00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntugaheranwe, ntiwaburaniwe

Yanditswe na Gasamagera Wellars
Kuya 15 April 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Ku munsi icyunamo gitangira, umwana wanjye yarambajije ati "ko ndeba amaso yatukuye kandi utarize byagenze bite? Watokowe?" Nanze kumubwira ko nibukaga… nibukaga bucece ishyano nahuye naryo mu minsi ya jenoside yakorewe Abatutsi. Nashatse ibisobanuro namuha ndabibura, musubiza mwikiza nti mwana wanjye amarira y’umugabo atemba ajya mu nda…! Yaramwenyuye ariko agenda yibaza.

Muri iyi nyandiko, ndagaragaza amagambo nabwiwe n’abacitse ku icumu batandukanye naganiriye nabo bangaragariza icyo batekereza ku kwibuka, abenshi basa n’abagaragaza ko baheranwe n’ipfunwe ryo kubura imbaraga zo kurokora cyangwa gufasha ababo bari mu kaga.

1. Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo

Maze imyaka 28 nibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi, ariko nibuka bucece. Nasabwe kenshi n’abanjye kwicara tukaganira kuri jenoside, tugasubira mu byatubayeho, nyamara buri gihe ngashaka impamvu, nkabyihunza, ngaceceka nkigunga ndetse nkabasaba ituze kugira ngo mbone uko nibuka mu buryo nahisemo bwo kwicecekera. Nyamara mu by’ukuri mba mpunga ikindimo.

2. Ntinya gusubira muri 1994

Kuki mpunga kwibuka mfatanije n’abandi ngahitamo kwigunga? Ntinya gusubira muri 1994. Ntinya gusubira muri bya bihe. Ntinya kongera kwibona ntacyo mbashije guhindura, mu gihe uyu munsi nahungiye inyuma y’amahoro y’umutima mvuga ko niyumvamo ubu, nyamara nanjye nzi neza ko ndi mu manegeka. Nzi ko ntacyo nshingiyeho gifite ireme, nzi ko inkeke y’umutima itazigera ishira, nzi ko nkeneye icyanduhura. Ariko se kuvuga, kuvuga mu matsinda, kuvuga mu ruhame byankiza? Reka mbyibaze nta wundi mbaza.

3. Ijoro ribara uwariraye

Nta wutinya ijoro atinya icyo bahuriyemo. Ngicyo icyo ntinya, ngicyo igituma ntifuza gusubira muri 1994. Twabonye ishyano muri 1994, ishyano ry’indengakamere, aho Abatutsi bicwa nk’ibimonyo, nk’intozi batwikisha amashara, bakurikiranwa aho bahungiye kabone no munsi y’urutare, mu rufunzo, mu mibyuko, mu bisenge by’inzu n’ahandi hatatekerezwa ubwihisho nk’inyuma y’urugi cyangwa munsi y’igitanda kandi uhunga azi ko umwica ariho ari
bumushakire ha mbere.

Si nabyo ntinya cyane ahubwo ntinya kuba ntacyo nabashije gukora ngo nirinde kandi ndinde n’abanjye; ntinya gusubira mu bihe nabonaga ntacyo nshoboye, jye wibonaga nk’ushoboye, ufite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo, ufite amafaranga se, ibintu n’abantu. Ntinya ijwi ry’umutima wanjye.

4. Aho umwana arira nyina ntiyumve

Jenoside itangira abahigwaga, Abatutsi, bashakishije inzira zose zabakiza, aho bakandiye bagasanga haradadiye. Bariyeri buri metero icumi, ibitero bisaka bigatwika, amafilimbi, amahembe y’umuhigo, induru, amacumu, imihoro, amahiri, nta mpongano (impiri zirimo imisumari zitahushaga uwo bazikubise), ibyo byose byacibwagamo n’inkirarahato.

Uko jenoside yarushaga gukaza umurego, niko abacaga mu myanya y’intoki z’abicanyi basigaraga ari ingerere. Nasigaye muri abo, nasigariye kubona, kandi narabonye, narabonabonye!

5. Ubuze uko agira…!

Umwana ntiyagutegera ibiganza agusaba icyo arya ngo umupfumbatize ibuye rishyushye. Umwana akubwiye ati ntabara ntacyo ushoboye gukora wamubwira iki? Abanjye bantabaje bari mu cyumba cy’umuturanyi bihishemo. Ntibari bazi ko ndi hejuru yabo muri plafond.

Nabuze icyo nkora ndururuka baranyikanga benda kwiruka ariko ndabahumuriza, nyamara sinabaha ubutabazi banshakagaho. Nabakoze ku mutwe buri wese ndababwira nti "mukomere mwihangane ntacyo muba, ninjye bashaka kwica si mwe. Muhumure muzabaho, mukomeze musenge.

Nabivugaga ntera intambwe nsohoka nsa n’uwiyanze, ariko ngira ngo mbabise ku mpamvu ebyiri: iya mbere nagira ngo mbave mu maso batambaza ibindi byinshi ntashoboraga gusubiza, iya kabiri ni uko nabonaga nimpama aho, mbashyira mu kaga kurushaho kuko n’abato muri bo twari twabigishije kuvuga ko se yapfuye.

Ngenda ntarora inyuma, ntawe nashoboraga gutwara muri bo, ngo mujyane he se? Mucishe he se? Ipfunwe n’agahinda byaranyegetse, kiba igikomere kidasibangana: kubura icyo ubwira umwana wawe uzi ko ubundi yakubonaga nk’igihangange gishoboye byose; ngicyo icyo ntashaka kwibuka.

6. Ko dushonje tugire dute?

Uko jenoside ikomeza, mfuragurika ukwanjye n’abandi ukwabo, ariko nza guhamagara mu rugo kuri telefone kuko yari ihari kandi igikora. Igitangaza cyabaye ni uko abana banyitabye, barazengurutse ingo z’abaturanyi aho bageze hose barabirukana ishyerezo basubira mu rugo.

Mpamagaye bigezo rero, abana baranyitabye, ibyishimo biransaze, ariko n’ubwoba burantashye. Barabaho umwanya ungana ute? Ndababajije rero nti mumeze mute? Ntawe urwaye? Ntararangiza ibibazo, umuto afata telefone ati Papa, ko dushonje tugire dute? Ngaho rero mumbwire, bya byishimo birayoyotse, ndashonze mpagaze, nubwo nanjye inzara yabaye twibanire, inda yafatanye n’umugongo, ariko se umwana ugutakiye ntacyo umuhaye, usigara umeze ute, wibaza iki?.

Ngibyo ibyo ntashaka kwibuka, ngo mbiganire n’abandi, kuko niyumvamo ubugwari ntavuga nk’ibigwi, n’ubushobozi bucye ntakwiye kurata.

7. Kubaho utariho

Umugore ukuriwe amanutse ahunga ahetse umwana, ahingutse mu mayira abiri y’imihanda, insoresore ziramwanjamye, zirakubita umubiri wose nta wureba n’aho akubita na ya nda ntiziyitinya, nta kubabarira, ziratemagura ibitsi, amaboko, amaguru... Aradandabirana agiye kugwa mu muferege w’umuhanda; asuganije imbaraga asigaranye yururukije umwana ahetse, amuteretse mu muhanda, ahirimye mu muferege akurikijwe amahiri, baratemye baracoca, abandi barasimbutse bamusanze mo, bamusatuye inda y’imvutsi, bakuyemo uruhinja rurira bakubise impiri bararunanguye.

Umwana w’igitambambuga watawe mu muhanda hagati arakambakamba yambukiranya umuhanda. Indorerezi zimureba nta wumwitayeho, cyakora umunyampuhwe arihishe aramufashe, ajugunye mu modoka iciye aho irakomeje iragenda.

Umwana azabaho bimugoye, ahangane n’ingaruka za jenoside atiteye, afate ibyatsi bipfuka atembanwe n’umugezi, ahobere ibimusiga, abeho atagira abe, abeho atariho. Ngibyo ibyo ntashaka kwibuka kuko binyereka za ntege nke zanjye, kuko ntacyo nashoboye gukora icyo gihe, nyamara byabaye ndeba, ahubwo mfite ubwoba ngo nanjye ntahagwa.

8. Azavumwa buri wese wubahuka ababyeyi

Aho ndi mu mubyuko, ndarwana no kwikinga imvura n’ishuheri, umugore aragenda mu muhanda ananiwe. Arahigwa, ariko ntiyirirwa anihisha, urabona yihebye. Mu kanya gato, abasabirizi ku muhanda, abiba imodoka zipakiye, abanywa colle, inkozi z’ubusa zose, bamukoraniyeho bakubise hasi bagiye hejuru, bakururiye mu bihuru birimo indabyo aho ku
muhanda, bamururanweho. Ntanashobora no gutaka kubera ubwinshi bwabo bamupfukiranye.

Ibyo ndabireba nkarushaho kwihisha, ngira ngo batambona, ariko n’umujinya uranyishe, nkumva nshaka gusakuza nibura ngo mubamurureho, ariko natekereza ibyakurikira nanjye bambonye, ubwoba bukantaha. Ubona n’izo ngegera zitinyuka umubyeyi, zikamwambika ubusa ziyamirira ngo zibonye ubwambure bw’umututsikazi, zikamwanjama umwe asimbura undi.

Ndibwira muri jye nti azavumwa umuntu wese uzubahuka umubyeyi! Cyera kabaye, umugore wafashwe saa yine za mu gitondo, saa cyenda bakuruye umurambo we bawujugunye mu gikamyo gitoragura imirambo, bagiye kujugunya mu cyobo rusange, nanjye nsigaranye ubwoba n’umujinya, ndashinga iryinyo ku rindi ngo ntasakuza. Ubwo bwoba n’umujinya wo kubura icyo ukora ngatinya kwitegeza nibyo ntashaka kwibuka. Nakomeje gutekereza no gushakisha impamvu nyakuri ntibukana n’abandi.

9. Nta wutinya amateka

Uko nakomezaga gushakisha impamvu ntakunda kuvuga ibyambayeho, niko narushagaho kugenda numva impamvu ahubwo kwibuka ari ngombwa. Nsigara gusa nibaza igikwiye gukorwa: Kwibuka ukatura, ukavuga ibyakubabaje, ntacyo utinya, ntacyo uhisha?.

Kwifata, ukizigama ukavuga ibyo wumva bitabangamiye umutimanama wawe, guhishira bimwe byatera ipfunwe n’abandi mwari kumwe? Narakomeje ngisha umutima inama, nza gusanga nta cyakubuza kuvuga, gusa ukiha amahoro ukavuga ibyakubabaje ushaka icyakuruhura. Kwigobotora ikiniga uhorana mu gituza, ugahumeka, ukabohora umutima
wawe. Ni amateka yawe, nta wutinya kuvuga amateka ye.

10. Ujya gukira indwara arayirata

Abanyarwanda babivuze ukuri ngo "ujya gukira indwara arayirata, ujya gukira igisebe aragikanda"… n’izindi mvugo zigaragaza ko gukira bijyana no gutoneka ahababara.

Nyamara ntibyoroshye kubera impamvu nyinshi zirimo izo navuze haruguru n’izindi. Ntibyoroshye kubera umuco wacu utwigisha kwifata, kutiranguza, guhishira ubuzima bwite bwawe n’ubw’abandi, cyane cyane iyo ntawe uba yagusabye ubuvugizi, dore ko n’iyo yabugusaba umusaba ibyo yemera ko uvuga n’ibyo atifuza ko ugaragaza.

Inkiko Gacaca zadusabaga kwatura tukavuga ukuri, ariko na n’ubu haracyari ukuri kutavuzwe, ndetse ku ruhande rw’abashakaga ubutabera naho byarabaye. Tuvuga iby’isanamitima nabwo nyamara haracyari uko kwifata, n’ubwo twese dukangurirwa tukanakangurira abandi kwatura tukavuga ngo turuhuke.

11. Nzavuga jenoside n’ibibi byayo

Nyuma y’ibyo biganiro n’ibindi birebire buri wese yiniguye, nasanze benshi mu bo twaganiraga niba atari bose, bagifite inzitizi zibaherana zigatuma batirekura ngo baruhuke. Nabagiriye inama yo kumva ijwi ry’umutima wabo ugipfunditsemo ipfunwe ryo kutabasha kugira icyo bakora ngo bahindure ibyabaye. Nyamara jye byanteye imbaraga zo kwirekura.

Icyemezo naragifashe rero, nzarenga ibyanzitiraga byose, mvuge jenoside n’ibibi byayo. Nzavuga ibindi ku mutima, byaba ibyo mu minsi ijana ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba n’ingaruka zayo. Nzabivuga bibere isomo ukiyikinisha, uyihakana cyangwa uyipfobya.

Nzabivuga mbyature, nubaha buri wese ku bimureba ariko nshaka guhesha icyubahiro abacyambuwe no kumwaza inyangabirama zitagikwiye. Nzavuga, nandike, nkore imbwirwaruhame, nshotore abagize nabi bakomeje kwinangira, mpumurize abababaye nabo baruhuke. Sinzaceceka, nzavuga amateka nyakuri, mpakanye abayagoreka, nzaba umuhamya w’ibyo nabonye, bityo ntibizongere kubaho ukundi.

Mpora nzirikana amagambo nabwiwe n’umusaza twaganiraga wanzuye muri aya magambo yuzuye ubwenge agira ati: “Ntugaheranwe ntiwaburaniwe”. Ntitugaheranwe, dufite Leta itwitaho, dufite ubuyobozi bwiza, abayobozi baduhumuriza, dukomeze twibuke, bizatwubaka!

Ambasaderi Gasamagera Wellars avuga ko kwibuka ari uburyo bwiza bwo guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .