00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda yo kubuza abaturarwanda kwiyubakira: Abubatsi bati Yego, abaturage bo bati Oya

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 9 July 2026 saa 09:00
Yasuwe :

Impuguke mu by’ubwatsi, Eng. Kazawadi Papias Dedeki, yatangaje ko igitekerezo kiganisha ku kuba abaturage bajya bubakirwa n’ibigo bibishinzwe cyaba cyiza, kuko ari inyungu zabo kandi byafasha kubaka ibijyanye n’igishushanyo mbonera.

Iyi ngingo yatangiye kuvugwaho ku wa 30 Kamena 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yagiranaga ibiganiro n’Abasenateri, avuga ko u Rwanda rukwiye gushyiraho uburyo abaturage batajya biyubakira inzu buri wese iye, zikajya zubakwa n’ibigo cyangwa abashoramari babifitiye ubunararibonye, ku buryo byakoroha kugenzura ko amategeko n’amabwiriza y’imyubakire yakurikijwe.

Ibi yavuze ko byakorwa mu kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire no kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka z’ibiza byiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Kazawadi yabwiye IGIHE ko iyo gahunda ikwiye kandi ari umuti ku bibazo byinshi byakunze kugaragara mu myubakire.

Ati “Njye ndabishyigikiye cyane bigenze gutyo byakoroha kuko ibisanzwe harimo ibyuho mu kubahiriza amabwiriza, noneho n’ababikoze kubabona no kubafatira ingamba biragoye.”

Kazawadi asanga inyungu nyinshi z’iyi gahunda zaba zifitwe n’abagenerwabikorwa, kuko bajya bahabwa inzu zikomeye kandi zujuje ubuziranenge.

Ati “Yajya abona inzu yujuje ubuziranenge, yubakishije ibikoresho byujuje ubuziranenge, yubahirije igishushanyo mbonera… ahubwo byatinze kuba.”

Ku ruhande rw’abaturage hari abashima iyi gahunda ariko bakemeza ko ikiguzi cy’inzu gishobora guhita gitumbagira ku buryo abafite amikoro make bashobora kutazayigondera.

Uwumuremyi Samuel yagize ati "ku ruhande rwo kuba iyo gahunda ari nziza byaba ari iterambere pe! Twanabikunda twese. Ariko ku rundi ruhande urumva ko ibyo bigo bizajya bikenera amafaranga menshi cyane kandi ubushobozi ni buke.”

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyi gahunda ari nziza ku bafite ubushobozi bufatika.

Ati “Ubu ibyo bigo bishobora kumbwira ngo inzu izantwara miliyoni 10frw kandi ntazo nzi nta n’izo ndabona.”

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo bwo mu 2023, bugaragaza ko ingo zo mu Mijyi y’u Rwanda zingana na 8%, ari zo zifite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw ku nyungu ya 11% mu gihe cy’imyaka 20.

Uramutse wubatse inzu za miliyoni 10 Frw, ingo zo mu Mijyi y’u Rwanda zabasha kuyishyura ku nguzanyo ni 26%.

Bivuze ko 74% by’ingo zo mu Rwanda zituye mu mijyi, zidashobora kwigondera inguzanyo y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw mu gihe iyo nguzanyo yazishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.

Imibare ya 2025 igaragaza ko umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$.

Abubatsi batizewe, isubyo mu myubakire irambye

Kazawadi yasobanuye ko mu batera intambwe yo kwiyubakira harimo n’abakoresha abubatsi batizewe bikabatwara ikiguzi kinini ugereranyije n’icyo bari kwishyura ibigo bibifitiye ubushobozi.

Ati “Hari igihe umuntu afata inguzanyo akubaka inzu, hanyuma ikagwa na ya nguzanyo atararangiza kuyishyura akaba akajya mu byo gusana. Bikamutwara amafaranga aruta ayo yari gutanga ku bigo ”

Yavuze ko ingaruka mbi zabyo ziruta igiciro iyi gahunda yasaba.

Ati “ Ushaka umwana wakwihanganira ibise.”

Eng. Kazawadi Papias Dedeki asanga kubakirwa n'ibigo bibifitiye ubushobozi ari byo byakemura ikibazo cy'ubuziranenge mu myubakire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages