Abatuye Umujyi wa Kigali biyongera umunsi ku munsi, ndetse ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaje ko barenga miliyoni 1,7 ndetse biteganijwe ko izaba ifite abaturage bagera kuri miliyoni 3,8 mu 2050.
Aba biganjemo abadatunze inzu zabo babayeho bakodesha nyamara uko ubuzima bugenda burushaho guhenda, kubona inzu yo guturamo ijyanye n’ubushobozi bwa buri wese na byo biba ingume.
Imibare igaragaza ko abantu bahembwa munsi ya 200.000 Frw mu Rwanda bagera kuri 50,8% by’abaturage bose, badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Bisobanurwa ko inzu iciriritse ari iyo umuntu ashobora kwishyura amafaranga atarenze 30% by’ayo yinjiza yaba akodesha cyangwa yishyura inguzanyo yayo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Nzeri 2024 yatangaje ko abantu bose batuye mu Mujyi bidashoboka ko bahagira inzu ariko ko hari gahunda yo kubaka inzu nibura ibihumbi 10 zakwigonderwa na buri wese.
Ati “Turifuza gukoresha buriya buryo turi gukoresha kuri Mpazi, uburyo bukoresha ibikoresho bikorerwa hano mu Rwanda, ni uburyo buhenduka kuko birihuta kubaka ziriya nzu bigatwara n’amafaranga make bigatuma iyo nzu yabasha koko kuba igurika ku muturage w’amikoro makeya.”
Meya Dusengiyumva yavuze ko hamaze kubakwa inzu 1000 ziciriritse, ariko buri mwaka hari izigomba kujya zubakwa, mu myaka itanu zikazaba zimaze kuba ibihumbi 10.
Ati “Buri mwaka tugomba kujya tugira umubare w’amacumbi tugomba kubaka ariko uko twabivuze ni uko twifuza ko n’abikorera, abantu bashora imari, abaturage iyo bafite nka miliyari ashaka kuyishora, ni umushinga mu by’ukuri wunguka kuko niba inzu imwe cyangwa se block imwe irimo inzu 54 ushobora kuba wayubaka nko kuri miliyoni 700 Frw hatarimo ubutaka ndumva ari ubucuruzi bwiza kuko wabonamo arenze ayo ngayo.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko nyuma yo gutunganya ibice abaturage batuyemo mu kajagari mu Murenge wa Gitega na Rwezamenyo, hazakurikiraho ibice bya Gatenga, Nyabisindu, Kagugu na Nyagatovu hose hakazubakwa inzu zihendutse.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire y’inzu ziciriritse mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Emmanuel Ahabwe, aherutse kubwira IGIHE uburyo buhendutse buri gukoreshwa mu kubaka amacumbi aciriritse i Kigali “bwitwa ‘Row Lock Bond Technology’ bugabanya imibare y’inkingi zubakwa kuko ni itafari riba rikozwe rigasigamo imyenge aho ucishamo ibyuma gusa utabanje gukora bwa buryo bw’imyubakire tuzi buhenze.”
Ati “Byo biba byubakiranye bizamukanye. Haba harimo imyenge mu itafari bacishamo ‘fer à béton’ zizamuka bikarangira inyubako ikomeye ariko itanyuze muri bwa buryo tuzi bwo kumena béton isanzwe. Birahendutse kuko twagiye tubara ugasanga nk’inzu abandi bavuga ngo iri muri miliyoni za 40 Frw yo ugasanga iri kuri miliyoni 25 Frw cyangwa 23 Frw.”
Inkuta z’inzu ni zo zikorera uburemere bw’inyubako yo hejuru, bityo usanga muri buri nguni no mu rukuta hose harimo ibyuma bibiri bifite umurambararo wa milimetero 12, umwenge bizamukiramo ukamenwamo sima kuva hasi kugeza aho inzu irangiriye.
Meya Dusengiyumva asaba “abashoramari basanzwe bafite amafaranga basanzwe bakora mu bintu by’imyubakire batwegera tukabereka uko bashoramo imari bityo bakubaka inzu zo gukodesha, izo kugurisha bityo igishushanyo mbonera kigashyirwa mu bikorwa.”
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22,1.
Ni mu gihe muri Afurika ho hari icyuho cy’inzu miliyoni 52, kandi kugira ngo gikemuke bisaba nibura miliyari 1300 z’Amadolari ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!