imyaka itandatu, uyu Muyobozi Mukuru w’ikigo Fortis Green Holdings afata Kigali nk’iwabo, aho ibikorwa bye by’ubucuruzi byatereye imbere, intego ze zikaguka ndetse n’umuryango we ukaba wishimye.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro cyihariye na IGIHE, ubwo yavugaga ku rugendo rwe rw’ishoramari muri Afurika n’umwihariko yakundiye u Rwanda.
Fortis Green Holdings isanzwe ifite ibikorwa bijyanye no gutunganya ingufu zisubira, ariko kuri ubu yagabye amashami no mu bwubatsi bw’inzu zo guturamo, aho ubu igenzura imitungo 36 iri mu bihugu umunani bya Afurika.
Urugendo rwa Shafer muri Afurika rwatangiye kera. Mu 2008 ni bwo yavuye iwabo muri Amerika yimukira muri Sierra Leone, aho yamaze hafi imyaka irindwi ashora imari anakorera muri icyo gihugu, hamwe mu hantu hagoye mu burengerazuba bwa Afurika.
Ati “Ni ho nagiriye igitekerezo cyo gukora ubucuruzi butagamije gushaka inyungu gusa, ahubwo bugamije no kugira icyo buhindura mu mibereho y’abaturage.”
Ubwo yasubiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we n’umugore we bari bazi ko bazagaruka muri Afurika. Guhitamo Kigali, avuga ko cyari icyemezo cy’umuryango.
Ati “Twashakaga umujyi utuma tudashobora kurambirwa cyangwa gucika intege, ufite umutekano, umudendezo n’uburyo bwo kugera ku bindi bihugu bya Afurika. Kigali yaratubwiye ngo ‘nimuze’.”
Ubu umuryango wa Shafer waratuye. Umugore we akora ku Ishuri Mpuzamahanga rya Kigali (ISK), abana babo barishimye, ndetse ubu uyu muryango uri kubaka inzu i Kibagabaga, Shafer ati “Ubu turi hano, kandi ni ho tugomba kuba.”
Shafer wageze i Kigali amezi abiri gusa mbere ya COVID-19, yabashije kubona uko umujyi wavuye mu gihe cya guma mu rugo, ujya mu buzima bushya bw’ubukungu butera imbere nyuma y’icyorezo.
Ati “Ibyabaye kuva icyo gihe kugeza ubu, kuva ku bukerarugendo, siporo kugeza ku bikorwa remezo, ni ibintu by’indashyikirwa. Ni ishema kuba mu Rwanda muri iki gihe cy’amateka yarwo.”
Binyuze muri Fortis Green Holdings, Shafer afite intego yo gukemura ikibazo gikomeye ku Isi, aho Abanyafurika barenga miliyoni 600 badafite umuriro w’amashanyarazi. Intego ye ni ukureshya ishoramari rituruka muri Amerika rikubaka ibikorwa remezo by’amashanyarazi arambye kandi bifite inyungu mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage.
Avuga ko hari impamvu nyinshi zo gushora imari mu Rwanda, cyane kuko “U Rwanda rutanga byose...Inzego zose zirahamye, amategeko arubahirizwa, kandi inzego nka REG, EUCL, MININFRA na RDB zikorana umurava n’ubufatanye n’abashoramari.”
Fortis Green ifite inganda z’amashanyarazi eshatu mu Rwanda, zirimo Agahozo Shalom Solar Plant ya 8.5 MW, Rwaza Hydropower Plant iri hafi ya Musanze, n’undi mushinga muri Nyamasheke.
Kubaka Masaka Eco-Estate
Mu kwezi gushize, Fortis Green yatangiye imirimo yo kubaka umudugudu uzwi nka ‘Masaka Views Eco-Estate’, umushinga wa miliyoni 25$ (hafi miliyari 36 Frw) uhuza imiturire igezweho no kubungabunga ibidukikije.
Ni umushinga w’inyubako zo guturamo zubatswe ku buso bwa hegitari zirindwi, ukazubakwamo inzu 33 ya ‘townhouses’, inzu 51 z’imiryango ndetse n’ibyumba 300 by’amacumbi yo kugurisha no gukodesha.
Shafer ati “Abenshi mu bashoramari bubaka bagamije kugurisha. Twebwe twubaka tugamije gutunga no gukodesha kuko twizera iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Kugurisha ubu ni ugucikanwa n’agaciro k’ejo kuko tuzi ko ubukungu buzazamuka.”
Yavuze ko uyu mushinga w’ubwubatsi uzagira uruhare rukomeye mu gushyigikira ibindi bikorwa remezo birimo nk’Ibitaro bya Masaka n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi byubatswe muri ako gace (Masaka Medical City).
Ati “Ibi ni ibikorwa remezo by’ingenzi kugira ngo Masaka Medical City ikore neza. Mu kwagura amacumbi ya Kigali, turi kubaka ahantu heza ho gutura, kwiteza imbere no kugira uruhare mu bukungu.”
Biteganyijwe ko inzu za mbere zizaba zatangiye guturwamo mu ntangiriro za 2026, naho apartments za mbere zikazuzura mu mezi 12. Zose zubakwa hakoreshwejwe uburyo bwa EDGE Certification, ihamya ubwubatsi bwifashisha ingufu nke n’amazi make, rikoresha n’ibikoresho birambye.
Inzu zigenewe guturwamo n’imiryango z’ibyumba bitatu na bine ziri hagati y’ibihumbi 120 $ n’ibihumbi 135 $, zigenewe abaguzi bafite ubukungu buringaniye.
Masaka Eco-Estate uretse kuzaba ahantu ho gutura, izaba ifite ubusitani bugari, ikibuga cyo kwidagadura n’ahagenewe kuruhukira.
Ati “Mu mezi 18–24, tuzaba dufite imiryango 400 ituye hano. Tubifata nk’inshingano ikomeye…Turacyanoza izi gahunda, ariko dushyira imbere ubuzima bwiza mu buryo bwose: mu mubiri, mu mutwe, mu bitekerezo no mu mibanire.”
Shafer amaze gukorera mu bihugu birenga 15 muri Afurika, ariko avuga ko u Rwanda rufite umwihariko.
Yagize ati “Ubunyamwuga n’imikorere ihamye birenze ahandi hose. Wiyandikishiriza sosiyete mu masaha 24–48, uhura n’abayobozi bubahiriza igihe, kandi igihugu gifite politiki yo kutihanganira ruswa. Ibyo biha icyizere abashoramari.”
Amafaranga menshi Fortis Green ikoresha aturuka muri Amerika, ariko hiyongeraho n’inguzanyo bahawe na BRD. Shafer yemeza ko uburyo u Rwanda rufasha ibikorwa by’ishoranamri no gushyira imbere ubunyangamugayo ari byo bituma ishoramari mpuzamahanga rikomeza kwiyongera.
Kuri ubu Fortis Green ifite abakozi barenga 40 muri serivisi zayo zijyanye no gutunganya ingufu zisubira ndetse n’iby’ubwubatsi. Umushinga wa Masaka uzaha akazi abantu bari hagati ya 300 na 400 buri munsi mu gihe cy’ubwubatsi.
Fortis Green ifite intego yo kuzuza inzu 10.000 mu myaka 10 iri imbere, ndetse hari n’indi mishinga minini iteganya gutangiza mu gihe cya vuba. Mu gihe gito, banki izatangiza ikigega Green Fund II kigamije gushaka miliyoni 100$ (miliyari 145 Frw) mu kwagura itangwa ry’ingufu zisubira ku mugabane wose.
Shafer wo hanze y’akazi
Iyo atari mu kazi, Shafer aba ari ku kibuga cy’umukino yakunze kuva kera. Nk’uwakinaga basketball muri kaminuza, yashinze Kigali Hoops League, gahunda y’urubyiruko ihugura abana barenga 100 bakina muri Kigali.
Ati “Dufite amahirwe yo gukinira ku bibuga bitandukanye. Dukinira kuri Zaria Court ku wa Gatandatu, kandi ndavuga ko ari kimwe mu bintu bya mbere byanshimishije nungutse hano i Kigali.”
Shafer avuga ko kandi yishimira ko abana be bakuriye mu Rwanda, ko bibaha icyizere ko bazakurana neza.
Ku cyerekezo cy’igihe kirekire, Shafer avuga ko intego ye ari ukugira Fortis Green umuyoboro wizewe w’abashoramari bo muri Amerika, bikubaka amahirwe atanga inyungu ku giti cyabo no ku mibereho myiza y’abaturage ba Afurika.
Ati “Turahari by’igihe kirekire. Turubaka ubucuruzi burambye, kandi dushaka no kugaragaza umurage uzasigara mu Rwanda.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!