Leta yonyine ni yo ishobora gutegeka kwimura ku mpamvu z’ibikorwa by’inyungu rusange.
Kwimura abantu nk’uko biteganywa mu itegeko ngenga n°18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange uko bikorwa, bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.
Nta we ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.
Nyir’ubutaka ntashobora kubuza ibikorerwa mu kuzimu cyangwa hejuru y’ubutaka bwe bigamije inyungu rusange. Iyo ibyo bikorwa bimuteye igihombo abibonera indishyi ikwiye.
Buri mushinga, ku rwego urwo ari rwo rwose, uteganya ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ugomba guteganya amafaranga y’igikorwa cy’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa n’ay’indishyi ikwiye.
Ibikorwa bigamije inyungu z’abantu ku giti cyabo ku buryo bw’umwihariko ntibishobora na rimwe kwitwa ko bigamije inyungu rusange.
Iyo bibaye ngombwa, nyir’ibyo bikorwa abanza kubyumvikanaho n’ushobora kwimurwa akamuha ikiguzi bumvikanyeho bashingiye ku mategeko abigenga kandi bikorewe imbere y’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Iyo bigaragaye ko iyo mirimo y’abantu ku giti cyabo ifitiye inyungu abantu benshi n’Igihugu muri rusange, iyo mirimo ifatwa nk’iy’inyungu rusange, ariko ba nyir’iyo mirimo ni bo bishyura amafaranga y’igikorwa cy’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa n’ay’indishyi ikwiye.
Ibikorwa by’inyungu rusange ni ibi bikurikira:
1° imihanda n’inzira ya gari ya moshi ;
2° imiyoboro y’amazi n’ibigega rusange by’amazi;
3° imiyoboro itwara amazi yanduye n’aho atunganyirizwa;
4° ingomero z’amazi;
5° imiyoboro y’amazi y’imvura ikorwa ku mihanda;
6° ahatunganyirizwa imyanda;
7° imiyoboro y’amashanyarazi;
8° imiyoboro ya gazi, peterori n’ibigega byabyo;
9° imiyoboro y’itumanaho;
10° ibibuga by’indege;
11° aho bategera ibinyabiziga, gari ya moshi n’amato n’aho babyururukira;
12° ahantu hakomye hagamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, umuco gakondo n’amateka y’Igihugu;
13° ibikorwa bigamije umutekano n’ubusugire bw’Igihugu;
14° ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro n’izindi nyubako zifitanye isano n’ubuvuzi rusange;
15° amashuri n’izindi nyubako zifitanye isano na yo;
16° inyubako z’inzego z’ubuyobozi bwa Leta n’ibigo byayo, ibigo mpuzamahanga na za ambasade;
17° ibibuga n’inyubako bigenewe imikino n’imyidagaduro;
18° amasoko ;
19° amarimbi ;
20° inzibutso za jenoside;
21° imirimo yo gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imitunganyirize y’Imijyi n’iby’ubutaka bw’Igihugu muri rusange;
22° amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere biri mu bikorwa by’inyungu rusange;
23° ibikorwa remezo n’ ibindi bikorwa byose bigamije inyungu rusange bitagaragajwe kuri uru rutonde byemezwa n’iteka rya Minisitiri ufite ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu nshingano ze abisabwe n’abo bireba.
Kwamburwa ubutaka bwangirika n’ubutabyajwe umusaruro nk’uko biteganywa n’ingingo ya 76 y’Itegeko Ngenga n° 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda bituma uwabwambuwe burundu atakaza uburenganzira ku ndishyi ikwiye igenerwa abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange.
Inzego zigaragaza imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ni izi zikurikira:
1° Komite Nyobozi ku rwego rw’Akarere, iyo imirimo ireba Akarere kamwe ;
2° Komite Nyobozi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iyo imirimo ireba Akarere karenze kamwe mu mbago z’Umujyi wa Kigali;
3° Minisiteri bireba, iyo imirimo iteganyijwe ireba Uturere turenze kamwe cyangwa ari igikorwa cyo ku rwego rw’Igihugu, haseguriwe ibivugwa mu gace ka 2° k’iyi ngingo.
Kwemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa:
1° ku rwego rw’ Akarere, n’Inama Njyanama y’Akarere ishingiye ku cyemezo cya Komisiyo ishinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Akarere;
2° ku rwego rw’ Umujyi wa Kigali, iyo ari umushinga ureba Uturere turenze kamwe mu mbago z’Umujyi wa Kigali, n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ishingiye ku cyemezo cya Komisiyo ishinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali;
3° ku rwego rw’Uturere turenze kamwe, hakoreshejwe Iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze, hashingiwe ku cyifuzo cya Komisiyo ishinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Igihugu, haseguriwe ibivugwa mu gace ka 2° k’iyi ngingo;
4° ku rwego rw’Igihugu, hakoreshejwe Iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Iyo isanze uwo mushinga ufite ishingiro, Komisiyo y’ubutaka ibishinzwe isaba mu nyandiko ubuyobozi bw’Akarere bireba gutumiza inama nyunguranabitekerezo y’abaturage aho ubwo butaka buherereye nibura mu minsi mirongo itatu (30) nyuma yo kubona isabwa ryo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, ibamenyesha itariki, isaha n’ aho inama izabera.
Komisiyo y’ubutaka ibishinzwe igomba kuba yafashe icyemezo nibura mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ikiganiro nyunguranabitekerezo n’abaturage.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo n’abaturage, Komisiyo y’ubutaka ibishinzwe yongera guhura n’abaturage igatangaza mu ruhame icyemezo ntakuka yafashe kuri uwo mushinga.
Icyemezo Komisiyo y’ubutaka ibishinzwe ifashe kimanikwa ahagaragara ku biro by’Umujyi wa Kigali, iby’Akarere, iby’Umurenge n’iby’Akagari aho ubwo butaka buherereye, kikanatangazwa kuri Radiyo Rwanda no mu binyamakuru bya Leta kugira ngo abo bireba babimenye. Bibaye ngombwa gishobora kandi no kunyuzwa mu rindi tangazamakuru ryose rishoboka.
Ibi bikorwa nibura mu minsi mirongo itatu (30) nyuma yo gufata icyo cyemezo.
Ugize Komisiyo y’ubutaka ibishinzwe abujijwe kuba mu bafata ibyemezo iyo inama isuzuma ibibazo bimureba, bireba ababyeyi be, abo bafitanye isano kugeza ku rwego rwa kabiri cyangwa iyo bireba abo bafitanye isano ry’ubushyingirane kugeza ku rwego rwa kabiri cyangwa iyo isuzuma ibyo afitemo inyungu. Uwo bireba abimenyesha mbere Komisiyo kandi akiheza muri Komisiyo igihe cyose hasuzumwa uwo mushinga w’iyimura.
Icyakora, afite uburenganzira bwo kwitabira inama nyunguranabitekerezo nk’abandi baturage bireba.
Uburenganzira bw’abimurwa n’ubw’abimura ku mpamvuz’imirimo y’inyungu rusange
– Uwimurwa ku mpamvu z’imirimo y’inyungu rusange agomba kumenyeshwa igihe ipima n’ibarura by’ubutaka bwe n’ibyabukoreweho bizatangirira. Imirimo y’ipima n’ibarura ikorwa ubifiteho uburenganzira ahari cyangwa ahagarariwe hari kandi n’abahagarariye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Nyuma yo gupima ubwo butaka, kubarura ibikorwa biburiho no kubyemeranywaho n’ubifiteho uburenganzira nta bindi bikorwa nyir’ubutaka yemerewe kuhakorera. Iyo abikoze, nta gaciro bihabwa mu iyimurwa.
Iyo nyiri ibikorwa atabonetse kandi yarabimenyeshejwe mu buryo buteganyijwe mu itegeko, bikorerwa inyandikomvugo ishyirwaho umukono n’abahagarariye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’abakoze ipima n’ibarura.
– Umuntu ufite ubutaka bwagenewe imirimo y’inyungu rusange agomba kugaragaza ibimenyetso bihamya ko ubwo butaka n’ibyabukoreweho abifiteho uburenganzira n’icyemezo cy’uko imiryango ye ibyemera.
– Umuntu ufite ubutaka bwagenewe imirimo y’inyungu rusange agomba kugaragaza kandi icyemezo cy’uwo bashakanye iyo ari abashakanye hakurikije ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano.
Uwitije cyangwa uwakoreye ibikorwa ku butaka bubujijwe guturwaho nyuma y’uko amategeko abigenga ajyaho, nta ndishyi ahabwa.
– Usaba kwimura n’uwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange bafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’ubutaka ibishinzwe muri Komisiyo y’ubutaka yo ku rwego rwisumbuye mu minsi mirongo itatu (30) nyuma y’ifatwa ry’icyemezo. Binaniranye, hiyambazwa urukiko rubifitiye ububasha.
Gutanga indishyi ikwiye: Ku bwumvikane bw’uwimura n’uwimurwa, indishyi ikwiye ishobora kuba amafaranga, ubundi butaka, inyubako cyangwa ibindi bikorwa bihwanye n’indishyi ikwiye yabaruwe mu mafaranga. Kugira ngo iyimurwa ryemerwe, indishyi ikwiye ihabwa uwimurwa igomba kurihwa mbere y’uko yimuka.
Indishyi ikwiye yemejwe na Komisiyo y’ubutaka yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe.
Iyo birenze icyo gihe, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyiyumvikaniye.
Nyuma yo kwakira indishyi ikwiye, uwimuwe afite igihe kitarenze iminsi mirongo cyenda (90) kugira ngo abe yimutse.
Igihe cyose uwimurwa agitegereje kwishyurwa, afite uburenganzira bwo guhinga ibihingwa bitarenza mu murima we iminsi mirongo cyenda (90) no gusarura imyaka ye ikiri mu murima.
Amafaranga y’indishyi ikwiye ashyirwa kuri konti y’uwimurwa muri banki iri mu Gihugu cyangwa mu kigo cy’imari kiri mu Gihugu cyemewe n’amategeko kandi yihitiyemo.
Mu gihe indishyi zikwiye zigomba guhabwa abimurwa barenze umwe iyo basangiye uburenganzira kuri uwo mutungo nk’umuryango cyangwa se umugore n’umugabo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amafaranga ashyirwa kuri konti basangiye ku buryo bisaba ko ugiye kuyabikuza ahabwa uruhushya rwanditse rw’abo bayisangiye.
Iyo umutungo w’uwimurwa wafashweho ingwate muri banki, amafaranga y’indishyi ikwiye ashyirwa kuri konti yumvikanyeho n’iyo banki.
Iyo uwimurwa atagaragaje nomero ya konti amafaranga y’ibintu yabaruriwe yashyirwaho mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe abimenyesherejweho, ayo mafaranga ashyirwa kuri konti y’Akarere uwo mutungo uherereyemo akaba ari ho azayafatira.
Iyo uwimurwa atanyuzwe n’agaciro kahawe ubutaka n’ak’ibikorwa byabukoreweho, Komisiyo y’ubutaka yo ku rwego ikibazo kiriho imusaba mu nyandiko kwishyiriraho impuguke cyangwa ibiro by’inyigo yihembera byazobereye mu ibaruragaciro kandi byemewe n’amategeko kugira ngo bigaragaze agaciro mvuguruza.
Iyo ako gaciro mvuguruza katemewe na Komisiyo yari yabisabye, uwimurwa ajuririra Komisiyo y’ubutaka y’urwego rwisumbuye mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi na yo igatanga umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yakiriyeho ubwo bujurire.
Iyo uwimurwa atanyuzwe n’umwanzuro wa Komisiyo y’ubutaka yajuririyemo, aregera inkiko zibifitiye ububasha.
Agaciro kemejwe na Komisiyo y’ubutaka y’urwego rwajuririwe gahabwa uwimurwa kugira ngo ibikorwa bidahagarara mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko.
Bitabangamiye ibihano biteganywa n’Igitabo cy’amategeko ahana, umuntu wese wishyuwe indishyi ikwiye iteganywa nitegeko agasaba kubarurirwa no kwishyurwa inshuro irenze imwe yirengagije ko yari yabaruriwe kandi yarishyuwe mbere, ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano agomba gusubiza indishyi yari yahawe kandi agahanishwa ibiteganywa n’ingingo z’amategeko zikubiye mu Gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.
Mu gihe uwishyura indishyi zikwiye atazitangiye igihe cyagenwe kivugwa cyavuzwe haruguru yishyura indishyi y’ubukerererwe ya 5% buri mwaka yiyongera kuri iyo ndishyi ihabwa uwimurwa. Icyo gihe ntigishobora kurenga imyaka ibiri (2).
Iyo uwimura yisubiyeho nyuma y’igihe kivugwa mu ngingo ya 24 y’iri tegeko, ntibibuza uwimura gutanga indishyi ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ku wo yagombaga kwimura.
Mu gihe uwimurwa atimutse mu gihe cyateganyijwe kandi yaramaze kwishyurwa, yimurwa ku ngufu z’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Mu gihe ibivugwa haruguru bigezweho ari uko byaciye mu nkiko, uwatsinzwe urubanza ni we wishyura amafaranga y’ikurikiranwa ry’urubanza agenwa n’urukiko.
Icyo navuga nsoza nuko usanga ibigo bimwe bya leta bitubahiriza ibi byose biteganwa n’iri tegeko.Aho ugasanga bahenda abaturage ndetse hamwe ugasanga banze kubaha ingurane ngo ubutaka nubwa leta.ibi usanga abaturage babyinubira ndetse nabo bishyuye ugasanga barengeje igihe giteganwa niri tegeko. Ikindi nuko usanga uturere dutinza iyishyuza,abaturage bakimurwa ntaho bafite bajya cyangwa ugasanga abandi barimukiye mutuzu tudakwiye umuntu,urugero nkabimuwe mu kiyovu cyabakene kubera guhendwa bimukiyemu mazi mato cyane.


















TANGA IGITEKEREZO