Nshimishwa no gusoma kenshi inkuru zitangazwa ku rubuga IGIHE.com, niyo mpamvu maze gusoma inkuru yanditswe na Iragena Jean Léon ku itariki ya 01 Ukuboza 2011 ivuga iti: Ese koko Abanyaburayi bavumbuye Afurika?, mpisemo kugira icyo nyivugaho.
Iyi nkuru iranshimishije cyane, ni byiza ko rwose abantu bajya bandika ku mateka y’umugabane w’Afurika, bikazagenda bifasha kongera kubaka amateka y’uyu mugabane.
Ngaruke rero ku kibazo cya Iragena nunge no mubyo avuga. "Ese koko Abanyaburayi bavumbuye umugabane w’Afurika?". Oya none, ntabwo ngaruka ku nkomoko no ku bisobanuro by’ijambo kuvumbura, kuko Iragena yabivuze bihagije kandi turabyemerenyaho rwose. Ariko abanyaburayi bageze muri Afurika bamenya ko Afurika ibaho ariko ntibivuga ko bayivumbuye.
Amateka menshi y’abanditsi yerekana rwose ko umugabane w’Afurika wabayeho mu kinyejana tutazi neza, duhereye ku banditsi b’iby’amateka y’isi.
Dushingiye ku mugani "contes" na "Mythologie" dusanga kandi dushobora guhamya ko rwose Afurika yari isanzweho kera cyane kandi ikaba yari inazwi ku isi ahantu henshi bayizi nubwo wenda nta banditsi benshi bari barayanditseho mu bitabo.
Abanyaburayi rero ntabwo aribo bantu b’abanyamahanga bavumbuye Afurika. Dushingiye ku bahanga b’abagereki bakomoka mu gihugu cy’u Bugereki, usanga nk’Umufilozofe witwa Herodoe yaravugaga ko abantu ba mbere bari batuye igihugu cya Misiri bari abaturage b’abirabura.
Uyu Mufilozofe akavuga ko ngo aba baturage baba baratuye Misiri baba barakomotse mu gice cy’Afurika iherereye mu gice ubu abantu bakunze kwita Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Aba baturage ngo akaba ari nabo bashinze nyine igihugu cya Misiri n’ubuhangange n’ubuhanga bwacyo kugeza cyongeye guterwa n’abaturutse hirya ku yindi migabane. Ibi uyu mufilozofe yanditse kandi abisangiye n’abandi benshi mu bafilozofe b’abagereki nyine bakunze kwigwa mu by’amateka, amategeko n’ibyitwa demokarasi zigishwa muri za Kaminuza.
Ibi kandi byagiye byandikwa mbere yuko nyine abatuye u Burayi bamenya cyangwa bandika Afurika.
Ukomeje kugenda ushakashaka usanga na none, nk’uwitwa Cheik Anta Diop ukomoka mu gihugu cya Senegali wize iby’amateka mu gihugu cy’u Bufaransa, akandika iby’inkomoko y’umuntu ku isi, uyu mugabo ahamya iby’amateka y’Afurika cyane mu nyandiko ze n’ubwo abenshi mu b’abanyaburayi batishimiye inyandiko ze kuko zagaragaje ubuhanga n’agaciro muntu ku munyafurika, ahamya ko Afurika yabayeho kera cyane.
Uyu mugabo akanavuga ko ngo Umuntu Muntu " l’Homme Homo sapiens" yaba akomoka ku mugabane w’Afurika toropikali, rwose uyu muhanga Cheik Antan Diop akavuga kandi yemeza ko abantu bambere bakomotse mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari.
Uyu Mushakashatsi yanditse yemeza ko ngo urutonde rw’inkomoko Muntu rugaragara mu by’ubuhanga "Anthropologie" byerekana neza ko Afurika ariyo ifite ibimenyetso bihagije.
Uti se kuki Abanyaburayi baba batarabigendeyeho, cyangwa bavuga ko aribo bavumbuye Afurika?
Ikindi gice tuzakibagezaho ubutaha
Gusoma inkuru uyu musomyi yavugagaho kanda hano: http://igihe.com/spip.php?page=recherche&recherche=Ese+koko+Abanyaburayi+bavumbuye+Afurika
Shyaka wa Gatambiye, Umusomyi wa IGIHE.com


















TANGA IGITEKEREZO