Imirimo yo kubaka uyu mudugudu izatangira ku wa 14 Gashyantare 2025, gusa icyiciro cya mbere kikazagirwa n’inzu 100, zizarangira mu 2026.
Uyu mudugudu ugiye kubakwa nyuma y’uko abari batuye mu midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I bimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’izi nyubako kizubakwa mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, kikazatwara miliyoni 40$, ni ukuvuga arenga miliyari 56,1 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Savannah Creek Development Company, Denis Karera, yabwiye The New Times ko uyu mushinga uzaba ugizwe n’ubwoko butandatu bw’inzu burimo izigezweho ziba ari nini kandi zisanzuye, izubatse mu buryo bw’Abataliyani n’izindi ziri mu murongo wo kurengera ibidukikije.
Ati “Uyu mushinga ujyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ndetse na gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2.”
Izi nzu kandi zizubakwa mu buryo bubungabunga ibidukikije binyuze mu gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba, gufata amazi y’imvura, uburyo bwo kuyungurura amazi yakoreshejwe akongera gukoreshwa, n’uburyo bufasha kwinjiza umwuka mwiza mu nzu aho gukoresha ibyuma biwutanga.
Ati “Inzu zizaba ziri ahantu ugenda iminota 10 uvuye ku iguriro, mu minota 20 uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na kilometero 1,5 uvuye ku kibuga cya Kigali Golf Club, aha hantu ni heza kuko ni hafi y’ibikorwa bitandukanye byo mu mujyi, bikoroshywa n’ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu byahashyizwe.”
Muri izi nyubako kandi hazaba harimo iziri ku rwego mpuzamahanga, n’icyanya rusange cyo kuruhukiramo kizaba kigizwe n’ubusitani, ahari urusobe rw’ibinyabuzima n’inzira z’abanyamaguru banyuramo bitemberera.
Ahubatse izi nyubako kandi hazanashyirwa ishuri mpuzamahanga ryo mu Bwongereza ryitwa Hereford International School Kigali rizaba rifite kuva ku mashuri y’incuke kugeza ku yisumbuye.
Inzu za mbere z’impagararizi zarubatswe ndetse abashaka kugura n’abandi bazisura kuva muri Gashyantare bemerewe kujya kureba izo bashobora gushima.
Imibare igaragaza ko kugeza mu 2050 u Rwanda rukeneye kubaka inzu ziciriritse miliyoni 5,5, bivuze ko buri mwaka hagomba kubakwa inzu ibihumbi 150 nshya zo guturamo.
Umujyi wa Kigali usabwa kugira nibura inyubako ibihumbi 18 nshya buri mwaka ngo ushobore guhaza abawutuye bahora biyongera umunsi ku wundi.
Imwe mu mishinga yatangijwe yo kubaka inzu zihendutse muri Kigali harimo Bwiza Riverside Estate iteganya kubaka inzu ibihumbi 40 mu Karere ka Nyarugenge, Rugarama Park Estate izubaka inzu 2000 i Nyamirambo, Kinyinya Park Estate izubakwamo inzu ibihumbi 10, Vision City i Gacuriro icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu 504 ariko ukazarangira hubatswe inzu 4500, Masaka Housing Project y’inzu 278 n’indi igamije kunoza imiturire no gufasha Abanyarwanda gutura heza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!