Heza Estate ni umushinga wa RSSB wo kubaka inzu ziciriritse, ukorerwa i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ukaba ugizwe n’inzu 548 ziri mu byiciro bitandukanye.
Izi nzu ziri mu byiciro bibiri harimo apartments zirimo inzu z’ibyumba bibiri n’ubwogero bubiri n’iya bitatu n’ubwogero bubiri. Zigeretse inshuro enye, buri gorofa iba irimo ‘apartments’ ebyiri.
Ni inzu zagenewe abakozi, imiryango n’Abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi bifuza kugira inzu.
Harimo n’inzu zizwi nka ‘Townhouse’ ziri mu moko abiri. Ubwoko bumwe burimo inzu zigeretse inshuro ebyiri zirimo ibyumba bibiri n’ibyumba bitatu, n’izigeretse inshuro eshatu zirimo ibyumba bitatu.
Ni ahantu hazaba hari ibikorwa by’ubucuruzi, ishuri ry’incuke, ibibuga bya Basketball na Volleyball, ubusitani, bwashyizweho nk’ahantu ho kuruhukira ku miryango n’inshuti.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2025, igaragaza ko uyu mushinga wagize ubukererwe bw’imyaka 10 kuko watangiye mu 2014.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis ubwo yasobanuraga ibibazo byagaragaye muri iyi raporo, yavuze ko mbere habayemo ibibazo byinshi byatumye hari ibyo RSSB yikorera nubwo bitari mu nshingano zabyo.
Nk’urugero ibyo kwishyura ingurane ntibyari mu nshingano za RSSB ariko nyuma bafashe umwanzuro wo kubyikorera.
Rugemanshuro yavuze ko ibikorwa byo kubaka inzu 548 ubu bigeze kuri 97% mu gihe ibikorwaremezo bitandukanye bigeze kuri 70%.
Ati “Umushinga uzarangira mu Ukuboza [2026]. Twabashije kwikemurira ibibazo rimwe na rimwe tugakora n’izindi nzego za Leta zibishinwe kugira ngo urangize umushinga. Icyizere tubaha rero ni uko ubu umushinga ugiye kurangira, inzu zigeze kuri 97%, ibikorwaremezo bigeze kuri 70%.”
Kugeza ubu 70% by’inzu z’uyu mushinga zamaze kugurwa, mu gihe 30% ari zo zikiri ku isoko.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bw’igihugu, PAC, Muhakwa Valens, yabajije niba imirimo yo gutunganya imihanda, inzira z’amazi n’uruganda rutunganya amazi yanduye, amatara ku mihanda n’ibindi niba ari byo bigeze kuri 70%.
Ati “Turagira ngo uduhe amakuru yose kuri uyu mushinga tuvuge ngo tuvuye ikibazo cya Batsinda turakirangije.”
Rugemanshuro yasubije ko inzu zo muri uyu mushinga zizaba zatujwemo abaziguze n’abandi bazigenewe bitarenze muri Mutarama 2027.
Ati “Mu kwezi kwa mbere [Mutarama 2027], n’amafaranga twarayafashe, abo 70% barishyuye. Muri Mutarama inzu zabo bagomba kuba bazifite bazituyemo. Amatara, yaba ari ibigega by’amazi, imihanda byose kandi iyo turebye imbonerahamwe y’imirimo keretse habayeho ikindi kibazo kidasanzwe kirenze ubushobozi bwacu, ariko mu byo dufite mu bushobozi, bizaba byakemutse muri Mutarama.”
Ibiciro by’izi nzu bihera kuri miliyoni 80 Frw, ku nzu ya Townhouse y’ibyumba bibiri kugeza kuri miliyoni 117 Frw, kuri Townhouse y’ibyumba bitatu. Kuri apartments, inzu ihera kuri miliyoni 101 Frw, kugeza kuri miliyoni 111 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!