00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tureke kujya twishima birengeje, ahubwo dukomeze kurangamira ibyo tugamije

Yanditswe na Dr. Gasana Sebastien
Kuya 24 December 2018 saa 03:30
Yasuwe :

Nk’uko bimaze kumenyerwa, inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ku nshuro ya 16, yateraniye i Kigali muri iriya nyubako y’agahebuzo ya Kigali Convention Centre ku matariki ya 13-14 Ukuboza 2018, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kuduha nk’Abanyarwanda umwanya wo gusuzuma aho tugeze mu iterambere rusange rigamije imibereho myiza, ndetse no kureba aho tugana.

Muri aka kanya ntabwo ngamije kuvuga uko iyo nama yagenze, kuko twabikurikiranye, mu buryo bunyuranye, uko byagendaga biba, ndetse n’itangazamakuru ryabigarutseho birambuye, ahubwo ndifuza kugaragaza bimwe mu bitekerezo byanjye byasembuwe na bimwe mubyo nagiye numva mu byagiye bigarukwaho muri iyo nama.

Buri Munyarwanda, kimwe n’abandi bantu bose mu bindi bihugu, ahora yifuza gutera imbere mu mibereho ye; ubuzima bwe n’imibereho ye muri rusange igahinduka yerekeza aheza yifuza.

Mu Mushyikirano wa 16 hari aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze (ndabivuga mu magambo yanjye) ko hari ubwo tuvuga ibyo tumaze kugeraho tukishima cyane, ukaba wagira ngo twakoze ibitangaza, kandi nyamara ibibazo bigihari.

Nibyo koko, urebye aho twavuye n’aho tugeze, hari byinshi byiza dukwiye kwishimira, ariko rero ntabwo dukwiye guheranwa n’ibyishimo kuko ibyo igihugu cyacu, ni ukuvuga Abanyarwanda muri rusange, gikeneye kugeraho kugira ngo abanyagihugu nyine babeho neza bikiri byinshi. Ngira ngo iyo tureba ibyiza twagezeho nk’igihugu twakagombye kubyishimira, ariko tunareba abaturi imbere aho kureba cyane abo twasize inyuma.

Mu gihe cyose hakiboneka Abanyarwanda bagihura n’imbogamizi mu gukemura bimwe mu bibazo by’ibanze mu buzima, ibyo bitwereka ko hakiri byinshi cyane tugomba gukora kugira ngo buri wese agire imibereho myiza. Haracyaboneka Abanyarwanda batari bake bakiri mu bukene bukabije, abatarashobora kwibonera amacumbi akwiye, abana bagifite ibibazo by’imirire mibi bituma badakura neza n’ibindi.

Igihugu cyacu kugeza ubu kirabarirwa mu bihugu bitaratera imbere mu bukungu. Ibyo rero bikerekana ko n’ubwo bwose hari bamwe mu Banyarwanda, ariko bakiri bake, bashobora kubaho nk’abo mu bihugu byateye imbere mu bukungu n’iterambere, abenshi mu Banyarwanda (kimwe n’abandi baturage bo mu bihugu bitaratera imbere), muri rusange, bagikeneye byinshi mu mibereho yabo ya buri munsi.

Niyo mpamvu twese hamwe dukeneye gukora cyane kandi mu nzego zinyuranye kugira ngo twongere umusaruro ndetse ugere kuri bose, bityo uko imyaka igenda ihita turusheho kugera ku bukungu n’iterambere biri ku rwego rwo hejuru; nuko Abanyarwanda, muri rusange, bagere ku mibereho myiza bifuza.

Ibi kugira ngo bizashoboke, birasaba ko buri wese akora neza umurimo we kandi akanasoza neza inshingano ze zose, kuko ibikorwa byose bibyara umusaruro mu gihugu iyo biteranyirijwe hamwe aribyo biba inkomoko y’ubukungu ndetse n’iterambere.

Nk’uko bigaragara, ndetse bimwe byanagarutsweho nyine muri iyi nama y’Umushyikirano ya 16, binyuze muri za porogaramu cyangwa imishinga inyuranye, hari ubushobozi bugenda buboneka bugamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, cyane cyane uhereye ku bakiri inyuma, urugero nka VUP cyangwa indi mishinga, ariko rimwe na rimwe, ugasanga hari ubwo budakoreshejwe neza kugira ngo bugere ku ntego buba bwarashyiriweho.

Aha rero, ntitwasoza iyi nyandiko tutongeye kwibutsa ko kugira ngo mu gihugu cyacu tuzagere kubyo twifuza, uruhare rw’abayobozi, ku nzego zinyuranye, ari ndasimburwa. Abayobozi nibo bagira uruhare runini mu gutekereza no gushyiraho za programu n’imishinga igamije guteza imbere abaturage, ndetse ni nabo bagomba gukurikirana kandi bakanagenzura uko byose bigenda bishyirwa mu bikorwa.

Dr Gasana Sebastien, Umwarimu n’Umushakashatsi/Christian University of Rwanda (CHUR)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .