00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hazoroherezwa ushaka kugura inzu, rwiyemezamirimo acutswe: Impinduka zitezwe mu kubona nzu ziciriritse i Kigali

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 May 2024 saa 07:55
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda yatangaje ko iri gutegura gahunda igamije korohereza abantu ku giti cyabo kugura inzu ziciriritse aho korohereza abashoramari nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko byatwaraga amafaranga y’umurengera atanakenewe.

Imibare y’abatura mu mijyi itandukanye y’u Rwanda izamuka umunsi ku wundi, nyamara kubona inzu ziciriritse byo ntibyorohera buri wese.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse wa Bumbogo, wagombaga kubakwamo inzu 290, hateganyijwe arenga miliyoni 800 Frw yo gutunganyiriza rwiyemezamirimo ikibanza kuko yari agiye kubaka ahantu hacuramye.

Tariki 29 Mata 2024, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyubakire, RHA, cyari cyitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, Umuyobozi Mukuru wacyo, Alphonse Rukaburandekwe yagaragaje ko gahunda yo korohereza abo bashoramari yari igamije kubareshya.

Ati “Hari habayeho kugerageza gushishikariza ba rwiyemezamirimo kuza mu mishinga y’inzu ziciriritse, kugira ngo byihutishwe hazaho n’icyo gitekerezo cyo kuba twaha umwubatsi ikibanza azubakaho inzu."

"Twabonye ko ari nko kumuha byinshi tukaba twaravuze ko ubutaha mu nzu ziciriritse ibyo umuntu yoroherezwa biba ari ukugezwaho imihanda, amazi amashanyarazi, tutazajyamo kumusiziriza.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Abimana Fidèle, yagaragaje ko hari ibintu bigenerwa abantu bajya kubaka inzu ziciriritse babona bidakenewe nko gusiza ibibanza, gushyirirwamo imihanda n’amashanyarazi n’ibindi.

Ati “Twarayivuguruye ndetse yamaze kwemezwa n’abashinzwe iby’imari, biragana mu kwemezwa n’inama y’abaminisitiri, iyi gahunda yo guha ba rwiyemezamirimo ibikorwa remezo twasabye ko ihinduka, ahubwo tukaba twakoroheza umuntu ku giti cye ushaka kugura inzu, niba twahisemo urwego runaka rw’abantu bagomba guhabwa inzu ziciriritse bagahabwa amafaranga abafasha kugura za nzu.”

Yakomeje ati “Iyo bigiye mu masoko bikazamo gusiza ibibanza umuntu akajya guhitamo n’aho yubaka ugasanga ni kure cyangwa ni habi biba umuzigo kuri Leta, twasanze ari ibintu bikwiye gusubirwamo, uwo murongo warafashwe igisigaye ni uko wemezwa n’inama y’abaminisitiri.”

Abimana yagaragaje ko kuri ba rwiyemezamirimo hazaba harimo koroherezwa mu bundi buryo nko gusonerwa imisoro imwe n’imwe.

Ati “Umushoramari azajya yiyubakira imihanda aho ari kubaka na ho ibyo kugera ku muhanda munini byo bizakorwa na leta. Ibyerekeye amazi n’amashanyarazi byo bizaba biri muri gahunda rusange nk’uko bikorwa muri gahunda zitandukanye zo kugeza amazi ku batuye mu bice bitandukanye. Ibijyanye n’ubufasha muri iyi gahunda nshya bikubiye muri gahunda nshya zo gufasha abagura izo nzu”

Imibare igaragaza ko 30% by’ingo z’Abanyarwanda batuye mu mijyi binjiza ibihumbi 100 Frw cyangwa munsi yayo ku kwezi, mu gihe 27% binjiza ari hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw.

Iyi politike nshya igamije gufasha abantu bahembwa ibihumbi 200 Frw kumanura, kubona inzu bakodesha ku giciro kidahanitse.

Harimo kandi n’uburyo bwo gukodesha inzu ariko unayishyura ku buryo uyikodesha yazagera aho akayegukana nyuma y’igihe runaka.

Ikindi gikubiyemo ni ukorohereza abantu kugura inzu ziciriritse ku nyungu nto ugereranyije n’izisanzwe zitangwa. Harimo kandi n’aho abantu bashobora gutanga ikibanza ari nk’imiryango itanu hakubakwamo inzu zigeretse zishobora kujyamo imiryango 20.

Hagendewe ku buryo abatuye mu Mujyi wa Kigali biyongera, biteganywa ko buri mwaka haba hakenewe inzu ziciriritse 20.700 mu gihe mu 2032 hazaba hakenewe inzu ziciriritse ibihumbi 310.

Mu myaka itatu ishize hubatswe inzu ziciriritse 2000, mu gihe hegitari 6100 zatunganyijwe ku buryo abikorera bashobora kuhubaka inzu ziciriritse zitanga igisubizo kirambye ku kubonera abawutuye aho barambika umusaya.

RHA igaragaza ko u Rwanda rukeneye inzu miliyoni 5,5 zizaturwamo n’abagera kuri 22 bazaba batuye u Rwanda mu 2050.

Gahunda nshya yo gushakira abantu inzu ziciriritse izibanda ku gufasha umuguzi kurenza umushoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .