RSSB ifite igice cyerekeye ubwiteganyirize bw’abakozi ikanakora ishoramari mu bikorwa bitandukanye mu buryo buteganywa n’amategeko. Iki kigo cyubatse inzu zikorerwamo imirimo itandukanye mu turere hafi ya twose tw’igihugu, gifite ibibanza bifite agaciro ka miliyari 105,6 Frw bitubatseho.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko ubutaka bwaguzwe hagamijwe kubwubakaho ibikorwa by’iterambere nyamara hamwe imyaka ibaye myinshi nta kihakorerwa.
Nk’urugero i Rwamagana RSSB yaguze hegitari 20 z’ubutaka, abaturage barimurwa ndetse barishyurwa imyaka irashira indi irataha, ariko mu mpera za 2024 ubutaka nta musaruro bwigeze bubyazwa.
Nyuma Akarere ka Rwamagana kasabye RSSB kuyisubiza amafaranga ubutaka bugakoreshwa ibindi bikorwa by’iterambere. RSSB yabasabye kwishyura miliyari 1,2 Frw ndetse Akarere kavuga ko kiteguye kuyatanga ariko ubutaka bukajya mu maboko yako.
Gahunda ya RSSB iteganya ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025 ingufu nyinshi zizashyirwa mu kubaka amacumbi aciriritse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ariko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko muri iyo myaka yose nta mushinga uri muri icyo cyiciro washyizwe mu bikorwa.
Ku rundi ruhande imishinga yashyizwemo imbaraga ni inyubako z’ubucuruzi zagutse n’izo guturamo nka Batsinda II, aho ikiguzi cyo kuzubaka cyavuye kuri miliyari 15,5 Frw akagera kuri miliyari 41,2 Frw bituma izi nyubako nta muturage usanzwe wazigondera.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko kugira ngo imiturire irusheho kunoga hasabwa nibura amacumbi aciriritse ibihumbi 150 buri mwaka.
Nubwo bimeze bityo ariko usanga abashora imari mu rwego rw’amacumbi bibanda ku cyiciro cy’abifite cyane kurusha abandi nyamara umubare w’abakeneye amacumbi ahendutse ari bo barushaho kwiyongera.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kandi ishinja RSSB kudakora isuzuma ry’ibiciro ku masoko mbere yo gukomeza imishinga yayo cyangwa kongera ingengo y’imari bizatwara, bigatuma umushinga ujya mu cy’iciro cy’ihenze.
Umushinga w’inzu zihendutse wa Rugarama wagombaga gutanga inzu 2700 waradindiye bituma Leta yegurira abashoramari hegitari 33 mu 2019. Gahanga Riverside Estate na yo yagombaga kubakwamo inzu 100 ariko kugeza mu 2025 hari hamaze kubakwa kimwe cya kabiri cyazo.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asaba RSSB kubyaza umusaruro ibibanza ifite bidakoreshwa hagamijwe ko gukemura ikibazo cy’amacumbi ahendutse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!