00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyaburayi ntibakabeshye ngo bavumbuye Afurika

Yanditswe na

S.M.Shyaka wa Gatambiye

Kuya 13 February 2012 saa 09:36
Yasuwe :

Uyu munsi turakomeza kumva icyo umusomyi wacu yavuze ku inkuru yanditswe n’umunyamakuru wa IGIHE.com, Jean Leon Iragena ku byerekeye no kuba abanyaburayi baba baravumbuye Afurika koko.
Mu nyandiko Shyaka yatwoherereje yakomeje agira ati: "Usanga ibyo bita "les fossiles humains représentant des maillons épars d’une séquence d’hominisation incertaine" tuzisanga muri Afurika cyane cyane muri Afurika yo hagati ahagana iburasirazuba."
Ibyo rero umushakashatsi Diop yanditse ahamya ko Afurika (…)

Uyu munsi turakomeza kumva icyo umusomyi wacu yavuze ku inkuru yanditswe n’umunyamakuru wa IGIHE.com, Jean Leon Iragena ku byerekeye no kuba abanyaburayi baba baravumbuye Afurika koko.

Mu nyandiko Shyaka yatwoherereje yakomeje agira ati: "Usanga ibyo bita "les fossiles humains représentant des maillons épars d’une séquence d’hominisation incertaine" tuzisanga muri Afurika cyane cyane muri Afurika yo hagati ahagana iburasirazuba."

Ibyo rero umushakashatsi Diop yanditse ahamya ko Afurika yabayeho kera bifite ishingiro. N’abayituye bwa mbere bari abaturage birabura "peuple noir".

Aha tubyiteho cyane ko bamwe badashaka ko ukuri kuvugwa kubera ikibazo cyazanye ivangura, cyazanye ubusumbane gishaka kwerekana ko abirabura atari abantu nk’abandi, atari abantu bagira amateka n’inkomoko zifite agaciro, atari abantu bagira ubwenge n’ibindi byatuma badahabwa agaciro ku Isi nk’abandi bantu.

Abandi banditsi babivuzeho cyane ni nka Gloger, wanditse asobanura impamvu ibinyabuzima muntu bituye muri Afurika y’abirabura n’uburyo biramba kandi bikororoka cyane, nawe agashimangira inkomoko ya muntu mu karere k’ibiyaga bigari.

Hari n’uwitwa Günter Bräuer w’Umudage, nawe wanditse avuga ko "les fossiles humains sont d’autant plus anciens qu’ils se trouvent en Afrique, au cœur de l’Afrique".

Icyo aba bashakashatsi bahuriyeho ni iki?

Bahuriye ku guhamya ko Afurika yabayeho kera cyane ko kandi yari ituwe n’abaturage birabura mbere na mbere. Kandi ko abakomoka kuri uyu mugabane bagiye bakwira isi buhoro buhoro kugeza magingo aya.

Ibi rero bigaragaza ko Abanyaburayi bageze ku mugabane w’Afurika batayivumbuye ahubwo bamenye ko ibaho. Bishaka kuvuga ngo Abanyaburayi bageze muri Afurika bwa mbere bamenye ko ibaho ariko ntabwo bayivumbuye.

Ngiye gutanga urugero; navuga nti: “Navukiye mu Rwanda, nsanga iwacu ururimi dusangiye ari Ikinyarwanda, ni ukuvuga ko namenye ko Ikinyarwanda ari ururimi ruvugwa n’Abanyarwanda bose ariko sinjye wavumbuye Ikinyarwanda”.

Uru rugero ruroroshye cyane kurwumva. Abaromani bagera mu gihugu cy’Ubufaransa (kuri icyo gihe cyitwaga "Gaule") mu bihe byo hambere ntago bavuga ko aribo bavumbuye u Bufaransa kuko hari abandi bari barabuvumbuye mbere yabo. Ubu se hagize Umuromani uvuga ko yavumbuye igihugu cy’u Bufaransa, Abafaransa ntibamwita umurwayi wo mu mutwe!

Njye rero iyo Abanyaburayi bandika cyangwa bavuga ngo twavumbuye umugabane w’Afurika, nanga gutukana ngo nite abantu abasazi kuko Bibiliya ibibuza kwita abandi abasazi ariko mbita abaswa. Icyakora, ngendeye ku byanditswe n’umwe mu bahanga nka Descartes René w’Umufaransa, navuga ko kubera usanga Abanyaburayi bagendera ku byo bita "pensée cartésienne" na "Règle pour la direction de l’esprit", bivuga ko abanditse bemeza ko aribo bavumbuye Afurika bitewe n’icyari kigamijwe mu byo bifuza kugeza ku bazasoma inyandiko z’ibyo banditse igihe bandikaga.

Tuvuge tuti icyo umuntu atari azi, iyo akimenye bishobora kwitwa ko akivumbuye mu bwenge bwe. Ese ibi byo byakwemeza ko Abanyaburayi bavumbuye Afurika?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages