00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hazubakwa umuyoboro wa kilometero 89: Iby’ingenzi ku mushinga wo gutunganya amazi yanduye muri Kigali

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 May 2024 saa 12:29
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa WASAC Group bwatangaje ko umushinga wo gutwara amazi yanduye ava mu ngo no mu nyubako zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali wamaze kubona rwiyemezamirimo uwushyira mu bikorwa, ku buryo bitarenze muri Nyakanga 2024 imirimo izaba itangiye, aho bazubaka imiyoboro ireshya na kilometero 89 ijya ahatunganyirizwa ayo mazi.

Umushinga wo gutunganya amazi yanduye akoreshwa mu ngo no mu nyubako zo Mujyi wa Kigali uzakorerwa ku Giti cy’Inyoni.

Sosiyete y’ubwubatsi y’Abashinwa yitwa ’China Railway Construction Engineering Group (CRCEG)’ yatangiye gukora imirimo y’ibanze kuva muri Kanama 2023, bigateganywa ko imirimo izasozwa muri Gashyantare 2026.

Muri uyu mushinga hazubakwa imiyoboro ireshya na kilometero 89 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, hubakwe utuzu [manholes] tuzajya dukusanyirizwamo amazi tuyerekeza mu muyoboro uyajyana ku ruganda atunganyirizwamo.

Ni mu gihe ku Giti cy’Inyoni hazubakwa uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi yanduye angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi.

Bizakorwa bite?

Ubwo ubuyobozi bwa WASAC Group bwitabaga Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, tariki 29 Mata 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imishinga [Wasac Development] Eng Diminique Murekezi yatangaje ko bakoresheje uburyo bwo gukora inyigo bahita bubaka kubera imiterere y’aho umushinga ugiye gukorerwa.

Yagaragaje ko ahazashyirwa imiyoboro ari ahantu hasanzwe hari ibikorwaremezo n’imihanda, amatiyo y’amazi n’ibindi biri munsi y’ubutaka ndetse n’inzu zifite ahantu zisohorera amazi yanduye mu buryo butandukanye, bityo bisaba kureba buri hantu uko hateye mbere yo gukora inyigo irambuye yaho.

Ati “Bitewe n’ukuntu inzu yubatse tuzagenda ducukura turebe ya mazi ava mu nzu asohokera hehe kugira ngo tuhubake icyumba [manhole] kiyakusanye kiyajyane muri wa muyoboro.”

“Kubera ko ushaka ko amazi aza kwijyana nk’uko iyo ukanze ku bwiherero yijyana mu cyobo, biba bisaba ngo aho ngiye gushyira umuyoboro habe munsi y’aho kugira ngo ajyemo kuko awugiye hejuru ntabwo yazamuka.”

Murekezi yasobanuye ko imiyoboro itwara amazi yanduye bisaba ko ijya munsi y’aho inzu isohorera amazi yanduye.

Mu gihe icyobo kijyamo amazi yanduye ava mu nzu cyaba kiri mu bujyakuzimu burebure, nyirayo ashobora kuzasabwa kuyakogota kugira ngo azamuke asange umuyoboro ujya kuyatunganya.

Ati “Hari aho bizaba irengayobora aho kugira ngo nshukure cyane, uzasanga wa muntu tumusaba kwishyiriraho imashini isunika amazi [pompe] kugira ngo ayazamure.”

Guverinoma y’u Rwanda yari yateganyije miliyoni 87 z’Amayero nk’ingengo y’imari izagenda kuri uyu mushinga. Ni inguzanyo yatanzwe na Banki y’Iterambere y’u Burayi (EIB) na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

Rwiyemezamirimo yateganyije ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 65$, hafi miliyari 90 Frw.

Hatoranyijwe uburyo bwo gukora inyigo wubaka

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko uyu mushinga watinze gushyirwa mu bikorwa, kuko wagombaga gutangira mu 2018 ukarangira mu 2024, ariko wongerwa indi myaka ibiri.

Murekezi yatangaje ko iyo bakora inyigo irambuye hari kubamo ibyago byinshi byo kuzajya hiyongeraho amafaranga bitewe n’ingorane zitandukanye zishobora kubamo.

Ati “Bitewe n’miterere y’umushinga, kubera ko umushinga ahantu ugiye gukorerwa ntabwo ari ahantu ufite ikibanza ngo uze wubake, tugiye kubaka mu mujyi na wo wubatse ufite imihanda mishya, ufite ahantu hagomba kwitonderwa.”

“Harebwe ingaruka turavuga tuti ese tubanze dukore inyigo irambuye mbere yo gushaka rwiyemezamirimo? Ugasanga ni umushinga uko wakora inyigo irambuye kose hazajya habamo impinduka. Urugero ni uko kujya gushyira imiyoboro itwara amazi yanduye hariya mu Mujyi, mu Kiyovu ku Muhima kandi iyo miyoboro ugiye usanga iri muri metero eshanu z’ubujyakuzimu.”

Yavuze ko batekerezaga ko mu gihe cyo kubaka biteze ko umuntu azajya acukura agasanga hari ibintu byinshi bishobora guhinduka kuko mu gukora inyigo badacukura ahantu hose.

Yagaragaje ko hari ibintu byinshi bitabye mu Mujyi wa Kigali birimo amatiyo y’insinga, ay’amazi, uburyo inzu zubatse n’ibindi bishobora kuba imbogamizi.

Ati “Icyiza rero ni uko ushaka rwiyemezamirimo akajya akora yubaka, aho kugira ngo muzahindure ibyo mwari mwavuganye mbere y’uko aza ari na ho bahera bazamura ibiciro ahubwo araza tukavuga tuti reka ducukure turebe icyo dusangamo, tugikorere inyigo, tugikore.”

WASAC Group ivuga ko inyigo irambuye y’uyu mushinga izaba yararangiye muri Kamena 2024 umushinga nyirizina ugahita utangira gushyirwa mu bikorwa.

Amazi yanduye azajya ava mu ngo no mu nzu z'ubucuruzi azajya atunganyirizwa ku Giti cy'Inyoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .