00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko tubona umuvuduko w’imyubakire, inzu zigiye kumara ubutaka bwo guhingaho - Depite Mazimpaka

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 November 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Depite Mazimpaka Jean Claude yagaragaje impungenge z’uko umuvuduko w’ibikorwa by’ubwubatsi ugenda wiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu, bikarushaho kumara ubutaka buhingwa nyamara igihugu cyarihaye intego yo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu myaka itanu iri imbere.

Gahunda y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere, NST2 irimo gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% ku buryo gihugu cyihaza mu biribwa, mu bihingwa by’ingenzi byatoranyijwe kandi kigasagurira amasoko.

Gahunda zitezweho gufasha kugera kuri iyi ntego harimo iyo kongera ubuso buhingwa, 70% by’ubutaka bwororerwagwaho bugahingwa naho ubworozi bugasigara kuri 30%; n’amasambu adahingwa agatizwa abashobora kuyabyaza umusaruro.

Ku wa 5 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Kabera Olivier ageza ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi yagaragaje ko hashyizwe imbere imyubakire inoze kuva ku gukora imbata kugeza ku mirimo isoza inyubako.

Depite Mazimpaka Jean Claude yavuze ko kunoza serivisi z’ubwubatsi bikwiye kujyana no kureba uburyo inzu zubakwa zitamara ubutaka bubereye ubuhinzi.

Ati “Baravuga ngo ikirima ni ikiri mu nda. Uko tubona umuvuduko w’imyubakire, amazu agiye kumara ubutaka bwo guhingaho kandi turiyongera umunsi ku wundi. Ese hari ingamba zihari kugira ngo duhuze ingamba zo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ingamba zo gufasha abaturage kugira icumbi? Kuko umuco wacu buri muturage ashaka kugira icumbi harimo n’igikari ku buryo ubona ko ubutaka buza gushira.”

Minisitiri Kabera yemeza ko ikibazo cy’ubutaka bwo guhinga bugenda buba buto kubera imyubakire gihangayikishije ariko ngo hari umuti wakivugutiwe.

Ati “Uko ni ukuri, ni ko twese tubibona ariko ubu hari politike [nitugira amahirwe vuba aha] muzayibona iciye mu nama y’abaminisitiri (urbanization policy) izaba itegeka imijyi ko itanga ibyangombwa gusa ku bantu bubaka bajya hejuru.”

Inzu zo gutuzamo abantu Leta imaze iminsi yubaka ni izigeretse, aho nk’izo mu Mudugudu wa Mpazi hari inyubako 19 zizatuzwamo imiryango irenga 688.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda babyara abana babarirwa mu bihumbi 300 buri mwaka, nyamara ubutaka butiyongera.

Kabera ati “Uko tugenda twiyongera, turamutse tudashyizeho politike nk’izo twasanga nk’uko mubivuga ubutaka budushizeho ariko hejuru y’ibyo turateganya na politike inasanzwe yo gutura mu midugudu mu byaro. Ubu dushaka no kugira ngo duherekeze n’indi mirimo dukora cyane cyane iyo gutanga amazi meza n’amashanyarazi, twifuza ko tuzajya tubigeza gusa ahantu twateganyije gusa hazaba hari umudugudu.”

Biteganyijwe ko muri buri Kagari ko mu gihugu hazaba hari nka site ebyiri zigenewe imidugudu, mu Kerere zikaba hagati ya 100 na 120, mu gihe mu gihugu hose zizaba ari 3000.

Depite Mazimpaka Jean Claude yavuze ko hakwiye gushyirwaho ingamba zituma ubutaka bwari guhingwa bwubakwaho
Minisitiri Kabera Olivier yavuze ko hari gutegurwa politike y'imyubakire izatukemura ikibazo cy'ubutaka bwinshi butwarwa n'ubwubatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .