GiRiNZU ni ikigo cyubatse umudugudu wiswe Village Umutuzo, ugizwe n’inzu 90 ziri mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho zose zamaze kugurwa.
Nyuma yo kubona ko inzu bubaka ziri kugurwa cyane n’Abanyarwanda batuye mu gihugu n’abo muri Diaspora, bahise biyemeza kongera kubaka undi mudugudu wiswe Aheza Urban Village.
Eng. Muzora yavuze ko uwo mudugudu uzubakwamo inzu 104 ariko 52 muri zo zamaze kugurwa ndetse imirimo y’ubwubatsi yamaze gutangira.
Ati “Biragaragara ko inzu zikenewe cyane mu Mujyi wa Kigali kandi zizakomeza gukenerwa. Uyu mudugudu wacu ufite umwihariko mu bijyanye n’imyubakire n’ibikoresho dukoresha. Hejuru ya 80% by’ibikoresho dukoresha ni ibituruka mu Rwanda.”
Yongeyeho ati “Ni umudugudu wagiye ugerageza gushyira mu bikorwa ibijyanye no kubungabunga ibidukikije. Muzi ko hari umushinga wa kugira Umujyi wa Kigali ubungabunga ibidukikije, natwe rero dusa n’abawinjiyemo kugira ngo tujyane na gahunda ya Leta ku bijyanye no kugira inzu nziza, zijyanye n’Umujyi wa Kigali ndetse no kubungabunga ibidukikije.”
Ni inzu zubatswe mu buryo zinorohereza abazituyemo, ku manywa ntibisaba gucana amatara cyangwa ibyuma bitanga umuyaga.
Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari ebyiri, urimo ibice bitatu byubatswe mu buryo butandukanye bitewe n’ushaka gutura, agahitamo iyo ashaka bijyanye n’amikoro ye.
Hari inzu zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero bumwe bugezweho, igikoni n’ubusitani butunganyiwe neza, zubatswe mu buryo bugeretse. Muri izi nzu, imwe igura miliyoni 35 Frw.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu zigeretse rimwe, imwe igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubusitani butunganyijwe. Igiciro ni miliyoni zisaga 74 Frw.
Icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu zifite ibyumba bine, uruganiriro, ubwogero bubiri, igikoni kigezweho n’ubusitani bugari. Igiciro cya buri imwe kiri hagati ya miliyoni 120 Frw na miliyoni 180 Frw.
Uyu mushinga wiswe GiRiNZU watangijwe n’Umufaransa Stéphane Monceaux afatanyije n’Umunyarwandakazi Wibabara Jacqueline, bagamije gufasha benshi babishaka kubona amacumbi agezweho mu Mujyi wa Kigali.
Kwishyura inzu zubatswe na GiRiNZU bishobora kuba mu byiciro bitanu ariko uwasabye ko yubakirwa agomba kurangiza kwishyura mbere y’uko inzu yuzura.
Inzu zizubakwa mu mudugudu wa Aheza Urban Village iya make izaba igura ibihumbi 50$, ikurikiyeho igure ibihumbi 70$, indi igure ibihumbi 102$ mu gihe iya menshi izaba igura ibihumbi 180$.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye abikorera kurushaho kwinjira muri gahunda yo kubaka inzu zo guturamo kuko ukeneye nibura kugira amacumbi mashya arenga ibihumbi 250 mu gukemura ikibazo cy’amacumbi make ku bawutuye.
Yavuze ko nubwo buri muturage wese atagira inzu ye muri Kigali ariko nibura akwiye kubona aho akodesha heza, hajyanye n’igihe kandi ku giciro kidakanganye.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!