Ibyo babuzwaga gukora ndetse nta no kugerageza kubikinisha ni byo bitaga ‘kirazira’. Uwabirengagaho, agasuzugura cyangwa agacikwa agakora ibibujijwe, yabaga arenze ku muziro, bikamugiraho ingaruka.
Inzego za Leta zitandukanye na zo zagiye zikora ubushakashatsi ku muco w’u Rwanda. Nko mu wa 2018, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yanditse igitabo nyobozi k’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, igaragaza ko kirazira ari zo murinzi w’indangagaciro. Ibi bikerekana ko uwirinze gukora igikorwa kibi cyose aba arinze imico myiza ari yo indangagaciro zishingiyeho.
Mu guhanga izo kirazira zo muri buri rwego rw’ubuzima, hari isomo abakurambere bacu babaga bashaka kuzigishirizamo abana babo ndetse n’abandi bantu b’ingero zitandukanye. Iryo somo ni ryo umuntu yakwita umutima wa kirazira.
Umunyarwanda wese wubahaga izo kirazira ni we wabagaho afite uwo mutima, umuntu nyamutima, ari umuntu nyamuntu nk’uko n’umuhanzi Twagirayezu Kasiyani yabiririmbye.
Iyo ucukumbuye ushaka ireme rya kirazira z’umuco nyarwanda, usanga zibumbatiye amasomo atandukanye mu ubuzima bw’Abanyarwanda. Muri ayo masomo, harimo: isuku, kubaha, ubwitonzi, kubika ibanga, kwifata cyangwa se kwitsinda, ubuntu n’ayandi.
Inyigisho yo kugira isuku
Mu gusesengura ireme rya kirazira usanga hari izo abakurambere b’u Rwanda bashatse kwigirizamo indangagaciro y’isuku, kuyibungabunga n’uburyo bwo kuyimakaza mu buzima bwabo bwose. Zimwe muri kirazira bakoresheje ni:
– Kirazira kwicara ku rusyo, waba igikuri.
– Kirazira kwicara ku isekuru, waba igikuri, watandukana.
Mu by’ukuri umuntu wese atinya kubaho afite ubusembwa bujyanye n’ubugufi bukabije ugereranyije n’abandi bavandimwe be. Urusyo ni igikoresho gakondo gikozwe mu ibuye rikomye; rukagira n’ingasire. Abanyarwanda baruseragaho amasaka n’uburo bashaka ifu yo kuvugamo umutsima cyangwa kwengesha ibinyobwa bitandukanye.
Urusyo akenshi rwabikwaga mu mfuruka hafi yo mu kirambi, aho abantu bicaraga, baganira cyangwa banywa, aho twakwita nko muri salo (salon) yo muri iki gihe. Kubera uwo mumaro ukomeye, urusyo ni igikoresho cyagombaga kubahwa na bose, uhereye ku bana batazi ubwenge, bakabitozwa kandi bakabitora.
Mu muco w’u Rwanda, abana bahoze ari ndakumirwa mu gusabana na buri wese. Kuba bashobora kwicara aho babonye hose hababangukiye, byashoboraga gutuma bicara no ku rusyo kubera kutamenya umumaro warwo.
Mu Rwanda rwo hambere kandi ntabwo abantu bose bagiraga ubushobozi bwo kwamabara ngo bikwize. Abana bo bambaraga bamaze kuba bakuru cyane ugereranyije no muri iki gihe.
Abacukumbuzi basesenguye impigî n’akayihatse muri kirazira z’umuco w’u Rwanda, basanze hari nk’ipfundo Abanyarwanda bapfunditse bigisha isuku, maze baha uburere abana bose bagira bati “Kirazira kwicara ku rusyo, waba igikuri, ntiwakura.” Barongera, bati kirazira kwicara ku isekuru, waba igikuri, watandukana mu kibuno”.
Isekuru na yo ni gikoresho basekuriragamo amasaka cyangwa imiti itandukanye ku buryo na yo yagombaga kugirirwa isuku cyane. Ibyo byatumye babwira abana ko kizira kwicara ku isekuru, ko ubirenzeho wese aba igikuri, ndetse agasaduka mu kibuno.
Bababwiraga batyo mu rwego rwo kubungabunga isuku y’urusyo cyangwa isekuru ndetse n’iy’ibindi bikoresho byifashishwaga mu gutegura amafunguro.
Inyigisho twakuramo muri iki gihe
Tugenekereje tukabihuza n’iki gihe, twavuga ko kizira kwicara ku mashini isya amasaka, imyumbati, ingano cyangwa se ya yindi nto bakoresha basya imboga nk’isombe, inyama n’ibindi. Ni nde wakwemeza ko ari byiza kwicara cyangwa guhagarara ku meza bateguriraho amafunguro? Kirazira.
Umwanzuro
Agahugu umuco akandi uwako. Kuba mu gihugu, mu muryango runaka w’abantu harimo no kwihatira kubahiriza umuco waho. Ibyo bisaba ko wubaha kandi ukarangwa n’indangagaciro zaho ari nako uziririza ibyo bazira.
Kirazira ni umurinzi w’indangagaciro, kandi ni byiza ko buri Munyarwanda ashishoza akagira kirazira yubaha, akarangwa n’indangagaciro, akabaho yigengesera, afite umutima.
Abanyarwanda bashimiraga abandi bagira bati: “Kanaka ni umunyamutima!” Kirazira ni zo zatumaga habaho uburame, ubukenya bukirindwa, indangagaciro zikimakazwa mu Banyarwanda, bagahorana umutima i Rwanda, bakiteza imbere.
Ubutaha, tuzagerageza gucukumbura ireme rya zimwe muri kirazira zigisha kubaha mu muryango.
Murakoze, muragahorana umutima i Rwanda.
Gatabazi Bernard
Umunyamuryango w’Abacukumbuzi b’ireme ry’Umuco n’Amateka by’u Rwanda
TANGA IGITEKEREZO