00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuvugurura imiturire i Nyabisindu bizatwara miliyari 63 Frw birarimbanyije

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 21 July 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Imirimo kuvugurura imiturire mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nka Nyabisindu mu mushinga uzatwara miliyari 63 Frw, igeze kuri 24%.

Muri Mutarama 2025 ni bwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko agace ka Nyabisindu kagiye kubakwa mu buryo bugezweho, abaturage bagatuzwa mu buryo butari ubw’agakajagari.

Kuri ubu imirirmo yo kubaka aka gace irarimbanyije aho igeze ku kigero cya 24.31%, umushinga ukazarangira mu 2027. Ni umushinga ugizwe n’inzu 2.029 ukazatwara miliyari 63.5Frw.

Uretse inzu zizubakwa hari n’ibindi bikorwaremezo bizahashyirwa nk’uko bisobanurwa na Ahabwe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imiturire muri Rwanda Housing Authority.

Yagize ati “Hari imihanda ya kaburimbo izubakwa mu midugudu, hari igikorwaremezo cy’amazi meza cyagura ubushobozi bwa kariya gace hubakwa ibigega by’amazi ahoraho, umuriro w’amashanyarazi ntabwo ari ugufatira ku usanzwe ahubwo ni ugukora imiyoboro mishya ikomeye, aho gutunganyiriza amazi yanduye cyangwa ayavuye mu bwiherero n’ahandi hagenewe kujya ibibuga by’imikino.”

Mu kubaka umudugudu hanarebwa niba hari ibikorwaremezo nk’ibitaro, amashuri cyangwa isoko byegereye abo baturage, Ahabwe yavuze ko bazakomeza gukoresha ibihari ariko bishobora kuzagurwa mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko muri kiriya cyanya hari ishuri rihari ryateganyijwe ko ari ryo rizakoreshwa ariko muri gahunda iri imbere rikaba ryakwagurwa kugira ngo ryongere ubushobozi bitewe n’imiryango mishya izajya kuhatura.

Ahabwe arakomeza ati “Imiryango imaze kuhatura ari myinshi duteganya aho kubaka ibikorwaremezo, ariko mu gihe hataraturwa cyane hari ibyo bifashisha bibegereye.”

Ahabwe yavuze ko mbere y’uko umushinga utangira abaturage babanje kuganirizwa babwirwa uko uteye, barabarirwa ubu bakaba bazi ingurane bazahabwa.

Yagize ati “Abaturage bazi inzu bazahabwa uko zingana icyo bategereje ni uko dusoza kubaka, bazaza bafata imfunguzo bafata inzu zabo. Umutungo wabo urabarwa bigahuzwa n’agaciro k’ibyo agiye guhabwa.”

Abaturage bari bahatuye bagera kuri 220 leta yarabimuye, ikaba ibishyurira ubukode bwaho batuye ubu, kugeza igihe imirimo yo kubaka inzu izarangirira bagahabwa ingurane.

Ahabwe yasobanuye ko imirimo yo kubaka inzu ajyanye n’igihe yo gutuzamo abaturage atazagarukira mu Busanza, Mpazi na Nyabisindu gusa ahubwo hari n’ahandi hatandukanye hazakomeza kugenda kubakwa muri Kigali.

Ati “Ubu tuba dukora inyigo zitandukanye, kuko Kigali tugiye dufite ahantu hari imiturire yakajagari, iyo hari aho turi gukora tujya kuharangiza twabonye ahandi dukora, inyingo turi kugenda dukora zitwereka ahababaye kuruta ahandi.”

Mu gihe i Nyabisindu hazaba hamaze gutunganywa hazatuzwa abaturage bari hagati 1000 na 1300.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imiturire muri Rwanda Housing Authority, Ahabwe Emmanuel, yatangaje ko abaturage bimuwe ubu bitabwaho na Leta
Mu gace ka Nyabisindu hazashyirwa n'ibindi bikorwaremezo birimo ibibuga by'imikino
Abaturage bishimira ko bahawe akazi mu mushinga wo kuvugurura imiturire i Nyabisindu
Mu gace ka Nyabisindu hazatuzwa abantu bagera ku 1300
Kubaka inzu nshya i Nyabisindu bigeze kure
Imirimo yo kunoza imiturire mu gace ka Nyabisindu birarimbanyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages