00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’inyubako ya miliyari 10 Frw iri kuzamurwa mu Karere ka Huye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Theodomire Munyengabe
Kuya 14 September 2024 saa 10:16
Yasuwe :

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, hari kuzamurwa umuturirwa wiswe Huye Trading Company uzatwara miliyari 10 Frw.

Ni umushinga uzamara imyaka ibiri, imirimo yo kubaka kuri ubu igeze ku kigero kirenga 25%, iyo nzu ikaba yaragenewe ubucuruzi.

Abazi Umujyi wa Huye, HTC yubatswe mu kibanza cy’ahahoze Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ngoma na RC Huye.

Ni inzu izaba igeretse kabiri ariko ari ngari, ariko hejuru ntabwo hazasakarwa kuko biteganywa ko igice cya mbere nicyuzura, hejuru yayo hazongerwaho andi amagorofa atanu.

Izaba ifite ibyumba 304 byose byagenewe imirimo itandukanye y’ubucuruzi.

Ikibanza iyo nzu yubatswemo gifite ubuso bwa metero kare 19722, uburi kubakwaho bungana na metero kare 5600, ubundi bukaba bwaragenewe parking, aho izaba iri hanze inazengurutse inyubako yose.

Huye Trading Company izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 360 ziparitse neza.

Izaba ifite ascenseurs eshatu na tapis roulant nk’uburyo bwo kwihutisha abajya mu magorofa yo hejuru.

Iyubakwa rya HTC ni igitekerezo cy’abashoramari mu bucuruzi 48 bihurije hamwe bakora Ikigo cyitwa Huye Trading Company, basaba leta ubuso bwo kubakamo, begeranya ubushobozi bwo kubaka iyo nyubako, umushinga uratangira.

Umuyobozi wa Huye Trading Company, Niyonzima Albert, yavuze ko biyemeje guteza imbere Akarere ka Huye bahera kuri HTC, akavuga ko nisozwa bazatekereza indi mishinga iteza imbere aka karere.

Biteganywa ko HTC izaba inyubako ya mbere mu Ntara y’Amajyepfo yubakanywe ikoranabuhanga rirengera ibidukikije.

Niyonzima ati “Hari ikigo mpuzamahanga cyo muri Singapore kiri kudufasha kugira ngo inyubako yacu yubakwe mu buryo burengera ibidukikije. Iyo nyubako izaba ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’izikomoka ku mazi asanzwe, izaba ifite uburyo bwo gutunganya amazi buhoraho, ha handi ayanduye atunganywa akongera gukoreshwa n’ibindi.”

Niyonzima yavuze ko bashaka kubaka iyo nyubako mu buryo bugezweho ha handi abafite imishinga y’ubucuruzi ikenera ahantu hanini nk’abacuruza imodoka, abafite super market nini n’indi bazaba bafite aho gukorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko iyo nyubako yatangiye guha abaturage akazi kuko ubu abarenga 300 bari kuyikoraho mu mirimo itandukanye y’ubwubatsi.

Bijyanye nubwo buryo bwo kurengera ibidukikije no kuba umushinga ari mugari, Meya Sebutege yagaragaje ko nk’ubuyobozi bashyigikiye ba nyir’igikorwa muri gahunda yo koroherezwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kugeza ubu u Rwanda twamaze kwinjira muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) no mu Karere ka Huye hari imishinga minini yiyongera kuri iyo nyubako.

Harimo umushinga wo kubaka ikigo kirimo n’ikibuga cy’indege za drones, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, kigaragaza ko imirimo yo kubaka Drone Operation Center izaba yarangiye mu 2026.

Guverinoma y’u Rwanda yanagennye miliyari 2,3 Frw yo mu ngengo y’imari ya 2024/2025 nk’amafaranga azifashishwa mu gutangiza ibikorwa byo kubaka iki kigo cy’icyitegererezo kizubakwa mu Karere ka Huye ahahoze hari ikibuga cy’indege zisanzwe.

Meya Sebutege ati “Ni umushinga uzatwara miliyari zirenga 13 Frw. Dufite umushinga kandi wo guteza imbere icyanya cyahariwe inganda no guhanga imirimo ibindi ni ugukwirakwiza amazi n’amashanyarazi aho bitaragera. Ubu tugeze kuri 90% ku kugeza amazi kuri bose, amashanyarazi na bwo tugeze hafi 80%.”

Mu burezi uyu muyobozi yagaragaje ko hari imishinga yo kuvugurura Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami rya Huye, kubaha ubyumba banyeshuri biga muri PIASS bararamo n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kurimbisha umujyi hashingiwe ku gishushanyo mbonera.

Mu buzima na ho hateganyijwe ibikorwa bitandukanye muri iyi myaka itanu iri imbere nko kuvugurura ibitaro bya Kabutare, ndetse ubu mu Bitaro bya Kaminuza byiteguye kwakira imashini isuzuma abarwayi izwi nka MRI.

Iyi nyubako izongerwaho andi magorofa atanu
Huye Trading Company iri kubakwa mu Karere ka Huye ni uko izaba imeze
Biteganyijwe ko Huye Trading Company iza ifite parking yakira imodoka 360
Huye Trading Company igeze ku rugero rwa 25%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .