Uvuye mu Mujyi rwagati, ukamanuka mu bice byo ku Muhima ukomeza kubona inzu nyinshi zifite iyi miterere, gusa urenze gato ahazwi nko kuri Yamaha ugana ku Kinamba ubona inzu yihariye, benshi bemeza ko yubatswe mu ishusho y’ubwato.
Ni inzu abayigezeho barangarira bitewe n’imiterere ifite idasanzwe by’umwihariko mu bijyanye n’ubwubatsi bwo mu Rwanda.
Kugeza ubu iyi nzu igeze ku kigero cya 95% yubakwa, mu minsi iri imbere izatangira gukorerwamo nk’icyicaro gikuru cy’iguriro rya ’Sawa Citi’.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi nzu IGIHE yagiranye ikiganiro na Bigwi Johnson washushanyije imbata yayo ndetse ayobora imirimo yo kuyubaka binyuze mu kigo yashinze, Futuristic Design Group (FDG Africa).
Bigwi yavuze ko igitekerezo cyo kubaka inzu ifite ishusho ijya gusa n’iy’ubwato, cyaturutse mu bushake bwo guhindura ibijyanye n’imyubakire mu Rwanda, yasanze asangiye n’abashoramari bashinze Sawa Citi.
Ati “Ba nyiri uyu mushinga ni ba rwiyemezamirimo, icyabaye ni uko rwiyemezamirimo areba umuntu ushobora guhura n’icyerekezo afite. Barampamagaye nyuma yo kubona ko duhuje ibitekerezo, kuko uyu ni umushinga bashakaga ko uba icyicaro gikuru, ni ikintu twabanje kwitondera.”
Yakomeje avuga ko “igitekerezo cy’ubwato gifite ahantu gikomoka. Ba rwiyemezamirimo bamaze kutwegera kugira ngo turebe niba twafatanya, twasuye ikibanza, tubona urujya n’uruza rw’imodoka ziri hano, tubona natwe hano hakenewe ikintu gisa n’ikigenda.”
Mu by’ibanze byatekerejweho nk’ibishobora gutanga ishusho y’ikintu kigenda harimo imodoka, indege n’ubwato. Birangira impande zombi zemeranyije ku bwato.
Bigwi ati “ntabwo na none twashatse gukora ikintu buri wese areba agahita yibwira ko ari ubwato, bisaba kubanza gushishoza.”
Iyi nzu yubatse ku buso bwa meterokare 1135. Uyirebeye ku muhanda uva ku Kinamba ujya mu Mujyi ifite amagorofa abiri, wayirebera ku muhanda ujya mu Kiyovu ikagira igorofa rimwe, utabariyemo igice cyo hejuru kizaba gifunguye (Rooftop).
Biteganyijwe ko igice cyo hasi kizashyirwamo ‘supermarket’, Hejuru hakaba iduka ricuruza ibintu bitandukanye, mu gihe mu igorofa rya kabiri hazajya ibikorwa by’imyidagaduro birimo restaurant akabari n’akabyiniro.
Rooftop na yo izashyirwaho ibikorwa by’imyidagaduro n’aho abantu bashobora kwicara ku mugoroba bitegeye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Bigwi avuga ko hari byinshi byagoranye mu kubaka iyi nzu, uhereye no ku kumvisha abo bireba igitekerezo cy’iyi nzu.
Ati “Hari ukuntu tumenyereye inzu z’ubucuruzi ziba zimeze, kugira ngo uzabashe kumvisha umuntu ko ugiye gukora inzu iteye itya abyemere ntibyari byoroshye. Hari ibyo twagiye twerekana mbere ugasanga ntibiragera aho bashaka, ariko igitekerezo cya nyuma cyaje tumaze amezi abiri tuganira ku miterere y’iyi nzu.”
Urebye imiterere y’iyi nzu biragoye ko ushobora kurebera inyuma ngo ubone inkingi zifashe ibikuta byayo bitandukanye. Ni ikintu Bigwi yemeza ko na cyo kiri mu byagoranye.
Ati “Ikintu cya mbere cyatugoye ni uko ishusho twayihaye yasabaga uburyo bugoye bwo gutega inkuta. Byabaga ngombwa ko tubanza tugakora ibishushanyo byo gukoreraho imyitozo.”
Iyi nzu kandi ifite umwihariko w’uko ibikoresho byinshi byakoreshejwe mu kuyubaka bikomoka mu Rwanda, uretse ibijyanye n’ibirahure, amakaro n’ibindi bikoresho by’imbere mu nzu byavuye hanze.
Ifite kandi uburyo bwo kurengera ibidukikije no gukoresha neza ingufu, kuko ku manywa hinjiramo urumuri ruhagije rudasaba gucana amatara.
Kuva iyi nzu itangiye kubakwa, Bigwi avuga ko abayibona bayifiteho ibitekerezo bitandukanye.
Ati “Batubwira ibintu bitandukanye, igikorwa nk’iki abantu bakibona bitandukanye, ariko buriya n’iyo bakinenga ntabwo ari bibi kuko biba byatumye umuntu atekereza. Iyo ufashe umwanya ukabitekerezaho intego ya mbere tuba twayigezeho, nuvuga ngo ntabwo ari cyiza, nibura uba watekereje. Ba nyirayo barayikunze cyane, kandi natwe twarayikunze kuko hari ubumenyi yadusigiye.”
Biteganyijwe ko iyi nzu izafungura imiryango mu gihe gito kiri imbere.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!