00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rutari urw’umujyi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 March 2020 saa 12:01
Yasuwe :

Mu minsi ishize nanyarukiye mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, nshaka kwirebera u Rwanda rutari urwo mu mijyi minini nka Kigali, aho nagize amahirwe yo kwirebera ubundi bwiza nyaburanga bw’igihugu nyirizina kimeza, ubwo bwiza bukaba ari nabwo bugira igihugu cyacu u Rwanda iribagiza mu maso yanjye n’undi ubibona nkanjye.

U Rwanda mu kwiyubaka bijyanye n’igihe tugezemo ubisanga no mu cyaro cyarwo, aha ugenda ubona isuku ari cyo kintu cya mbere ubundi kiranga iterambere rituruka mu myumvire, ibitekerezo no kubaho neza.

Usanga abaturage b’abanyarwanda bakeye, batuye ahantu haciriritse ariko hafite isuku y’intangarugero, imigendererano inoze, imihanda ihuza imirenge utayisangamo imyanda yo hirya no hino, ahubwo ukabona ko igitaka cyangwa amabuye ahari yakozwe mu buryo busukuye.

Ku bakunda ibintu bya kimeza ibi bikaba bibera byiza cyane ijisho ryabo, kubona amabuye y’amasarabwayi akeye atondekanye, imiharuro ikubuye n’ibindi.

Kugenda ukareba ubuhinge bwa kijyambere mu tubande, ukabona ukuntu insina zeze uzirebera kure ukaba wagira ngo ni umurimbo, amaterasi ateyeho ibyatsi birinda isuri nayo urebera kure ugatwarwa.

Imihanda ya kaburimbo myiza ihuriramo amakamyo na za bisi nini n’into zitwaye abagenzi, ba bandi bafite isuku batagira na mba bajugunya mu muhanda, imisozi itagira pulasitiki, aho uta akantu hasi umwana akakubwira ko ukoze amakosa, wabireba nawe ukigaya.

Ni icyaro usanga amakoperative yishyize hamwe akiteza imbere mu buryo bw’umwihariko, ukabibwirwa n’ibikorwa uhasanga haba mu buhinzi bw’ikawa, icyayi n’ibindi by’intungamubiri bikoreshwa buri munsi mu ngo nk’ibishyimbo, imyumbati, amashu, umuceli n’ibindi.

Birashimisha cyane kubona amasoko y’amazi aturuka mu misozi atagira ubwandu (Eau de source) ahurirwaho n’abana bakitse amashuri, ari ho baganirira utwabo nk’urungano, ukababona ku bibuga by’umupira bahuje urugwiro mbere y’uko umugoroba uhindura isura.

Birashimisha kubona umudamu aherekeje mugenzi we bagenda baganira batubitse amaso muri telefone, ahubwo bahuje urugwiro, bimwe bitakiba mu mujyi aho stress [imihangayiko] yashinze ibirindiro. Kubona abana batahira icyarimwe bavuye ku ishuri bagenda baseka bishimye bagera mu rugo bagahindura imyambaro kugira ngo bafashe ababyeyi uturimo twa nimugoroba.

Ni byiza cyane kubona inzu nyinshi utanakekaga ko zifite umuriro w’amashanyarazi. Ukabona buri rugo rufite ikiraro cy’Inka, amazi hafi uravuga uti ‘uwapfuye yarihuse’.

Ikindi gishimisha ni itumanaho, buri rugo ntiruburamo telephone ihamagara bibaye ngombwa, aho abatwaraga amaradiyo ya rutura ku gutwi ubu usanga bifitiye utugozi mu matwi bumva Radio Rwanda cyangwa izindi bihitiyemo, cyangwa umuntu afite agatelefone mu ntoki ari ko kamubwira amakuru mashya n’amatangazo ya Leta n’ibindi.

Ubwiza rero bw’icyaro bukubiye muri byinshi bitanga amahoro no gutekana mu mutwe n’ubwiza nyaburanga bw’ibidukikije byinshi, harimo amashyamba, umuyaga mwiza, umwuka udahumanye, imisozi n’imigezi.

Ubutunzi bwa buri rugo buturuka mu maboko y’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa imirimo bahabwa na bamwe bazanye ibikorwa remezo hafi aho, baba bafite n’akazi kabahemba ku kwezi.

Ibi ni bimwe mu byo mbashije kuvuga usanga kuri ya mijyi minini, aho bamwe bagenda bashyira amahoteli ngo hajye haruhukirwa.

Muri ibi bice by’igihugu bita mu cyaro uhasanga ibikoresho bya kinyarwanda n’imiryango ikibifite mu ngo, ibi bikaba ari ibintu bifite amateka mu mibereho ya kera y’abanyarwanda nk’urusyo n’ingasire, urujyo bakoresha mu kureka amazi cyangwa mu bindi.

Mu Burengerazuba hari ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu
Mu Rwanda henshi mu byaro hari amashanyarazi nk'uko bigaragara kuri iyi nzu
Mu gihe cy'umuganda biharurira imihanda
Mu mahuriro nk'aya mu cyaro usanga ari ho abantu bahurira kenshi ngo baganire
Mu minsi iri imbere ahari icyaro haraba huzuye inzu kuko imijyi igenda isatira ibyaro cyane
Ubwiza bw'u Rwanda bugarara cyane mu misozi n'ibiyaga
Uko ugenda wegera icyaro ugenda ubona ubwiza bwirengeye umwuka mwiza
Urubyiruko usanga rwishakamo ibisubizo rwihingira imbuto n'ibindi
Urujyo rumufasha kureka amazi
Usanga ibigo by'amashuri yubatswe kera hakurya ku misozi ibereye ijisho
Usanga utubande bahingamo dusa neza dukoreye bya kijyambere
Uturere twitaruye umujyi usanga hari iminara bafite uburyo bwo gutumanaho
Uyu mubyeyi yanyerekaga urushyo n'ingasire akoresha asya amasaka n'ibindi mu gace aherereyemo ka Mwurire muri Huye
Abanyeshuri bavuye ku ishuri bagenda biganirira
Abava mu turere bashyiriweho za Bisi usanga zihuza intara zose
Amagare ni igikoresho gikomeye mu cyaro
Amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi uyasanga aho hirya no hino mu gihugu ngo bitazongera ukundi
Bimwe mu bikorwa bya Rubanzangabo David rwiyemezamirimo uteza akarere ke imbere agatanga akazi mu isarura ry'Ikawa no kuyitegura kugeza igiye ku isoko
Bimwe mu bikorwa bya Rubanzangabo David
Imihanda ica mu byaro ihuza uturere usanga ari nyabagendwa ku rwego mpuzamahanga
Imihanda nyabagendwa kandi myiza ihuza intara n'uturere
Inzira y'umugendererano utasanga mu mujyi
Isoko kimeza rihuza aba batuye aha ryashyizweho ku bufasah bwa David Rubanzangabo
Abana bato akazi kabo ka mbere ni ukujya guhaha ubumenyi
Abarimu bigisha amashuri abanza
Aho bahinga amateke
Amwe mu mazu meza ari mu kirwa mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Kibuye
Ku nkengero z'amahoteli yirengeye aherereye mu byaro ahagana ku kiyaga cya Kivu
Umunyamakuru wa IGIHE Karirima n'urubyiruko rwo muri Huye rukora ibijyanye n'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto
Umwe mu mihanda yo ku Kibuye
Urubyiruko ruhabwa impamba kare n'abarezi
Usanga ibisigisigi bya jenoside yakorewe Abatutsi, ahari amatongo mu byaro
Ahitwa muri Mwezi mu yahoze ari Cyangugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages